30/04/2017, Yanditswe na Tharcisse Semana
U Rwanda ubu ruribuka ku nshuro ya 23 amahano ndengakamere yabagwiririye muri 1994. Ayo mahano ndengakamere yiswe mu ndimi z’amahanga ”Génocide”. N’ubwo ubu iyo nyito yagiye ihindagurika kubera impamvu za politiki, ntibikwiye ko tureka kwibaza uburyo abanyarwanda bibuka/ga mu mateka yabo n’uburyo ejo hazaza bazaba bibuka. Mu kiganiro musanga hasi aha (igice cya mbere), Nsabimana Evariste wahoze ari umunyamakuru kuri Radio Rwanda na Mutarambirwa Joseph ubarizwa mu ishyaka ”INYABUTATU” riharanira igeragezwa mu Rwanda ry’ubutegetsi bwa cyami bugendera ku ”itegeko-nshinga”, baradufasha gusesengura uburyo kwibuka byakorwaga mbere y’umwaduko w’abazungu no mu gihe cya gikoloni.