UMUNYAMAKURU.COM ubifurije umwaka mushya w’2017: uzababere uw’amahoro no kuba umusemburo w’ubworoherane n’ukwishyira ukizana

LECP UMUNYAMAKURU
LECP

Uyu mwaka w’2017 utangiye, utangiranye udushya. Tumwe dutangiye kugaragara nta n’iminsi irashira. Hari bamwe mu batakekwagwa namba ko bajya mu ruhando rwa politiki batangiye kwigaragaza (umunyamakuru n’umwanditsi w’ibitabo Philippe Mpayimana amaze gutangaza ko agiye guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe mu kwezi kwa munani), hakaba n’abandi bamaze igihe barabitangaje ariko bagakumirwa n’ubutegetsi bwa gisirikari bwa Paul Kagame none ubu bakaba bavugaga ko bishimiye ihumure bahawe na nyir’ukubakumira (Padiri Thomas Nahimana n’ishyaka rye Ishema) kandi ko bidapfa bidapfusha bazasesekara mu Rwanda bitarenze ku itariki ya 23 z’uku kwezi kwa mbere, mu mugambi wo guharanira impinduka mu miyoborere y’igihugu no mu gushakira imibereho myiza abanyarwanda.

Abandi bari mu mashyaka anyuranye ari hirya no hino mu mahanga, bagiye batanga ubutumwa ku barwanashyaka babo no ku banyarwanda muri rusange bwo kurushaho gukanguka no guhirimbanira uburenganzira bwabo bwo kugira ijambo  ku miyoborere y’igihugu n’uburenganzira ntavogerwa ku byabo cyangwa imitungo yabo.

N’ubwo tutaramenya neza uku uyu mwaka uzagenda n’uko uzarangira, ntagushidikanya ko uduhishiye byinshi tuzagenda tubona tukanavumbura gahoro gahoro.  Aha buri wese asabwe kuba maso, kujyana n’ibihe no kwitoza gushishoza no gusesengura ibyo azumva cyangwa azabona muri uyu mwaka wose w’2017. Ikitubereye ariko inshoberamahanga muri byose ni ukumenya ibizahinduka mu ibyo ukuri n’uburyo bizahinduka haba muri politiki, mu mibereho ndetse no muri rusange mu buzima bw’abanyarwanda.

Mu rwego rw’ itangazamakuru, ikinyamakuru cyanyu, “UMUNYAMAKURU.COM” kizarushaho kubagezaho amakuru n’ibiganiro binyuranye, cyane cyane ibijyanye politiki, n’ibijyanye n’imibereho y’ abaturage muri rusange. Icyo umuntu ukunda igihugu cye yakifuriza, ni uko cyagira impinduka nziza kuri buri wese.

Ubwanditsi bw’ikinyamakuru ”UMUNAMAKURU.COM” bwifurije buri musomyi wacyo wese n’aho ari hose, buri munyarwanda wese n’uko ari kose ndetse n’inshuti z’u Rwanda aho ziri hose, kuba indashyikirwa n’uwa mbere mu guharanira amahoro, ubutabera n’ukwishyira ukizana.

Twifurije buri wese kuba mu ba mbere mu guharanira ubwisanzure mu bitekerezo, kuba inkwakuzi mu kwamaganira kure akarengane, kurwanya ikibi icyo aricyo cyose n’aho kiri hose no mu guteza imbere umuco w’ubworoherane no kuwimakaza. Tubifurije mwese, umwaka mushya muhire w’2017: uzababere uw’amahoro n’amahirwe mu byo mukora n’ibyo mwifuza kugeraho byose. Tuzabe twese umusemburo w’ubworoherane n’inkingi-mwikorezi z’ukwishyira ukizana n’ubwisanzure mu bitekerezo.

 

Ubwanditsi

 

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email