Abategetsi b’u Rwanda bahisemo kujya mu giterane aho gutabariza Kigeli V Ndahindurwa

Perezida Paul Kagame imbere y'abari bitabiriye igiterane cy'amasengesho muri Kigali Convention Center tariki 15/01/2017

16/01/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Kigeli V Ndahindurwa yatabarijwe i Nyanza, perezida Kagame n’abategetsi bakuru bibereye i Kigali muri gahunda y’igiterane cy’amasengesho aba buri mwaka. Perezida Kagame akaba yaravuze ko yishimiye ibyakozwe umwaka ushize, ko kandi yizeye ko n’uyu mwaka uzagira akarusho. Yongeyeho ko muri iki giterane cy’amasengesho, ngo aboneraho akavuga ibyo yari yarabuze aho avugira. Mu by’ukuri, ni iyihe mpamvu yatumye Paul Kagame nk’umukuru w’igihugu atajya kunamira uwigeze kuyobora u Rwanda? Igiterane cy’amasengesho na cyo ni igikorwa cyiza, ariko hari abibaza niba cyari igikorwa cyaguranwa guherekeza umwami Kigeli V ku ntaho ye ya nyuma.

Ku cyumweru tariki ya 15/01/2017, ni wo wari umunsi wa nyuma wo kunamira no gutabariza (gushyingura) umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa. Imihango yabereye i Mwima ya Nyanza, Kigeli V atabarizwa iruhande rw’ahatabarijwe umuvandimwe we, umwami Mutara III Rudahigwa. Wari umunsi udasanzwe kuko guherekeza bwa nyuma uwatabarutse byari binakubitiyeho ko yanayoboye u Rwanda. Umwami Kigeli V Ndahindurwa yayoboye u Rwanda kuva mu mwaka w’1959 kugeza mu w’1961. Yatanze tariki ya 16 Ukwakira 2016 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yari yarahungiye. Yatanze afite imyaka 80, akaba yari amaze imyaka isaga 55 mu buhungiro.

Mu muhango wo gusabira no guherekeza bwa nyuma Kigeli V Ndahindurwa mu Rukari i Nyanza, tariki ya 15/01/2017. Ifoto (c) Igihe

Mu muhango wo gusabira no guherekeza bwa nyuma Kigeli V Ndahindurwa mu Rukari i Nyanza, tariki ya 15/01/2017. Ifoto (c) Igihe

Mu muhango nk’uyu, hatabonetsemo perezida wa repubulika, haboneka perezida wa Sena, iyo uyu atabonetse, haboneka perezida w’intekonshingamategeko, umutwe w’abadepite, ataboneka hakaza Minisitiri w’intebe. Ni umuhango wo mu rwego rwo hejuru wakabaye witabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, hagamijwe guha icyubahiro gikwiye uwatabarutse yarigeze kuyobora igihugu. Guverinoma yohereje Minisitiri Julienne Uwacu kuyihagararira.

Umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose

Abayobozi bakuru basaga 700 bari bibereye hamwe na perezida mu giterane i Kigali, ariko si n’ibyo gusa. Umuhango nk’uyu uba uri ku rwego rw’igihugu ku buryo n’abaturage batabashije kuwujyamo bashobora kuwukurikira kuri radio na televiziyo by’igihugu, nyamara na byo ntibyagejeje ku banyarwanda iyo mihango mu gihe yabaga. Ibi na byo biri mu byerekanye ko uriya muhango utahawe agaciro kawukwiye.

Hari abemeza ko n’igihe umugogo w’umwami wageraga ku kibuga cy’indege utakiranywe icyubahiro gikwiye uwigeze kuyobora igihugu. Koko rero, mu ikubitiro, wakiriwe n’abakozi basanzwe bo ku kibuga cy’indege. Uburyo yakiriwe bwanagawe na Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’intebe (1995-1996). Yatangarije kuri BBC ko umugogo w’umwami nk’umuntu wayoboye igihugu, witegereje, wakiriwe bigayitse :

Ni nde watekerezaga ko ku munsi wo guherekeza bwa nyuma uwigeze kuyobora igihugu, perezida, guverinoma, Intekonshingamategeko n’abandi bategetsi bigira muri gahunda y’igiterane?

Ntabwo bisanzwe. Uretse no kuba Kigeli yarayoboye u Rwanda, anafitanye isano na perezida Kagame, iyo urebye ibisekuru byabo. Kabone n’iyo haba hari ibyo batumvikanagaho, iriya tariki yo kumutabariza (gushyingura), wari umunsi wo kwiyumanganya mu gihe cyo kunamira uwigeze kuba umukuru w’igihugu  ku icumbi rye rya nyuma.

Kigeli V Ndahindurwa yari afitanye isano na Paul Kagame

Kigeli V ni uwa Musinga mwene Rwabugiri, na nyina Kanjogera ka Rwakagara. Naho Kagame akaba ari mwene Rutagambwa rwa Kampayana ka Cyigenza cya Rwakagara. Aha rero murabona ko aba bagabo bombi bahurira kuri Rwakagara mu gisekuru cyabo cya hafi. Uyu Rwakagara akaba yari mu byegera by’umwami Rwabugili wategetse u Rwanda kuva 1853 kugeza1895.

Ibisanira nk'uko twabivanye mu gitabo cya Mgr Kizito Bahujimihigo , Mutara III Rudahigwa uwatuye u Rwanda Kristu Umwami, Pallotti Presse, Kigali

Ibisanira nk’uko twabivanye mu gitabo cya Mgr Kizito Bahujimihigo , Mutara III Rudahigwa uwatuye u Rwanda Kristu Umwami, Pallotti Presse, Kigali

Ikindi cyabaye kidasanzwe muri uru rupfu rw’umwami Kigeli V, ni uko nyuma y’uko abo mu muryango we bari bananiwe kumvikana aho batabariza umugogo, bagakizwa n’umucamanza wo muri Amerika wemeje ko haba mu Rwanda, mu cyumweru gishize, umuvugizi akaba n’umukarani w’umwami Boniface Benzige ari kumwe n’umwami mushya Emmanuel Bushayija Yuhi VI bari i Fatima muri Portugal mu mihango yo gusabira Kigeli V Ndahindurwa ndetse bakaba baranavuze ko byari byarateganyijwe ko ari ho bari gutabariza umugogo we. Kubona rero imihango iba mu buryo bubiri bikozwe n’impande zitavuga rumwe kuri uru rubanza rw’umwami, na byo byateje urujijo mu banyarwanda.

Kigeli V Ndahindurwa na Paul Kagame hari icyo bapfaga?

Mu myaka ya za 59, 60, 61, … ubwo bamwe mu banyarwanda berekezaga iy’ubuhungiro, n’umwami Kigeli V, yagiye kuba hanze. Icyo gihe kandi ni bwo Paul Kagame wari ukiri muto yahunganye n’ababyeyi be. Mu mwaka wa 94 ubwo FPR yatsindaga urugamba igafata ubutegetsi, hari abatekerezaga ko n’umwami Kigeli V, atahuka. Nyamara ikigaragara ni uko we na Paul Kagame batigeze bumvikana uburyo yari gutahukamo. Ntabwo Kigeli Ndahindurwa yigeze yemera gutahuka nk’umuntu usanzwe. Uyu mwami yashakaga ko abanyarwanda bongera kubazwa bisanzuye icyo batekereza ku bwami. Kuri we, ngo yari yaravanyweho n’ababiligi bakolonizaga u Rwanda. Yasabaga ko abanyarwanda bongera gutora. Hagati aho, Paul Kagame we, ntiyakozwaga ko Kigeli V yatahuka nk’umwami. Ibi bigombe kuba biri mu by’ibanze mu byatumye batumvikana.

I Nyanza, hari imbaga y'abanyarwanda bari bagiye guherekeza bwa nyuma umwami Kigeli V Ndahindurwa tariki 15/01/2017. Ifoto (c) Igihe

I Nyanza, hari imbaga y’abanyarwanda bari bagiye guherekeza bwa nyuma umwami Kigeli V Ndahindurwa tariki 15/01/2017. Ifoto (c) Igihe

Ese Paul Kagame (umwega) na Kigeli V Ndahindurwa (umunyiginya), baba barakurikiranywe n’ibibazo byari byaravutse hagati y’abega n’abanyiginya ahagana mu mwaka w’1896, ubwo umwami Mibambwe IV Rutalindwa wari umunyiginya yahirikwaga ku bwami agasimbuzwa Yuhi V Musinga wari umwega? Kumenya binononsoye icyo aba bantu bapfuye turacyakomeza kubikoraho ubushakashatsi burambuye. Hagati aho, umwami Kigeli V Ndahindurwa ataratanga, yari yaratangarije radio BBC ko atari yizeye umutekano we, mu gihe yaba atahutse mu Rwanda. Uyu mwami yakunze kumvikana kenshi avuga ko azatahuka ari uko icyatumye abanyarwanda banyuranye bari mu buhungiro nikivaho. Kutumvikana kw’abanyarwanda basangiye ubuhungiro, biza byiyongera ku makimbirane yari asanzwe mu banyarwanda, ni ikindi kimenyetso cy’uko hakiri inzira ndende y’ubumwe n’ubwiyunge nyakuri.

Perezida Kagame na we yari yaratangaje ko ngo ntacyo atari ayakoze ngo Kigeli V atahuke:

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email