03/02/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi
Nk’uko mubibona mu ncamake y’amashusho munsi hano, Kameruni yaraye itsinze Ghana ibitego 2-0, mu mukino wa 1/2 cy’irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’umupira w’amaguru ku bihugu by’Afurika, bityo bikaba byayihesheje itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’iri rushanwa (Finale). Ejobundi kuwa gatatu, Misiri na yo yabonye itike nk’iyo yiyushye akuya kuko yasezereye Burkina Faso kuri penaliti 4-3, mu gihe iminota isanzwe y’umukino n’iy’inyongera yari yarangiye banganya 1-1.
Umukino usoza iri rushanwa uzaba kuri iki cyumweru tariki ya 05 Gashyantare 2017. Na ho amakipe yatsinzwe muri 1/2 azahatanira umwanya wa gatatu kuri uyu wa gatandatu tariki 05/02/2017. Imikino y’igice cya nyuma cy’iri rushanwa rya CAN (Coupe africaine des nations) iri kubera muri Gabon, kuva tariki ya 14 Mutarama 2017. Hari hahuriye amakipe y’ibihugu 16, nyuma y’imikino y’amajonjora yari yarakozwe mu rwego rw’ibihugu bigize umugabane w’Afurika.
Kemeruni 2-0 Ghana:
Egypte 1(4) – 1(3) Burkina Faso:
Mu gutegura inkuru twifashishije, Youtube na Google.