Ikurikiranwa rya Dr Léopold Munyakazi ririmo amayobera niba atari urujijo. Yari yarafunzwe imyaka ine n’amezi icyenda mu Rwanda; n’uko iperereza risanga nta jenoside yakoze. Afite impapuro za « procureur » (umushinjacyaha) zivuga ko nta cyaha bamusanzeho ndetse n’iz’umuyobozi wa gereza zimufungura. Aho agereye muri Amerika, yasanganijweyo impapuro zimuta muri yombi. Ibyo ngo byabaye amaze kugaragaza ibyo anenga mu butegetsi bwo mu Rwanda. Hari abibajije niba atari itotezwa ari gukorerwa na bamwe mu banyabubasha b’i Kigali.
Ngo ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana
Nta gushidikanya, jenoside yakorewe abatutsi hari abayigizemo uruhare. Kuba bakurikiranwa bakanahanwa ni ibintu byumvikana kuko ni n’uburyo bwo kurinda ko hagira utinyuka kongera amahano nk’ayo. Ariko ikibazo gikomeje kwibazwa n’abanyarwanda banyuranye ni ukumenya niba mu by’ukuri hatari ababoneranwa bagashinjwa iki cyaha nk’intwaro yo kubahashya bitewe n’uko batemeye kuba inkomamashyi cyangwa kuba batinyuka kuvuga ibitagenda basaba ko byakosorwa.
Aho, ni ho uzasanga hari abavuga ko bibaye ari uguhitamo, baburanishwa n’inkiko z’amahanga zigerageza kuburanisha zubahiriza amahame shingiro agenga imiburanishirize mu rukiko.
Ese koko mu Rwanda ubucamanza wabunganya n’ubutabera? Ese ubutabera buranze buhabanye n’ukuri? Ntibyoroshye gusobanukirwa iby’imanza zimwe na zimwe, ariko no gutega amatwi uregwa bishobora gutanga icyiyumviro mu gihe hategerejwe no kumva ibirego birenze ibyo atarezwe akiri mu munyururu mu Rwanda.
Dr Léopold Munyakazi yaba azira iki?
Mu biganiro biri munsi hano, Prof. Léopold Munyakazi asobanura uko yabayeho mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, mbere yayo ndetse na nyuma yayo. Niba ibyo asobanura ari ukuri, umuntu ufite umutima wese ntiyabura kwibaza cyangwa kumirwa. Kubera iki?
Prof. Munyakazi asobanura uburyo yafungiwe i Ririma imyaka itatu n’igice, ngo agasohorwamo nta cyo arezwe imbere y’urukiko. Nyuma yoherezwa gufungirwa i Gitarama aho ngo amaperereza yerekanye ko nta kibi kimurangwaho. Iyo gereza yayimazemo umwaka hafi n’igice, arafungurwa. Asobanura ubuzima bubi yabayemo mu ibohero, akongeraho ko ari umubabaro urenze urugero ku muntu ufungiye akamama. Ibohero ryo mu Rwanda ngo kutarigwamo ni umunsi uba utaragera ngo kuko we ubwe yiboneye uko imfungwa zifatwa nabi kandi na we ako kaga akabamo. Avuga ko muri gereza yabayeho mu buzima budakwiye ikiremwamuntu.
Uyu mwarimu n’inzobere mu ndimi, wanigishije muri Kaminuza y’Urwanda nyuma y’impamyabushobozi y’ikirenga (Doctorat) yavanye mu Bufaransa, ngo mu w’1994 na we yameneshejwe n’interahamwe ziranamutwikira asigara iheruheru ava aho yaratuye i Kigali ngo ageze aho avuka i Kayenzi interahamwe zaho ngo zimukeka amababa ko ngo ubwo yameneshejwe i Kigali bivuze ko hari aho ahuriye n’abateye Urwanda.
Uyu mugabo uvuga ko mbere ya jenoside nta shyaka yarimo asobanura uburyo yabujijwe amajyo ubwo yayoboraga CESTRAR, urugaga ruharanira uburenganzira bw’abakozi, ngo kuko yaharaniraga ko rwigenga rukava mu maboko y’ubutegetsi. Yerekana ko atahiriwe na mbere ya jenoside. Nyuma ya 94 ngo yagiye mu ishyaka PDC, n’uko ngo bidateye kabiri ashyirwa mu kagozi (gereza) ataragira n’umwanya ugaragara muri iyo nzira ya politiki. Aribaza niba atazira kuvugisha ukuri, kuvuga icyo we asanga ari imvo n’imvano y’ibibazo by’Urwanda, no kutemera kuba humiriza nkuyobore.
N’ubwo yari amaze igihe aba USA (Leta zunze ubumwe z’Amerika, aho yigishaga igifaransa muri Goucher College muri Leta ya Maryland, inzira ye y’umusaraba cyangwa karuvariyo ntiyarangiye kuko amaze imyaka isaga itanu atorohewe na manda yo kumufatisha yakozwe n’abategetsi b’Urwanda. Ese harimo itekinika? Ribaye ririmo abanyamerika ntibagwa mu mutego wo kumutegeza aho atazoroherwa imbere y’urukiko n’igihome?
Abategetsi b’Urwanda bashinja Prof. Léopold Munyakazi kugira uruhare muri jenoside, ndetse nyuma y’impapuro zimufata zoherejwe muri « USA » zashyizwe mu bikorwa mu mpera z’icyumweru gishize kuko inzego zibishinzwe muri icyo gihugu yabagamo zamutaye muri yombi kugira ngo yoherezwe mu Rwanda.
Gutega amatwi ibiganiro biri munsi hano bishobora kuba intangiriro yo gusobanukirwa bimwe kuri uyu mugabo mu gihe hategerejwe kumenya niba hari ibyo ashinjwa birenze ibyo umushinjacyaha yari yarakoreye iperereza agasanga nta gifatika kirimo.
Dore ibiganiro asabanuramo ibyamubayeho n’uko abona ibyo azira :