Iyi nkuru yanditswe mu kwezi k’Ukwakira 2015.
Abategetsi b’Urwanda bavuga ko abaturage ubwabo ari bo basabye ko Itegekonshinga ryahindurwa kugira ngo Paul Kagame ahabwe uburyo bwo kurenza manda ebyiri. Muri iyi nyandiko, turasoma icyo bamwe mu banyarwanda batangaje ku bijyanye n’uko perezida wa Repubulika w’ubu, ahabwa uburyo bwo kuba yategeka kugeza mu w’2034. Ni ukuvuga ko bigenze gutyo, nyuma ya manda ebyiri, yemerewe izindi eshatu, zose hamwe zikaba eshanu.
Dore icyo bamwe bavuze:
« Impamvu abantu bakoresha bavuga ko bazaguma ku butegetsi, njye ni yo nkoresha mvuga ko nzabuvaho. Umaze imyaka 10, umaze 20, niba nta muntu wo kugusimbura uhari, ni uko uba warakoze nabi. Sinabikoresha ngo sinabonye uzansimbura ngo ni yo mpamvu nkwiye gukomeza. Niba kandi narayoboye neza na bwo, mu bo nayoboye hakabura ukurikira, ni ukuvuga ngo ibyo bazabona nyuma nagiye, ni byo bizaba bibakwiye. »
« Sinigeze nshaka cyangwa ngo nsabe uwo ariwe wese guhindura Itegeko Nshinga. Hari abantu mbona bandika ngo Kagame ari gushaka manda ya gatatu. Oya, nta kintu nkeneye. »
“Niteguye gukomeza kuyobora igihe cyose mbisabwe n’abaturage binyuze mu mucyo. Ndamutse ariko mvumbuye nonaha ko byakoranywe uburiganya, wenda hari ababikoze by’imikino ngo bante muri ibyo byifuzo byabo, nzababwira nti ‘nimubyibagirwe !’ Ariko nimbona bikwiye kandi mbyiyumvamo mbona biboneye, niteguye gukomeza kuyobora.”
Perezida Paul Kagame
« Muri Kamarampaka tuzashishikariza abaturage gutora oya. »
Dr Frank Habineza Pdt wa Green Party
« Kuvuga ko Perezida Kagame akwiye indi manda, si uko nta bandi banyarwanda bahari, ahubwo niwe ubarusha. Kagame yayoboye abanyarwanda, ubumwe bwabo buragaruka, iterambere riraboneka, baravuga ngo uyu ni umuntu udasanzwe, reka akomeze adusunike.”
Minisitiri Sheikh Mussa Fazil Harelimana
« Perezida wa Repubulika ubwe yabivuze incuro zirenga 3 ko ntayindi manda ashaka. Byaje kugenda bite ngo yemere kandi yemeze ko izo manda zigomba guhinduka? Ndagira rero ngo, abanyarwanda bamenye ko igihugu cy’u Rwanda ari icyabo, ntabwo ari icy’umuntu umwe; ntabwo abantu basezereye ingoma ya cyami ngo bagarure ingoma ya cyami ngo kuko abantu bafite imbunda n’amasasu yo kubarasa. Kagame ntiyarushije Perezida Kayibanda cyangwa Perezida Habyalimana gukora neza keretse wenda gukubura imihanda abo ba Perezida bamubanjirije bubatse. »
Faustin Twagiramungu (Minisitiri w’Intebe 1994-1995)
“Guhindura Itegekonshinga ni amateka akomeye, tugaragaje ko ibyo abaturage bisabiye bifite ishingiro tugendeye ku byo bashingiraho.”
Donatilla Mukabalisa (perezida w’Intekonshingamategeko umutwe w’abadepiye)
« Byagora umunyapolitiki wajya kubwira abaturage kwanga gutora ibyo bisabiye kurusha uzagenda abwira umuturage ati ibyo mwadusabye ngibi turabibakoreye”
Tito Rutaremara (Senateri)
“FPR ibi bintu ntibizayorohera, twe PS Imberakuri ntidushyigikiye ihindurwa ry’Itegekonshinga. Tuzakoresha inzira zose zishoboka kandi nibiba ngombwa tuzakama imbogo.”
Maître Bernard Ntaganda
« Uburyo Itegekonshinga riri guhindurwa mu Rwanda ntibitanga inzira yatuma abanyarwanda bagera ku burenganzira busesuye n’amahoro arambye. »
Jenerali Kayumba Nyamwasa
« Itegekonshinga ntirigomba guhindurwa mu buryo bw’ubuhendabana, kuko ari amasezerano n’igihango ku baturage. »
Joseph Bukeye (Visi perezida FDU Inkingi)
« Dufatanyije n’Abataripfana bose ndetse n’abanyarwanda benshi bamaze kugaragaza ko batifuza ko Itegekonshinga ritobwa, tuzakoresha uburyo bwose twemererwa n’amategeko n’amahame agenga ikiremwamuntu kugira ngo tuburizemo ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mugambi mubisha. »
Padiri Thomas Nahimana (perezida w’ishyaka Ishema)
« Ese imfura mu Rwanda zaba zarashize? Mu 2003, nahaye ijwi ryanjye itegekonshinga rishya nibwira ngo ndi kumwe n’imfura, ngo twiyemeje gushyiraho amahame (principes) nyayo. Kandi nibwiraga ko principe ari ikintu kidakuka ku mfura. None se ko nduzi hari abashaka gutobanga Itegekonshinga ngo nirihinduke, za mfura ziri he? »
Thomas Segaju Kamilindi (umunyamakuru wa VOA)
« Igikorwa cyo guhindura Itegekonshinga rero cyateguwe n’ubutegetsi buriho kandi hashize iminsi nk’uko byagaragaye hirya no hino. Perezida Kagame arashaka byanze bikunze kuguma ku butegetsi ni ubwo byitwa ko ari abaturage babishaka. »
Faustin Kabanza
Ubutaha tuzabagezaho icyo n’abandi babivuzeho.
Jean-Claude Mulindahabi