Ambasaderi Charlotte Mukankusi uvuga ko ahanurira Perezida Kagame, ni muntu ki?

Amb. Charlotte Mukankusi yabaye ambasaderi w'u Rwanda mu Buhinde, anaba Umunyamabanga mukuru muri MIFOTRA. Amaze umwaka mu buhungiro. Ifoto (c) Radio Itahuka

04/02/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Mu kiganiro yaraye atanze, (kandi mushobora kumva munsi hano), Ambasaderi Charlotte Mukankusi avuga ko ahanurira Perezida Paul Kagame ko yazibukira, ntiyirirwe ashaka gutegeka manda ya gatatu. Arasobanura impamvu mu kiganiro. Amb. Mukankusi yakoze imirimo inyuranye mu rwego rw’igihugu kuri ubu butegetsi bwa FPR Inkotanyi. Yabaye Umuyobozi mukuru (DG) muri Minisiteri y’Intebe, yahagarariye u Rwanda mu gihugu cy’Ubuhinde, nyuma aba Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA). Amb. Mukankusi yari yarashakanye na nyakwigendera Alphonse Rutagarama.

Umunyamakuru wa Radio Itahuka, Jean Paul Turayishimye yamubajije ibibazo binyuranye. Muri byo harimo, imirimo akora muri iki gihe, uko yabonye ubutegetsi bwa perezida Kagame, ingorane ziri mu gihugu n’ingaruka zo kudakemura neza ibibazo byugarije abanyarwanda. Amb. Mukankusi asobanura ko yapfakajwe n’ubutegetsi buriho muri iki gihe. Ngo umugabo we yazize kwanga gushorwa mu bikorwa byo koherezwa hanze mu butasi kuko yasubije ko bidakwiye kumwohereza mu kazi adafitiye ubumenyi. Amb. Mukankusi asobanura ko umugabo we amaze kwicwa, we n’abana be bambuwe ibyangombwa, bashyirwaho ingenza, ku buryo ngo uko we n’abana be bavuye mu Rwanda ari igitangza cy’Imana, nka bya bindi by’ukuntu Imana yavanye Daniel mu rwobo rw’intare nk’uko byanditse muri Bibiliya. Amb. Mukankusi umaze umwaka ahunze, avuga ko yahisemo kugira icyo atangaza kuri iyi tariki ngo kuko ihurirana n’itariki nyakwigendera Assinapol Rwigara yiciweho nk’uko byemezwa n’umuryango we. Ngo muri urwo rwego, akaba anazirikana kandi akomeza umuryango wa Rwigara wibuka imyaka ibiri ishize umubyeyi wabo yishwe, nyuma bakabasenyera n’inzu, nyamara berekana ibyangombwa byuzuye.

Amb. Mukankusi avuga ukuntu azi Perezida Paul Kagame. Ngo kenshi bavuganye imbonankubone ari bombi mu kazi. Asobanura imyifatire yamubonanye kandi agatanga ingero. Uyu mutegarugori usobanura ko yizera Imana (kandi koko iyo atanga ingero zo muri Bibiliya wumva abisobanukiwe), yemeza ko yeretswe ingaruka zishobora kugwirira Paul Kagame, mu gihe ngo yaba adahindukiriye Imana ngo ayisabe imbabazi z’ibibi byinshi amaze gukora, ngo birimo n’ubwicanyi. Amb. Mukankusi akavuga ko ahanuriye Perezida Kagame amayira akigendwa ngo kuko gutakamba kw’abanyarwanda n’amarira yabo batewe na we, byageze ku Mana, ngo akaba atakira umujinya wayo abaye atisubiyeho.

Kenshi hagiye havugwa ubuhanuzi bwagejejwe kuri Perezida Kagame. Uyu mukuru w’igihugu yigeze kuvuga ko niba Imana imufitiye ubutumwa, yabumwihera itiriwe ibunyuza ku bandi. Kuri ibi, Amb. Mukankusi akavuga ko kwaba ari ugusuzugura Imana kutumva abo yatumye, ko kandi iyo Imana yihagurukiye ntawukira umujinya wayo.

Mushobora gukurikira icyo kiganiro cyahise tariki ya 03 Gashyantare 2017:

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email