Igihugu kibuze umuco kirazima: u Rwanda ruragana muri icyo cyerecyezo niba nta gikosowe.

Abanyarwandakazi bafatiwe I Kabale kubera uburaya photo konka.

 

Yanditswe na Emmanuel Senga

Muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’ibibazo bitagira uko bingana, ni ho tubona ko hari igihe ibibazo by’ingutu bishaka gupfukirana n’ibindi bibishamikiyeho. Ni muri urwo rwego imiyoborere dusanga mu gihugu cyacu yenda kutwibagiza ibibazo byibasiye urubyiruko muri iki gihe, ariko ku buryo bw’umwihariko, urubyiruka rw’abakobwa. Ubu bimaze kuba umuco ko abanyarwandakazi biyemeza kwicuruza, ariko igiteye ubwoba ni uko ubutegetsi nta cyo bukora ngo bubikumire, ahubwo ugasanga bubishyigikiye. Ifoto ibanza irabereka abana b’abakobwa bafatiwe I Kabale muri Uganda baje kuraya. Birababaje.

U Rwanda nk’igihugu cyanyuze mu bihe by’intambara na jenoside, rufite ibibazo byinshi rugomba guhangana na byo. Muri byo hari ibiruhanyije kubonerwa ibisubizo, kuko ubushobozi bw’igihugu budahagije; aha twavuga nk’amikoro yo kubonera ibyangombwa abenegihugu, nubwo n’uduke tubonetse dukoreshwa nabi, ariko hari noneho ibindi bibazo bisaba gutekereza no kuyobora neza gusa.

Muri iki gihe, ibyo tubona mu Rwanda biteye ubwoba. Intambara yarugwiririye yahinduye indangagaciro zose z’umuco igihugu cyahoranye kuva kera, wa muco w’ubupfura, w’ubwubahane, wo kwiyoroshya no kubaha abakuruta, iyi yose yasimbujwe ubwibone busa nk’aho bwakopewe hanze y’igihugu, ariko bukakibonamo icyicaro. Nta mukuru ukiba mu gihugu, urubyiruko rwiroshye mu buraya n’ubwomanzi; abategetsi nta ngamba barufitiye, ahubwo bararwogeza, bamwe baruhindura indaya ubwabo, abandi barucuruza cyane mu manama ateranira mu mujyi wa Kigali. Iterambere basingiza ntiryasize ibibi byose byamaganwaga kera. Mu mahoteri yo mu Rwanda biremewe kujyanayo umukobwa mukararana, nta kwikanga ko inzego z’umutekano zabikubaza, ubundi zakagombye kuba zigenzura bene aho hantu hashobora kurarura urubyiruko rw’abakobwa.

Impamvu z’iri dohoka zaba ari izihe?

Ukudohoka mu burere bw’abana b’abakobwa gufite impamvu ya mbere mu ntambara yateye mu gihugu, ikagisigira impfubyi zitagira kivurira zitagira umubare, kandi ikinjiza mu gihugu abantu bitwara kinyamahanga, bagasa nk’aho nta muco wa kinyarwanda ubaranga.

Ubundi birasanzwe ko mu gihugu cyabayemo intambara haboneka ihohoterwa ry’igitsina gore ku buryo burenze ukwemera: abagore bafatwa ku ngufu, bakorerwa ibya mfura mbi; ariko iyo intambara irangiye, bitewe n’abari ku butegetsi, ingufu zishyirwa mu kugorora wa muco uba warahungabanye. Hagomba rero ubuyobozi buhamye kugira ngo iyi migororere ishoboke. Ibyo tubona mu Rwanda by’uburaya, ndetse burenga imipaka, ni icyitegererezo gifatika cy’uko igihugu kiyobowe. Nta wakwihandagaza ngo yemeze ko ubutegetsi buri mu Rwanda nta ruhare bufite mu myitwarire y’urubyiruko, cyane cyane urw’abakobwa, mu migirire yarwo yo guta umuco rukarushanwa mu ngeso y’uburaya.

Ingero ubwazo zirivugira. Ibiganiro binyura ku maradiyo amwe n’amwe yo mu Rwanda bisingiza imigirire ihabanye n’indangagaciro z’ubwiyubahe, biri mu buryo bworoshye bwo kwerekana ko ubutegetsi buriho muri iki gihe nta cyo bukora ngo bukumire imyitwarire mibi y’urubyiruko nk’iyi. Ibiganiro nk’iki mwumva hano hasi, bikunze kumvikana kuri ayo maradiyo, urubyiruko rukarushanwa kubyitabira no kubishyira mu bikorwa. Nyamara hambere hakibaho uburere bwahabwaga urubyiruko, ibiganiro nk’ibi byari kuba byaraciwe ku maradiyo. Ntibivuze ko nta handi urubyiruko rwashobora kubibona, kubera iterambere tugezemo, ariko icyo tugomba kumenya ni uko ibyemewe kunyura ku maradiyo yo mu bihugu nk’u Rwanda, abaturage babifata nk’ihame kandi bikagomba kubahwa no gukurikizwa. Akaba ari yo mpamvu byoroha  kubona uburaya bukwira kurusha nk’iyo buba bwaramaganywe. Kunyuza ibiganiro nk’ibi birarura urubyiruko ku maradiyo, nta kindi kiganiro kibyamagana, biba bihaye urwaho urubyiruko kubikurikiza nta gitangira. Iyo wibutse ko urwo rubyiruko nta gitsure ruriho, kubera amateka y’intambara na jenoside byagize abenshi muri rwo impfubyi, ni ho wumva uko iyi myitwarire y’urubyiruko ititeguye guhagarara bya vuba; ni na ho hakagombye kugaragara igitsure cya Leta ngo igarure mu nzira nziza abana bayo bteshutswe.

 

 

Intambara si yo yonyine yateguye cyagwa yateye urubyiruko kwishora mu buraya, hari n’izindi mpamvu dusanga mbere na mbere mu miterere y’uburezi bwahawe abaturutse hanze binjira  mu Rwanda. Bitewe n’uko babaye igihe kinini mu mahanga anyuranye n’u Rwanda, bahavanye imico inyuranye n’umuco nyarwanda, ku buryo ndetse imico imwe n’imwe yafatwaga nk ‘iterambere rirenze umuco nyarwanda, wafatwaga nk’umuco w’abaturage. Urugero rubanguka ni urw’abakuriye i Burundi, cyane cyane mu mujyi wa Bujumbura bitwaraga nk’abanyaburayi, bakunda gusohoka no kugaragara mu tubyiniro tw’i Bujumbura. Ni kimwe n’abakuriye muri Uganda, aho bizwi ko Uganda yari yarateye imbere mu buraya. Ibi byatumye abatahutse baturutse muri ibi bihugu (ariko twisegure si bose, usibye ko barimo bamwe)  byaboroheye kumva ko badakeneye uburere mboneramuco wa Kinyarwanda basuzugura ko ari uw’abaturage, washoboraga kubakumira kwishora mu buraya. Ikimenyimenyi ni uko usanga na bamwe mu basirikari bakuru mu ngabo bakunze kugaragaza uyu muco w’uburaya, bafata nk’ikintu gisanzwe. Hari abashaka kubaza ibimenyetso; ariko twumvikane twese turaziranye si ngombwa kuvuga amazina. Gusa ikibabaje ni uko abo basirikari bakuru, bitwaza ubutegetsi bwa gisirikari buyobora igihugu, bagaha intebe uyu mwuga w’urukozasoni w’uburaya.

Ikindi kihutisha uyu muco mubi w’uburaya ni ubukene bwokamye u Rwanda. Kuva intambara yarangira, Leta ikihutisha ibyo yita gahunda zayo, harimo no kongera amashuri y’ubucuruzi adatanga ubumenyi, byabaye ngombwa ko abayasohokamo, baba batizeye kubona akazi, bihangira imirimo. Iyo bigenze bitya abakobwa bihutira gukoresha “umutungo” wabo, bakawushakisha akazi, bakawushakisha imibereho. Kubera ubuzima bugenda buhenda, kubera amikoro y’imiryango yagiye agabanuka, abakobwa bamwe, cyane ndetse abize, bahisemo gukoresha umubiri wabo kugira ngo babashe kubaho. Ni bwo uzasanga abakobwa biga muri Kaminuza bicuruza mu bihugu duturanye, kandi ntibatinye no kubyemera ku mugaragaro.

Twamenye ko hari ndetse n’abakina amafilimi y’urukozasoni bita “pornographie”. ku buryo mu Rwanda hari abashinzwe kubyinjizamo abakobwa, bakabajyana muri Uganda ngo bagahembwa hagati y’ibihumbi 180-200. 000 Frw buri kwezi. Ku muntu utari usanganywe akazi murumva ko ari akayabo. Gusa ibitavugwa ni uko no kuyacyura aba ari ha mana.

inyarwanda.com/articles/show/BreakNews/abanyarwandakazi-baba

Ibindi bishuko birimo gushinga imizi mu Rwanda muri uru rwego kandi bigakorwa ku mugaragaro, ni biriya bita “Miss Rwanda”. Ibi ndetse bisa n’umushinga w’igihugu, iyo urebye uko ushyigikirwa.

Iyi gahunda yo gushaka umukobwa urusha abandi ubwiza ni gahunda y’urwiganwa, idafite icyo imariye abanyarwanda, usibye kubarangaza gusa. Mu bihugu byateye imbere bishobora gutegura bene aya marushanwa, biba bifite ibintu by’ibanze byagezeho. Ntibyumvikana ukuntu igihugu cyugarijwe n’inzara, n’imibereho mibi y’ubwoko bwose burimo kurwaza amavunja, kutagira amazi meza, kutagira amashanyarazi, gutungwa n’imfashanyo z’amahanga.., ntibyumvikana ko ari bene icyo gihugu kiriza abaturage bacyo mu marushanwa y’umurengwe, aha ngo barashaka Miss Rwanda. Byageze ngo no ku turere no mu midugudu. Ibi ni na byo byerekana ko ari gahunda ya Leta yo kurangaza abanyarwanda, ngo batagira igihe cyo gutekereza ku bibazo nyabyo by’igihugu. Ibi bikaba byari bikwiye gusuzumwa, abantu bakabyamagana, kuko birangaza abantu cyane cyane urubyiruko. Ntitwirirwa tugaruka ku manyanga amaze guhabwa intebe muri icyo gikorwa cyo gutoranya Miss Rwanda.

Mu gihugu hari ibintu byinshi bicuritse, kandi ku bushake, abategetsi bashyira imbere bagira ngo barangaze abanyarwanda, bahugire muri ubwo buhendabana, maze ntibagire igihe gihagije cyo gutekereza ku bibazo nyabyo igihugu gifite kandi muri icyo gihe ubutegetsi bw’igitugu buba busunika iminsi.

Ibyakagombye gukorwa:

Mu Rwanda, iyaba hari ubushake bwo kuzamura abaturage, ibyasabwa gukorwa byaba byinshi. Ariko muri ibi byose, imiyoborere ni yo yakagombye gukosorwa. Birababaje ko igihugu kiyoborwa kinyeshyamba muri iki kinyejana, kigategekeshwa igitugu, kubera ko nta kindi gitekerezo abategetsi bemera usibye icyabo bonyine. Amashyaka atavuga rumwe na Guverinoma ya FPR arakenewe, kugira ngo ayivuguruze kandi yerekane ikindi cyakorwa ku neza y’abanyarwanda. Mu gihugu hakenewe impinduka ikomeye, ku buryo abaturage batayoborwa ku gitugu kingana kuriya, kugira ngo abahawe “imbehe” bakomeze kogeza ubutegetsi bafite, batitaye ku baturage bashinzwe kuyobora.

Igihe cyari kigeze ko u Rwanda rutera intambwe rukinyagambura igitugu ruriho, kuko nibitaba ku neza no ku bwumvikane, bitinde bitebuke abanyarwanda ibibazo barimo bazashyira hamwe babihinduze inabi. Birababaza kubona abafashe ubutegetsi badasubiza amaso inyuma ngo barebe ahandi hantu hitwaye kuri ubu buryo, ingaruka bagize. Nyamara nta cyari kiruhije, icyo bisaba ni ubushake bwo kwemera guhinduka, ukareka ibyo ukangisha abari bato kuri wowe.

Iyo tuvuga gutakaza umuco bigaragara mu gihugu cy’u Rwanda, kandi byarateganyijwe n’abategetsi kugira ngo bakomeze basahurire mu nduru, twari dukwiye no gusobanurira abo bategetsi ko inyungu zabo bashyira imbere zishobora no kuzabakururira inkurikizi mbi, tukabasaba kwikebura bagashyira mu gaciro, bakarekura abaturage bagakora imirimo yabo mu bwisanzure bahabwa n’amategeko.

Isesengura rya Madamu Denyse Nyetera dusanga mu kiganiro gikurikira yagiranye na Musabyimana Gaspard wa Radio Inkingi kiratanga ibisobanuro bihagije, ndetse kigatanga n’ibyagombaga gukorwa. Muri icyo kiganiro kandi murumvamo uko abanyeshuri biga mu mashuri makuru bahisemo kuba indaya ngo babashe kuriha aho baba cyngwa ngo babone icyo barya. Ni akumiro.

 

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email