Kuvuga ko hariho amashyaka, kuri we ni nko kwikirigita ugaseka

19/12/2016 uko François Munyabagisha abibona 

François Munyabagisha ni umwanditsi w’ibitabo (ku mpera z’iyi nyandiko ye murahasanga bimwe muri byo). Muri iyi nyandiko ye, arasobanura ikimutera kuvuga ko, kuri we amashyaka ariho atariho (NDLR).

Igihe cyo gushinga amashyaka ntikiragerwaho. Umudiho uva mu itako. Gushayaya byo ni ibindi. Reka ngerageze noroshye inganzo. Wavuze amashyaka. Usibye ibyo kwikirigita no gusetsa imikara, ntayo aliho. Haba n’iryo umuti! Uti aka ni akumiro.

Mbere na mbariro tuli mu bihe by’igisuti. Muli bene ibi bihe kurotora amashyaka ni nko kuba mu umuhengeri ukitabaza umutaka! Ikindi gikomeye ni icyo Ishyaka nk’ishyirahamwe rya politiki ali cyo.Isyaka riba ishyaka ku ububasha bw’amategeko. Ribanza kuba ishyirahamwe ry’abantu barenze babiri nibuze, rikandikwa mu gitabo cy’amashyaka hakurikijwe amategeko, maze rikabona rikaba Ishyaka.

Mu u Rwanda nta mategeko ahaba yo kubeshaho amashyaka. Kuko bigaragara rwose neza ko FPR ifite amategeko yayo ya kinyeshyamba ikomora iyo yaremewe, akaba azwi na bene yo bonyine naho ibindi bishashagirana akaba ali udukingirizo. Mu gihugu kibamo amategeko abasha kubeshaho amashyaka, ntabwo Perezida yakwigamba kwica ngo anabigambirire maze atabibazwa.

Hanze aha naho ngira ngo ntaho amategeko yemerera abantu gukora politiki y’ibindi bihugu, byaba ibyo bakomokamo cyangwa ibindi. Ishyaka mu mahanga byitwa «kwikirigita», cyeretse iryaba ryarahungishijwe nk’umuntu rikemererwa icumbi hakurikijwe nabwo amategeko. Atali ibyo havugwa ishyirahamwe ry’inyeshyamba ritabazwa amategeko azwi yemewe muli rusange. Ibyo abenshi mwita amashyaka, uwavuga ko ali amashyirahamwe y’abifuza kuzarema umutwe w’ishyaka ngira ngo ntiyaba yibeshya. Kwibeshya ngo ni amashyaka bitugiraho ingaruka mbi, kuko tuyasaba gusohoza ibyo atabasha guterura. N’uko tukaba twavaho tugacika intege by’imburamikoro. Ishyaka ni iki, rirangwa n’iki?

Ishyaka si umuntu si n’izina gusa. Si inkingi si inkonzo, si urwego si urutindo, si ikiyiko si urufunguzo. Ishyaka ni ingashya, rigomba kugira ikirifata. Umugereki Archimède yitegereje ubugeni bw’abubatsi ati uwamha aho nshinga ikirenge (point d’appui) hatari ku isi iyi si nayibangatana. Isyaka lero riba ryo iyo rifite aho rihagaze, ribarizwa. Nirigire icyicaro, rigire umuvunyi, rihuze abasare, abasore n’inkumi bariyoboke.

Ubu tuli mu bihe byo kwisuganya no gutunganya aho gushinga ikirenge. Rimwe umwe mu bakuru ba rimwe muli aliya mashyirahamwe mwita amashyaka yansabye inama z’ingamba zihutirwa, mubwira kwikora mu nkokora agaha ishyirahamwe aho rikorera haryo ryigengaho, hamwe n’umukozi wo guhuza ibitekerezo by’abanyamuryango n’ikerekezo cyo guca igisuti mu rwanda. Yaba atarabyumvise, cyangwa aracyategereje uburyo bwa byo. Ubwo buryo si amafranga, arahari ndetse n’andi yaboneka. Si n’abantu bo gukora akazi k’ubukarani n’ubushakashatsi, nabo baliho barategereje. Harabura iki lero? Ikiyumviro cy’uburyo inyumba nk’izi zubakwa. Kilimo kiramera, hambere RNC itaraza ngo ireme Radiyo gutekereza iyi nzira byali kure nk’imhera y’ijuru. Ubu si ko bikili.

Usibye amaradiyo n’indi mizindaro y’ibiganiro «vugamvuge», dukore iki kindi? «… urugamba rwashorwa mu buryo buri plus productif muriyi conjoncture turimo,…», uburyo bw’urumuli rw’ukuli n’ubwenge bw’ubwiyunge. Biracyaza inzira ni ndende, «dutyaze ubwenge … » (dixit Me Innocent Twagiramungu) tugomba kuyigenda yose uko yakabaye kandi ibusamo harabyiganira ibisambo.

Bimwe mu bitabo bya François Munyabagisha (mushobora kubibona no kuri munyabagisha.net):


image image image

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email