26/06/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi
Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yabeshyuje Perezida Paul Kagamé uherutse kuvuga ko FPR ari yo yamuguriye ikoti ryo kwambara. Yanongeyeho ko ahanini umutungo w’ishyaka rya Kagamé ukomoka k’ubusahuzi.
Ikinyoma no gutandukira nkana
Ibisobanuro bya Perezida Kagame, uvuga ko umutungo w’ishyaka ayobora wavuye mu misanzu, umuntu yabivugaho nibura ibintu bitatu:
1.Umukuru w’igihugu wakagombye kuba intangarugero mu gukunda igihugu no gushyira imbere inyungu rusange z’abagituye (par dessus tout, issu d’un parti qui se dit patriotique, …) wihandagaza akajya imbere y’abanyarwanda n’isi yose, agasobanura ko iyi “système” bubatse yo kubangikanya inyungu z’ishyaka rye n’inyungu z’igihugu (conflits d’intérêts), kuri we akabifata nk’ibintu bikwiye ni agahomamunwa. Urubuga rw’abaharanira inyungu zabo bwite no gupiganirwa amasoko ku bikorera ku giti cyabo (secteur privé), hafi ya rwose, rufitwe n’ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi.
Reka mbahe urugero ruto mu ngero nyinshi zerekana ukuntu, iyi miterere y’ubutegetsi izambya igihugu. Umwaka ushize, imwe mu masosiyete y’iri shyaka yahawe isoko ryo gushyira amashanyarazi ku muhanda Kigali-Musanze. Nk’uko byatangajwe na Radio FLASH FM, nyuma y’ukwezi kumwe gusa, kimwe cya kabiri cy’ayo matara ntiyakaga. Babajije umuminisitiri ufite ibikorwaremezo mu nshingano, yabuze icyo asubiza arya iminwa kandi impamvu ni imwe: “PDG w’iyi sosiyete” ko yitwa Jenerali Paul Kagame Perezida w’u Rwanda, ni nde watinyuka kugira icyo abimubazaho? Abategetsi bigwizaho ibintu, bakikubira inzego zose z’ubukungu, na ho inyungu z’igihugu zikazahara; ni ikindi kimenyetso cy’imiterere mibi y’ubutegetsi.
2. Paul Kagame n’ishyaka rye bashobora kuba barusha amafaranga igihugu cyitwa u Rwanda! Uretse ikinyoma, ntibashobora kubwira abanyarwanda n’isi ko ayo mafaranga ngo yavuye mu misanzu yabo gusa. Uwabyemera, keretse adakurikira ngo amenye ukuntu nyuma y’intambara na jenoside byagenze.
A. Amahanga yahaye u Rwanda imfashanyo nyinshi cyane ku buryo iyo zikoreshwa neza, ubu buri munyarwanda yari kuba afite nibura : amazi meza, amashyanyarazi, akazi, ibimutunga bihagije, yivuza ku buryo bworoshye, ndetse yari kuba afite n’ahantu ho gutura. Buri wese arumva neza aho igice kinini cy’ayo mafaranga yagiye.
B. Mu myaka ishize, kwigarurira igice kinini cya Kongo (RDC) ku ingabo za RPA byabaye inzira yagutse yo kwikungahaza ku mutungo (amabuye y’agaciro, n’ibindi) ku buryo u Rwanda rwavugwaga kuba mu ba mbere bagurishaga za zahabu, diamant, …
Ikibazo buri wese afitiye igisubizo: uyu mutungo wagiye muri Leta y’u Rwanda cyangwa mu bikomerezwa biri ku butegetsi n’ishyaka ryabo?
Nubwo koko abanyamuryango b’iri shyaka batanga imisanzu, ariko igice kinini cy’umutungo cyavuye hariya (pillages des minerais au Congo et détournements de fonds publics), kongeraho biriya byo kwikubira no kwiharira urubuga rw’abikorera ku giti cyabo (secteur privé) n’amasoko mu gihugu.
3. Aho gusubiza ikibazo nyacyo yabajijwe, ku nkomoko y’umutungo, n’ikibazo cya “conflits d’intérêts”, Perezida Kagame hari n’aho atandukira nkana (diversion). Ibi byo kuvuga ko ngo baguriye uwahoze ari Minisitiri w’intebe Faustin Twagiramungu ikote, kuri njye mbibonamo rwose agasuguro. Umuntu wabaye Minisitiri w’Intebe weguye kubera imiterere idahwitse y’ubutegetsi yanenze anasaba ko ikosorwa, ubwabyo yakabaye abyubahirwa . Ese ubundi, kuvuga ko, bamuguriye ikote, bije gukora iki mu gisubizo? Ni ugutandukira. Umuntu yagaya F. Twagiramungu ibindi ashatse byose, ariko nibura ni umugabo wamubwiye ko atemeye akarengane n’ubwicanyi byakomeje gukorerwa abanyarwanda na nyuma yo gufata ubutegetsi.
Gutandukira bivanze n’ikinyoma:
Baramubaza ku nkomoko y’umutungo w’ishyaka rye, akavuga amafaranga ngo yaba yaribwe na Amb. Ndagijimana. Biramutse bibaye na byo, ubu koko bishoboka bite ko amafaranga yagombaga gukoreshwa muri z’ambasade z’u Rwanda, atangwa na FPR??? Ni ikinyoma kuko harimo kwitiranya amafaranga ya Leta, ukayita ay’ishyaka. Niba koko hari n’ayo Amb. Ndagijimana yatwaye (uretse ko kugeza ubu ntawuzi niba atari ukumuharabika), yaba ari amafaranga ya Leta (cyakora simvuga ko uwatwara aya Leta byaba byemewe, ariko na none, igitangaje ni uko ntaho bihuriye n’ikibazo cyo kumenya inkomoko y’umutungo wa FPR). Perezida Kagame ntiyigeze asubiza namba icyo yabajijwe ku nkomoko y’umutungo w’ishyaka ayobora, ahubwo yihutiye kwikoma bamwe mu abatavuga rumwe nawe (Minisitiri w’Intebe Faustin Twagiramungu na Amb. Ndagijimana), kwihenura no kwitiranya umutungo w’igihugu n’inyungu ze bwite n’ishaka rye, FPR. Birababaje!