23/03/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi
Victoire Ingabire Umuhoza yatanze ikirego mu rukiko nyafurika bw’uburenganzira bwa muntu, “Cour africaine des droits de l’homme et des peuples” (CADHP), ndetse rwemera kuburanisha ikiregerwa mu rubanza n° 0003/2014. Ingabire yareze Leta ko yamurenganyije, avuga ko imufunze ku buryo bunyuranyije n’amategeko. Aravuga ko nta butabera yoboneye mu nkiko zinyuranye z’u Rwanda. Ikirego kimaze kwakirwa, Leta y’u Rwanda yavuze ko ivuye muri urwo rukiko. Ku bacamanza 11 barugize, 9 bemeje ko n’ubwo u Rwanda rwivanye mu rukiko, bitazabuza ko rwumva ikirego cya Mme Ingabire. Aho hari umwaka ushize.
Umucamanza El Haj Guissé ukomoka muri Senegali yasobanuye ko icyemezo cy’u Rwanda cyaje hashize amezi cumi n’abiri yose Ingabire yaragejeje ikirego muri urwo rukiko, bityo rero urubanza rukaba rukwiye gukomeza. Ubundi amategeko urukiko rugendereraho ateganya ko kugira ngo rwakire ikirego cy’umuntu cyangwa cy’ishyirahamwe runaka, igihugu kiregwa kigomba kuba cyarahaye ku mugaragaro abantu bacyo uburenganzira bwo kwitabaza urwo rukiko. Mme Ingabire yagejeje ikirego cye muri uru rukiko ku itariki 3 z’ukwa cumi 2014, urukiko ruracyakira kuko ibyangombwa byose byari byuzuye.
Mme Victoire Ingabire Umuhoza Perezida wa FDU Inkingi, yageze mu Rwanda tariki 16 Mutarama 2010, guhera muri Mata uwo mwaka yari ufungishijwe ijisho, yaje gufatwa arafungwa kuva tariki ya 14 Ukwakira 2010, ajyanwa muri gereza ya Kigali. Nyuma y’imyaka ibiri afunze, urukiko rwamukatiye imyaka 8 y’igifungo. Mu bujurire, urukiko rw’ikirenga rwamukatiye gufungwa imyaka 15, nyuma y’uko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumushinje ingengabitekerezo ya jenoside, gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gufatanya n’imitwe y’iterabwoba. Mme Victoire Ingabire, ntiyahagarikiye aho, ahubwo, muri iki gihe na we ararega Leta avuga ko uburenganzira bwe bwahohotewe mu nkiko z’u Rwanda kugeza no ku bujurire.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Joseph Bukeye, Visi-Perezida wa FDU Inkingi yanenze uburyo abategetsi b’u Rwanda bakoresheje. Yasobanuye ko Leta y’u Rwanda ivuga ko ngo urwo rukiko nta bwigenge rufite bwo guca urwo rubanza rutabereye, ikemeza ko rushobora kuba ruvugirwamo n’imwe mu miryango mpuzamahanga. Muri yo, bavuga Ikigo mpuzamahanga cy’abanyamerika gishinzwe gutsura amajyambere (USAID), Ikigo cy’abadage gishinzwe ubutwererane (GTZ), Urugaga mpuzamahanga rw’amashyirahamwe arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu (FIDH), abategetsi b’u Rwanda bakemeza ko iyi miryango mpuzamahanga yaba iha ruswa abacamanza b’uru rukiko ngo bazace urubanza bemeza ko Leta itsinzwe bashingiye ku kutubahiriza amahame arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Na ho Komiseri ushinzwe amakuru n’itumanaho muri FDU Inkingi Dr Innocent BIRUKA, akavuga ko “mu by’ukuri, Leta ya FPR yafashe icyemezo cyo kuva mu rubanza kugirango iburizemo idosiye, Mme Victoire Ingabire atarayitsinda. Aragira ati: “Leta ya FPR rero, imaze kwibonera neza ko ari yo izatsindwa urubanza, yahiye ubwoba ihita ifata icyemezo kigayitse cyo gukoresha ya ntwaro yamenyereye yo kwandagaza bya nyirarureshwa abo batavuga rumwe. Nibwo ivuye mu rubanza nk’aho yakwireguye ku karengane gakabije yarezwe na Madamu Victoire Ingabire.”
Akomeza avuga ko “iyo mikorere igayitse yo kugerageza kuburizamo ubutabera ku munota wa nyuma, Leta ya FPR yayihisemo nyuma yo gukora ibishoboka byose ngo ihagarikishe urubanza : bagerageje kubeshyabeshya Madame Ingabire ngo ahanaguze ikirego cye bamufungure, babonye atabikozwa bamwotsa igitutu aliko nabyo biba iby’ubusa. Nibwo rero Leta ya FPR yiyemeje kutazitaba urukiko Arusha taliki ya 22 Werurwe 2017.”
Komiseri w’ishyaka FDU-Inkingi agakomeza yamagana ko hakomeje ubuhemu n’ubushinyaguzi bya Leta ya FPR. Yibutsa ko muli Nyakanga 2016, ubwo Inteko nkuru y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika yari iteraniye i Kigali, batoresheje umucamanza wabo Mariya Tereza Mukamulisa wari wakatiye Madamu Victoire Ingabire mu Urukiko w’Ikirenga i Kigali, bamwohereza Arusha ngo nawe azajye mu bazaburanisha Madamu Ingabire, bashaka ko u Rwanda ruba uregwa ari nawe uregerwa mu Rukiko Nyafrika. Dr Biruka, akabaza ati: “urwo Rukiko rwaba rubera gute se kandi barufitemo umucamanza ubarebera ?”
Dr Biruka avuga ko bitangaje kubona Leta ya FPR itarategereje ko urubanza ruba ngo yerekane ibyo inenga Urukiko, igahitamo inzira igayitse yo kuva mu rubanza. Ishyaka FDU-Inkingi riratangazwa kandi no kubona Inama y’igihugu yo kurwanya itsembabwoko (CNLG), yagombye rwose kuba ntaho ibogamiye kuko yari yemerewe kuza nk’”incuti y’urukiko” iva na yo mu rubanza gusa kuko ibonye Leta ya FPR iruvuyemo.
Na ho Joseph Bukeye, mu itangazo yasinye, avuga ko bitangaje kubona Leta ya FPR ititaba urukiko nk’umuburanyi wese uhamagajwe. Visi-Perezida wa FDU akavuga ko ishyaka arimo rikangurira abaterankunga basanzwe bafasha iriya Leta kwibonera ubwabo kamere yayo. Ndetse, akongeraho ko bakwiye gufata icyemezo gikwiye cyo guhagarika imfashanyo zose bayihaga ibeshya ngo igiye kuvugurura ubutabera, kuko itabwemera na gato usibye ubutabera buhuye n’inyungu zayo. Joseph Bukeye asoza yibutsa ko Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nka Amnesty International, Human Rights Watch ndetse n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, ko bose bagaragaje ko mu Rwanda, urubanza rwa Victoire Ingabire rwari rushingiye ku mpamvu za politiki.
Abantu baribaza uko imikiririze y’uru rubanza rwa Victoire Ingabire izagenda, mu gihe Leta iregwa itarwitaba kandi ayishinja kumufunga imurenganya. Nitsindwa, izemera kumufungura kandi itemera ruriya rukiko? Hari abasanga nyine, abategetsi b’u Rwanda ari yo mpamvu yatumye bafata icyemezo cyo kutohereza uburanira Leta, ngo hato idatsindwa bakayisaba kumufungura. N’ubundi ariko, nitsindwa bazayibisaba. Nitanabyemera, Mme Victoire Ingabire, azarushaho kugaragara imbere y’abanyarwanda no mu rwego mpuzamahanga ko ufunze arengana. Leta yaba yarahisemo gutsindwa idahari, aho gutsindwa ihari? Ese umuntu ashobora gutsinda yanze kwitaba urukiko? Nibikunze kubaho. Keretse uwareze abaye adafite icyo ashingiraho na gato mu kirego. Hari n’abaganira, bakivugira ko ibi bintu biganisha ahasa n’ibyo mu mukino bita gutsindwa mpaga. Ahasigaye, ni ah’abacamanza.