Ubuhamya bw’imbonankubone ku ishimutwa n’irigiswa rya Koloneli Augustin Cyiza

Lt Col. Augustin Cyiza, ibumoso kera amaze gusoza ishuri rikuru rya gisiriakre, iburyo ari kumwe n'umufashe we Denise Ntamwera. Ifoto (c) DNC

25/05/2017, Ubwanditsi

Mu gihe “Fondation Cyiza” izirikana ko hashize imyaka 14, Lt Koloneli Augustin Cyiza ashimutswe, mu mugi wa Kigali, ubwo yari avuye kwigisha, afatwa n’abashinzwe umutekano, ararigiswa, ku buryo umuryango we utekereza ko abari ku butegetsi ari bo bamuhitanye, na n’ubu bakaba batarigeze bamuherekeza bwa nyuma. Ikiganiro musanga munsi hano, kirimo ubuhamya bumenyekanye neza bwa mbere kuko abo mu muryango we babinyujije muri iriya Fondation bashyizeho, baratanga ibimenyetso bidashidikanywaho uko yahohotewe n’abakabaye babungabunga umutekano w’abantu. Mu byo berekana harimo:

1.Itariki, isaha, n’uburyo Col Cyiza yashimutswe
2. Aho yashimutiwe n’abamushimuse
3. Umutangabuhamya wabihagazeho (témoin oculaire) aracyariho! Umuryango wa Cyiza uratanga amazina ye (nk’uko muri bubyiyumvire mu kiganiro).
4. Aho Kol Cyiza yajyanywe bamaze kumushimuta
5. Ikinamico ryakozwe mu kujijisha
6. Mu kiganiro abo mu muryango we berekanye n’ibimenyetso bifatika umutegetsi wo hejuru wari umaze icyumweru amuhamagaje mu biro aramwikoma bikomeye.

Muri iki kiganiro Byusa Amani umuhungu wa Kol. Cyiza, na Mme Denise  Ntamwera umufasha wa nyakwigendera baraganira n’umunyamakuru Serge Ndayizeye kuri Radiyo Itahuka:

Lt Koloneli Augustin Cyiza yahoze yungirije Perezida w’Urukiko rw’ikirenga akaba yari na Prezida w’urukiko rusesa imanza. Yabaye umwarimu muri za kaminuza zinyuranye mu Rwanda, akaba kandi yaragize uruhare runini mu ishingwa no mu guteza imbere imiryango idaharanira inyungu mu Rwanda nyuma akaza kuburirwa irengero mu ijoro ryo kuwa 23 Mata 2003.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email