Intambara yabaye mu Rwanda guhera tariki ya 01 Ukwakira 1990 igakurikirwa na jenoside yatangiye mu kwezi kwa Mata 1994, yashenye u Rwanda isenya n’abanyarwanda, ibasigira n’ibikomere ku mutima, ku buryo abanyarwanda barokotse, ubu bose bagenda ari ibisenzegeri, abenshi ari ba ‘nseka mbabaye’. Umuntu wese wari mu gihugu guhera kuri iriya tariki kugeza nibura mu matariki ya 19 Nyakanga 1994 hashyirwaho guverinoma, na nyuma yaho ndetse, ubwoko bwose yaba abarizwamo yarabonabonnye. Umutima we ni igisenzegere ku buryo kumukanga umutera ubwoba uba utazi uwo ubwira. Ntushobora na rimwe guteganya uko yagusubiza, bishobora kuba bibi cyangwa byiza. Abahanga baminuje mu by’imyitwarire ya muntu (psychologie) ni bo bashobora kumenya uko basobanura imyitwarire ya bene uwo muntu. Gusa abanyarwanda barababuze. Ni ibyago!
Ariko rero ikibabaza kurushaho, ni uko mu gihugu cyacu, buri munyarwanda ashaka kwishyira aheza, kumva ko ari we wenyine uzi ubwenge, ukomeye, ku buryo abashize amanga banabishoboye bakanga abandi, bitwaje ngo ubu ni twe dutegeka, bakibagirwa ko ibintu byo mu Rwanda bihinduka nk’igicu. Umuntu wese wagize akaga ko kuba mu ntambara yayogoje u Rwanda, yari akwiye kuba afite iyindi myumvire, akaba atakwifuza ko u Rwanda rwakongera kubamo intambara; kimwe n’uko abo bagarutse mu Rwanda batahungeta abahoze mu Rwanda, babashinyagurira, ngo ngaha bamwe bateze amajosi, abandi bahinduka interahamwe. Nta we ufite uburenganzira ubwo ari bwo bwose bwo kunnyega mugenzi we yitwaje ko ngo muri iki gihe ari we uri ku ibere bitewe n’uko yaturutse hanze. Intambara irangiye icyo abanyarwanda bifuzaga kandi bari biteze bwari ubutegetsi bwunga abanyarwanda, budatuma hari abishongora ku bandi, babasuzugura kugeza no kubica. Ibi ntibyabaye, ari na ho igihugu cyacu cyagiriye akaga. Birababaza kubona ubutegetsi bwitwa ubw’igihugu bucamo ibice abana bacyo, bushimishwa no gutonesha bamwe, bukaninura abandi ku buryo bumva batari abaturage buzuye mu gihugu cyabo, kugira ngo bukunde burambe. Ikibabaje muri ibi kandi ni uko abari ku butegetsi na bo bagize igihe cyo kumva bene ubu busumbane. Nkaba nakekaga ko ari byo bari baje kurwanya, ariko kubona ari byo bakora birababaje.
Abiha guhumiriza ntibabibone, byaba biterwa n’ubwoba cyangwa ubugome, ntibazasaze imigeri ingaruka mbi ziramutse zibagezeho, kuko nibabikomeza ni ho bizaba bishya bishyira. Ibihe nk’ibi bikurikira amahano yagwiriye igihugu byari bikwiye kuba ibyo gusana imitima, byo komora ibikomere no gushishikariza abanyarwanda kureba mu cyerecyezo kimwe cy’amizero meza ari imbere, bitari biriya twumva mu magambo, ahubwo bigashyirwa mu bikorwa koko. Ibikorwa binyuranyije n’uku kwizera ni ibikorwa n’inzira by’umubisha, kandi ibangamiye kwisanzura ku Munyarwanda.
Intwari z’u Rwanda
Turamutse twemeranyijwe ko ibihe byabanjirije intambara, n’ibyo mu ntambara ndetse na nyuma yayo byagaragayemo intwari zitabarika, ntitwaba twibeshye cyangwa tubeshye. Buri muntu wese afite uwo yakwita intwari ye, bitewe n’uko yitwaye muri icyo gihe, n’uko yagerageje gufasha abandi, kuko intwari itari ku rugamba muri icyo gihe, imenyekana kubera ibikorwa by’agahebuzo mu bihe by’amage n’intambara nk’iby’icyo gihe.
Intwari zisingizwa ku itariki ya mbere Gashyantare buri mwaka ku rwego rw’igihugu, ni za ntwari zakoze ibikorwa twita ibidasanzwe mu bihe bidasanzwe, ku rwego rw’igihugu, kandi zikanamenyekana. Izo koko zabayeho, ariko rero habayeho n’izindi zitagaragaye ngo ziratwe ibigwi, ariko abo zagiriye neza bo bakaba babizirikana. Ndemeza ko buri Munyarwanda afite nibura umuntu umwe yibuka muri biriya bihe by’amage, wagize icyo akora ngo abashe kurenzaho umunsi adapfuye. Bamwe batangiye kugaragazwa muri ino minsi (Niyitegeka Sositeni wo mu Ruhango, nzi cyane kandi nemera nkanamukundira ko ari umukirisito ubishyira mu bikorwa/ Kigali Today 2/2/2017), ariko hari n’abandi batavugwa cyangwa batanabishaka rwose.
Intwari yanjye nabonye: Musenyeri Andereya Havugimana
Ubutwari bwe simbuvuga bwose kuko ntaburangiza, ndavunagura amagambo, kugira ngo n’abo twagize amahirwe yo kububonera hamwe bazanyuzurize ubuhamya, kandi nzi ko bahari.
Icyo gihe yari Umuyobozi w’Iseminari Ntoya ya Mutagatifu Visenti y’i Ndera, mu gihe jyewe nari umwarimu. Nk’ahandi hose hegereye umujyi wa Kigali, intambara i Ndera yatangiye ku itariki ya 7 Mata 1994, ubwo twumvise ko hari abantu bari bamaze kuraswa muri icyo gitondo hafi ya CARAES (ibitaro by’abarwayi bo mu mutwe), mwibuke ko cyari igitondo gikurikira ihanurwa ry’indege ya Habyarimana i Kanombe, hakurya ya Ndera, ku buryo twiyumviye neza indege iraswa muri ayo masaha y’umugoroba ku ya 6/4/1994 (saa mbiri n’igice, na mirongo ine se za nimugoroba), kuko twakurikiranaga umupira muri Salle ya Seminari nyine. Ndabizi iyo umuntu atangiye kuvuga iby’ibi bihe by’intambara ntahagarara, ariko ndabizeza ko mbajyana vuba ku ntwari yanjye.
Guhera kuri uwo wa kane tariki ya 7/4/1994 twatangiye guhungira mu Iseminari, ndetse n’abaturage b’imisozi ikikije Iseminari: Kanombe, Jurwe, Masoro, Munini, Remera, Gasogi…bagenda baza gahoro gahoro bamwe bazanye n’amatungo yabo bahasanga abaturage ba Ndera , ku buryo ku ya 8/4/1994, Iseminari yari yahinduye isura: abantu ari uruvunganzoka, inka n’andi matungo bibyagiye imbere ku bibuga by’imikino n’iruhande rwabyo, ku buryo abantu bose bari batashywe n’ubwoba bwinshi, batazi ikiribuze gukurikira. Kandi ubwo ni na ko interahamwe zatugenzuraga, zizengurutsa aho, zicura imigambi yazo. Aho rero Musenyeri Andereya Havugimana yagaragarije ko ari umushumba w’intama z’Imana koko, ni uko ku itariki ya 9/4/1994, ubwo interahamwe zagabaga igitero simusiga ku Iseminari, zije mu makamyo ya gisirikari, uwo munsi Musenyeri Andereya Havugimana yerekanye ubutwari budasanzwe, kimwe na bagenzi be, nka Nyakwigendera Padiri Rugasira Ananiya wahasize ubuzima uwo munsi arashwe n’interahamwe ngo yanze gukingura urupango ngo zinjire zice abantu, kimwe na Padiri Tito w’Umutaliyani utaratinyaga kunyura muri ibyo bitero by’interahamwe, agerageza kuramira ababaga bagihumeka. Ubundi nk’uko yari umuzungu umuntu yaketse ko aba yaravanyemo ake karenge akareka abirabura tukamarana, ariko si ko yatekereje, yakoze gikirisitu, yitangira abari mu byago. Musenyeri Andereya Havugimana rero n’imbaraga z’Imana zimuranga buri gihe, yahagaze imbere y’interahamwe azibwiza ukuri ko adashobora kuziha abantu ngo zitoranyemo abo zica. Ibi byamugizeho ingaruka zikomeye, kuko uwo mwanya imwe mu nterahamwe yaramurashe, ariko ku bw’Imana yikubita hasi, arakomereka ntiyapfa, atakaza intoki, ariko kubera ko Imana ikimuturindiye n’ubu araho ni umusaza w’Imana. (Ndetse nanone aherutse kurokoka impanuka y’imodoka, yavuyemo benshi bamuhebye). Nyuma wa mupadiri Tito na we wabaye intwari itagereranywa, yaje guhimba amayeri amwambutsa igihugu bigoranye, amujyana i Burundi ndetse aza no kubasha kujya i Burayi aravurwa, aranakira. Nakongeraho ko uwo mupadiri w’umutaliyani yabashije no gucikisha abapadiri babiri b’abasore na bo abageza mu Burayi. Ubu dusoma iyi nyandiko baraho bakomeje imirimo ya gitumwa, barimo Padiri Jean Bosco Ntagungira umaze imyaka ayobora Iseminari ntoya ya Ndera, ari na yo yizemo. Bimpa ishema kuba yarabaye umwe mu banyeshuri banjye.
Tugarutse ku butwari bwa Musenyeri Andereya Havugimana, nagira ngo namwe, mu gihe mugitekereza kuri umwe mu bo mufata nk’intwari yanyu, mbahishurire icyatumye numva Musenyeri Andereya Havugimana mufata nk’intwari yanjye (ndetse na Padiri Ananiya Rugasira wari Econome wa Seminari, ndetse akaba na mwishywa wa Musenyeri Vincent Nsengiyumva, Arikiyepisikopi wa Kigali, umuntu atari gutekereza ko yatakaza ubuzima bwe arwanira abatutsi muri icyo gihe, ariko si ko byagenze: Imana imuhe iruhuko ridashira kandi imushyire mu bahire bayo), igituma mufata kuri uru rwego ni uko jyewe ubwanjye, turi kumwe duhagararanye, umuntu wari ukomeye icyo gihe yamwegereye akamwumvisha ko ari ibintu bigayitse kandi by’umwanda, kubona yemera ko Iseminari ihinduka ikiraro cy’inka. Musenyeri Andereya Havugimana yaramushubije ati “ikibazo si umwanda w’inka, ikibazo ni ubuzima bw’abayihungiyemo”. Uwo mutegetsi yaranamubwiye ati ese ufite ubwoba ngo nkuzanire abakurinda, Musenyeri ati mbonye abandindira abantu namunganya iki? Ni cyo gihe aho kubona abaturinda twabonye amasiteya yikoreye interahamwe, zitangira kuturasaho mu kivunge. Simpamya ko yenda ari uwo mutegetsi wabikoze cyangwa se byabaye impurirane. ariko ntabwo uburinzi twari dusezeranijwe nta bwo ari bwo twabonye.
Icyo nshaka ko twakumva muri ibi nise kumva ko umuntu ari intwari, ni uko kuri iyo tariki ya 9/4/1994 twatakaje abantu barenga 20 mu mwanya muto cyane, ariko kandi benshi twabashije kuharokokera, kubera amagambo yuje ubushishozi n’inema z’Imana bya Musenyeri Andereya Havugimana. Guhera uwo munsi, nubwo nari nsanzwe mwubaha cyane, ariko guhera uwo munsi maze no kurokoka intambara, yambereye intwari ngendana mu mutima wanjye. Ndabihinnye nk’uko nari nasezeranye, ariko kandi ndabizi neza abaseminari barerewe i Ndera ntawatinyuka kuvuguruza ibyo muvuzeho, kabone nubwo tutari turi kumwe uwo munsi tutazibagirwa mu Iseminari. Ntawamvuguruza kuko bose bazi umutima we ahorana kandi akaba azawusazana. Imana iwumukomereze.
None muvandimwe uzasoma ubu buhamya buto, ndagusabye ngo ugeze ku kinyamakuru cyacu, cyanyu ubuhamya nk’ubu tuzabusangize abandi, kuko ndabizi nawe ufite intwari yawe. Yitubwire kabone n’iyo wahitamo kuyivuga ku buryo bwawe bitewe n’impamvu runaka kandi zawe.
Nirinze kurambirana mu magambo, kuko ibintu byatubayeho mu ntambara buri muntu wese afite ifilimi n’igitabo yabyandikaho. Ndashaka kurangiza mbinginga ngo mutugezeho ubuhamya bw’intwari yawe mu magambo make, ku buryo tuzashyiraho ipaji y’ INTWARI YANJYE, ikazagenda iduhishurira bamwe mu ntwari zacu tugendana mu mitima yacu.
Turabategereje, mukomere kandi.