Iyi nkuru yanditswe ku itariki ya 12/10/2015
Abanyamakuru na bo bagomba kujya mu itorero?
Iki ni ikibazo bamwe bibaza, nyuma y’aho umuyobozi w’Itorero ry’igihugu Boniface Rucagu atangarije ikinyamakuru « Igihe » ko bari kunoza inyigo y’uburyo abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda bazajyanwa mu itorero mu gihe cya vuba.
Ibyo bikubitiyeho ko tariki ya 5 Ukwakira 2015, abahagarariye Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda, n’Inama nkuru y’itangazamakuru basohoye itangazo rishishikariza abanyamakuru kwiyandikisha. Ese kuba bivuzwe n’izo nzego, hari andi mahitamo abanyamakuru bo mu Rwanda bafite yo kutabyitabira?
Ingaruka ni izihe ku batazaryitabira?
Boniface Rucagu avuga ko abanyamakuru batazaryitabira bazitwa ibigwari. Kwitwa gutyo ubwabyo, ni nde ushidikanya ko byanakurikirwa no kutakirwa neza nko mu gihe cyo gutara amakuru, … Kuba iyo gahunda iri mu murongo wa Leta ndetse n’uw’ishyaka rikomeye, rinari ku butegetsi, aho biroroshye ko abumva badakeneye iyo gahunda, bareka kuyitabira? Ese ubundi umunyarwanda ntiyari akwiye kuba ari we wihitiramo kuryitabira cyangwa kutaryitabira amaze kumva ibisobanuro by’icyo ryamwungura ? Mbere yo kureba icyo abantu babivugaho, hari icyo umuntu akwiye kubanza gusobanukirwa.
Itorero ni iki ?
Abategetsi b’Urwanda iyo basobanura iryo torero bahera ku gisobanuro cy’itorero ryahozeho mu muco wa kera. Ngo itorero rigira uruhare mu gutoza intore indangagaciro z’umuco nyarwanda, zikigishwa gukunda igihugu zigaca ukubiri n’umuco wo kuba ntibindeba kandi rikazibera isoko y’ubumenyi buzigirira akamaro mu mibereho yazo. Abinjiye mu itorero barahugurwa, baratozwa, bagasohoka ari intore.
Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ni yo ifite inshingano yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Itorero no gukora ku buryo ibyiciro byose by’Abanyarwanda bihabwa amahirwe yo kwitabira Itorero. Ikinyamakuru « Igihe » kivuga ko hagati y’umwaka wa 2007 na 2012, Itorero ry’Igihugu ryahuguye intore 284.207 muri zo hakaba harimo abarimu, abanyamabanga nshingwabikorwa, abahinzi-borozi, abagize inzego z’abaturage zishinzwe kubungabunga umutekano ndetse na bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga.
Mu ikubitiro, abantu bavuga ko ibyo bisobanuro ari byiza ariko abandi bakanongeraho kwibaza niba atari igikorwa kiboneraho n’uburyo bwo gucengeza no kureshya abanyarwanda ku ishyaka riri ku butegetsi ari ryo FPR Inkotanyi. Ibyo binatuma bamwe babona ko ari inzira yo kwigarurira imitima y’abanyarwanda uko yakabaye. Hari n’abibaza niba, uretse n’abanyamakuru, niba n’abandi batari bakwiye guhitamo ubwabo kwitabira cyangwa kutitabira iyo gahunda ku bushake bwabo. Icyo gikorwa ariko, gitegurwa mu magambo atigera agaragariza utaracyinjiramo ko hari aho gihuriye no gucengeza politiki n’amatwara y’ishyaka riri ku butegetsi.
Nyamara se ukuri ni ukuhe?
Nta gushidikanya ko ari igikorwa gifite aho gihuriye na politiki igenga igihugu muri iki gihe. Igisobanuro cy’intore, hari n’abagifata nk’abiyemeje gukorera byimazeyo no kwitangira ibikorwa byemezwa n’ishyaka riri ku butegetsi kuva muri Nyakanga 1994. Ijambo intore hari abataribonamo isura nziza muri iki gihe, kuko bamwe mu banyarwanda usanga bafata intore nk’abiyemeje kwifashishwa mu bikorwa byo kurwanirira iryo shyaka mu gahunda zinyuranye, zirimo kurifasha kurushaho gushinga imizi, kwigarurira no gucubya abatavugarumwe na ryo, n’ibindi. Aha ni ho bamwe bagira impungenge bibaza niba abantu batazagwa mu mitego nk’iyo mu bihe byashize, aho gukurikira no kumira bunguri, bikurikirwa no kwiroha mu bikorwa, ibyo ari byo byose, abantu badahawe umwanya wo gutekereza. Ngicyo igituma, bamwe mu banyarwanda bakemanga gahunda y’itorero n’intore. Abafite amakenga n’impungenge ko intore zishobora kubura rutangira ku buryo zakwiroha no mu bugizi bwa nabi bitewe no kumvira kurenze, kudakenga na rimwe, kwitiranya umwanzi cyangwa kubikora nkana, ese ntibakwiye ibisobanuro na gihamya ibahumuriza?
Hari abavuga ariko ko mu itorero higishwa gukunda igihugu, indangagaciro, umuco mwiza na kirazira. Aba bongeraho ko niba ibyo ibikorwa ari byiza bikwiye no gusesekara no ku banyamakuru. Bavuga ko niba iyo gahunda igenewe abanyarwanda bose, ngo nta mpamvu yatuma hagira abanyamakuru bibwira ko itabareba.
Nyamara mu Rwanda hari n’abanyamakuru bandi badakozwa ibyo kujya mu itorero. Urugero ni nk’umuyobozi w’ikinyamakuru « Great Lakes Voice » Robert Mugabe. Yabwiye « Igihe » ko atiyumvisha impamvu yakwitabira iyo gahunda kandi hari abayisohokamo, bakarenga bagakora ibikorwa bibi.
Ku rubuga rwa « facebook » Aldo Havugimana (umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radiyo Rwanda) yabajije abantu niba hari itandukaniro riri hagati y’abanyarwanda n’abanyamakuru b’abanyarwanda kuri iriya gahunda yo kujya mu itorero. Uretse biriya bisobanuro by’abantu banyuranye bavuze uko babibona hejuru hano, umunyamakuru Ngendahimana Jean, we agira ati: « abanyamakuru ni abenegihugu nk’abandi banyarwanda, icyakora nta munyamakuru ukwiye kuvanga akazi ke na ‘political propaganda ». Akomeza avuga ko itangazamakuru rikwiye gukorana na leta ariko ntawe ukoresheje undi. Ati: « dukwiye kwigira ku mateka , kuko itangazamakuru rikorera ubutegetsi aho gukora kinyamwuga no mu nyungu z’abenegihugu bose tuzi aho ryatugejeje ahagana 1994 ».
Ngendahimana Jean aranibaza, abaza n’abandi ati: « ese uwo muntu we uzabahugura kuri kirazira n’indangaciro ni muntu ki? Umunyapolitike? We se ubwo yaba azifite? Arongera ati: « ntabwo gukweshoninga ‘policies’ zimwe na zimwe za leta ari sakirirego, ati: »iki gitekerezo cya Rucagu si kizima kuko nsanga kitarashyizwemo ubushishozi ».
Ikigaragara muri iki gikorwa gihamagaririra abanyamakuru kujya mu itorero ni uko abantu batakivugaho rumwe. Ntawamenya niba abanyamakuru bo mu Rwanda bazakitabira ku bwinshi. Hari abavuga ko niba abandi banyarwanda b’ingeri zose bakijyamo, ko ntawukwiye kugihezwamo ngo ni uko ari umunyamakuru. Ariko, abadatekereza nk’abo hari ikintu cy’ingenzi bibutsa cyazirikanwaho: ni uko umwuga w’itangazamakuru ukorwa neza iyo witaruye kwinjirirwa n’ibikorwa by’abanyapolitiki bihishe inyuma y’inyungu bwite cyangwa ibisa na byo. Bitabaye ibyo, nibura bikwiye kumvikana no kwakirwa neza ko guhitamo cyangwa kudahitamo kujya muri gahunda y’itorero nta kibi kirimo. Ubishatse akajyayo, utagiyeyo ntibifatwe nk’amahano, ikinegu cyangwa ngo bimugireho inkurikizi mbi. Ibi byafasha na Boniface Rucagu kumva ko ari ugutandukira kwita ibigwari abatitabiriye itorero ayobora, bikanamurinda kuzagera ubwo yibeshya agashishikariza abanyarwanda bose kwambara nka we no kwitwara nka we, kuko « kami ka muntu ni umutima we ».
Jean-Claude Mulindahabi