Mu ishyaka PSD na ho hagaragaye abataripfana

Mu gihe hategurwaga umushinga wo guhindura Itegekonshinga, hari abanyarwanda batinyutse kuvuga ingaruka zaturuka ku ihindurwa ry’ingingo y’101 y’Itegekonshinga ry’Urwanda. Hari abashaka ko iyo ngingo yahindurwa, maze umubare wa manda za perezida wa Repubulika zikarenga ebyiri. Aba babivugaga basobanuraga ko bifuzaga ko jenerali Paul Kagame akomeza kuyobora igihugu ngo kuko yabagejeje kuri byinshi. Nyamara nyirubwite yari yarivugiye ko n’aho yaba yarakoze neza ngo adakwiye kubyitwaza ngo arenze manda ebyiri.

https://www.youtube.com/watch?v=RylTp-Sghw4

Hari n’abanyarwanda bavugaga ko iriya ngingo y’101 itari ikwiye guhinduka ngo kuko yari yarashyiriweho ubushishozi no kurinda uwashaka kwihambira ku butegetsi. Aba banongeragaho ko nyuma ya manda ebyiri haba hakwiye gutorwa undi umuntu (yaba uwo mu ishyaka riri ku butegetsi cyangwa se n’iriri muri opozisiyo) mu rwego rwo kwinjiza amaraso mashya mu buyobozi bwo hejuru. Muri PSD (Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage) harimo abavugaga ko umukuru w’igihugu utinze ku butegetsi, ageraho akabwitiranya n’akarima ke, cyangwa ngo n’abamwoshya ngo agumeho bakamuroha mu nzira mbi.

Mu nama ya PSD yabaye mu kwezi kwa gatanu 2015, abanyamuryango babajijwe niba bifuza ko iriya ngingo yahinduka cyangwa yaguma uko iri. Gutora byakozwe haterwa urutoki hejuru. Umunyamakuru wa TV10 Bonaventure Icyubahiro wariyo yavuze ko hari abanyamuryango ba PSD bakomye amashyi kubwinshi bibwira ko ngo benshi mu ishyaka ryabo batoreye ko ingingo y’101 itahinduka, nyamara ariko ngo ubuyobozi bw’ishyaka bwashingiye ko ngo n’abazamuye intoki bavuga ko yahinduka bari benshi n’uko hemezwa ko PSD ishyigiye igitekerezo cyo kuyihindura.

Umunyamakuru asobanura ko bamwe mu banyamuryango basohotse aho inama yaberaga bajya kwirebera itangazamakuru nko gutanga umugabo ko batemeye icyo abayobozi babo bafasheho umwanzuro. Perezida w’ishyaka Dr Visenti Biruta yavuze ko byagaragariraga buri wese ko abifuza ko ingingo yahinduka ari bo benshi ku buryo bitari ngombwa kubara ababishatse n’abatabishatse. Dore amakuru ya TV10 aho bamwe mu banyamuryango ba PSD bavugaga ko ingingo y’101 itari ikwiye guhinduka.

https://www.youtube.com/watch?v=cKtjm4Z9MY4

Bivugwa ko PSD ari ryo shyaka rya kabiri mu kugira umubare w’abayoboke nyuma ya FPR iri ku butegetsi. Cyakora bamwe mu bakurikiranira hafi politiki bavuga ko amashyaka yemewe n’amategeko mu gihugu hafi ya yose ubu akorera mu kwaha kwa FPR, ngo uretse Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party) riyoborwa na Dr Frank Habineza wari waragaragaje ko ishyaka ayoboye ryashakaga ko manda zikomeza kuba ebyiri ntarengwa, bityo bo bakaba barasangaga Paul Kagame atari akwiye kongera kwiyamamaza nyuma ya 2017.

Mu Rwanda hari abavuye hirya no hino bajyana amabarwa ku ngoro y’Intekonshingamategeko y’abasinye ku mpapuro basaba ko iriya ngingo yahindurwa bakiranwa ubwuzu. Bazaga, ubona ko baserutse, ndetse Intekonshingamategeko ikabatumiriza n’itangazamakuru, bigasakazwa ko abantu bakomeje gusaba ari benshi ko iriya ngingo yahinduka. Icyo gihe Intekonshingamategeko y’Urwanda yatangaje ko imaze kwakira ubusabe burenga miliyoni zisaga enye (4.000.000). Nyamara hari n’amakuru avugwa ko abantu basinyishwaga ku ngufu cyangwa se umuntu agasinya ko yemeye kugira ngo bitamugiraho ingaruka mbi. Hagati aho umuyobozi wa Green Party yasobanuye ko we yajyanye ubusabe buvuga ko umubare wa manda utarenga ibyiri, n’uko ageze ku Ntekonshingamategeko ngo ntiyakirwa neza nk’abandi. Abayobozi b’Intekonshingamategeko bavuze ko kutamwakira ngo byatewe n’indi mirimo barimo.

Aha rero ni ho rubanda ishobora kwibaza niba hari agaciro gahabwa ibitekerezo byasabaga ko manda zikomeza kuba ebyiri ntarengwa cyane cyane ko hanatangwaga icyo bashingiraho berekana ko ingingo y’101 itahindurwa mu gika cyayo kivuga umubare wa manda. Ririya shyaka (Green Party) ryo ryanavugaga ko uretse no kuba manda zidakwiye kurenga ebyeri, rikanongeraho ko imyaka manda imara yarikwiye kuva kuri irindwi ikaba itanu. Iki cyo cyaje gushyirwa mu Itegekonshinga ryavuguruwe. Dr Frank Habineza perezida wa Green Party yongeye kubishimangira mu kiganiro cyabaye muri uko kwezi kwa Gicurasi 2015, kuri Radio Rwanda aho yari yatumiwe ku nshuro ya mbere:
http://www.ireme.org/wp-content/uploads/2015/05/Dr-Frank-vs-Me-Evode-Isesenguramakuru-hosted-by-Barore-Buhura-23-05-2015-.mp3

Ku itariki ya 10/05/2015 kuri Radio Isango Star na ho habereye ikiganiro cyumvikanyemo abanyarwanda batari bake basobanura impamvu babona manda z’umukuru w’igihugu zidakwiye kurenga ebyiri. Mu byo berekanye, bibukije ko ngo na FPR ijya gufata intwaro ikarwanya ubutegetsi bwariho mbere yagira ngo ivaneho umuco wo kwikubira no gutsimbarara ku buyobozi none ngo na yo ni byo irimo uyu munsi. Dore icyo kiganiro:

Jean-Claude Mulindahabi

https://www.youtube.com/watch?v=F4pKUp6wuwY

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email