Uyu ni we Esteban Santiago wakoze ibara muri Florida, ku kibuga cya Fort Lauderdale
06/01/2017, yanditswe na Emmanuel Senga
Mu ma saa saba ya Florida, ku kibuga cy’indege cya Fort Lauderdale, habaye igikorwa cy’iterabwoba aho umugenzi wari uje mu ndege ivuye muri Alaska, witwa Santiago, yihinnye mu bwiherero agasohokamo arasa, nta kindi avuze. 5 barahaguye, abandi barakomereka inzego z’umutekano zikaba zivuga ko ari abantu umunani (8), mu gihe amakuru agumya gutambuka avuga abantu 14 bakomeretse. Umukuru w’abapolisi mu ijambo agejeje ku banyamakuru, avuze ko uwarashe yafashwe ubu akaba abazwa n’inzego za FBI. Yongeyeho ko hakiri kare ngo amazina y’abahasize ubuzima ashobore gutangazwa.
Ubu ikibuga kiragenzurwa bihagije, ariko kirafunze.
Turakomeza gukurikirana uko amakuru agenda ahinduka, kandi turabibagezaho uko dushobora.
Ibyo abantu bibaza ni ukumenya niba iki ari igikorwa giturutse kuri bya byihebe by’iterabwoba, cyangwa niba ari igikorwa cy’ubugome giturutse ku muntu ku giti cye. Twibutse ko hari abakeka ko uwo mwicanyi atari umwe, ko bashobora kuba bari babiri.
Turakomeza kubikurikira no kubibagezaho.