Rwanda: Ese hari ibimenyetso byerekana irangira ry’ubutegetsi bw’igitugu?

Yanditswe na Emmanuel Senga

Uko u Rwanda ruyobowe muri iki gihe biteye impungenge: abari ku butegetsi barivuga ibigwi ko bateje imbere igihugu, abari hanze bagaya imiyoborere y’ubwo butegetsi barasanga bitinze ngo buveho, abaturage bo bahebeye urwaje baricwa n’inzara, barafungwa cyangwa se bakicwa barashwe, bakubiswe cyangwa bishwe n’imibereho mibi, irimo n’uburoko. Amaherezo azaba ayahe? Uru ruvange rw’ibibazo ruzabonerwa umuti ryari?

Kugira ngo dusobanukirwe n’ibi bibazo turabanza dusobanure ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda, twerekane ko ari ubutegetsi bwihisha inyuma y’Itegeko Nshinga ryavuguruwe ku mayeri y’umunyagitugu wicaye hejuru y’u Rwanda nk’uwakwicara hejuru y’inzu yiyubakiye, maze akiruhutsa ati nakoze akazi. Iyi nyandiko tuzakora ku buryo bukomeza, tugenda tubagezaho imisesengurire inyuranye ya buri ntambwe yubaka igitugu, na buri ntambwe yashobora kugisimbuza ubutegetsi bwiza. Hejuru y’ibyo twabonye kandi tuzi, tuzifashisha n’ibyo tugenda tuvoma ku bandi banditse cyangwa basesenguye ibibazo nk’ibi dufite mu Rwanda.

Muri iki gice, ntitwinjira mu ngingo zigize Itegeko Nshinga, nta nubwo dusubira mu byahindutse muri iri tegeko, kubera ko byanditsweho byinshi kandi by’ukuri, ko nta mpamvu n’imwe yari ihari yo gukoresha “referendum” ngo haboneke icyuho cyo gutsimbarara ku butegetsi. Ahubwo turerekana amayeri yihishe inyuma y’iryo tegeko, amayeri yahindutse igikangisho ngo mu Rwanda ubutegetsi bwifitemo demokarasi, amashyaka menshi yahawe uburenganzira bwo kwandikwa, ngo ubutabera buratangwa kandi mu by’ukuri nta tegeko rikoreshwa mu Rwanda, byose ni amabwiriza ya Perezida wa Repubulika ashyirwa mu bikorwa.

Amateka atwigisha ko nta na rimwe u Rwanda rwagendeye ku mategeko, haba mu gihe cya cyami cyangwa mu bihe bya Repubulika. Kabone no kuri Repubulika ya kabiri, ubwo havukaga inkubiri y’amashyaka menshi, na yo yaje kwisanga mu mage y’intambara bitaratera kabiri.

Ugufata ubutegetsi kwa FPR inyuze mu mivu y’amaraso nta cyo byahinduye, ahubwo yabishubije irudubi, kuko n’amashyaka yari yaravutse, amwe yarayajimije burundu (urugero nka MDR yasheshwe mbere y’amatora ya perezida wa repubulika yabaye mu w’2003), andi iyacamo ibice (urugero nka PS Imberakuri), byose igira ngo ikomeze iyobore yonyine.

Kubigeraho yabifashijwe n’igitugu cyimitswe na Perezida wayo, maze abanyarwanda bagitiza umurindi batabizi. Ariko nubwo abanyarwanda bagitiza umurindi batabizi, baracyumva kandi barakibona buri munsi. Uwimakaje igitugu akomeza guhimba amayeri yo kugikomeza, ngo akunde arambe ku ngoma. Ndemeza ntibeshya ko abanyarwanda bafashe umwanya muto bagatekereza imiterere y’icyo gitugu n’imikorere yacyo, ntibatinda no kubona ko kirangwa n’ibikorwa bibi, bityo bakihitiramo inzira y’ubutegetsi bubereye u Rwanda.Uwubatse ubutegetsi bw’igitugu, afite uburyo yakoresheje, ni yo mpamvu no kukivanaho hagomba ubundi buryo. Si na ngombwa kunyura mu ntambara.

Nk’uko nabivuze igitugu gishingira ku myemerere y’abaturage, bakakirebera kigakomeza kigakura, kugeza nubwo babona ko badashobora kukigobotora. Nyamara umuntu afashe umwanya agapima imbaraga zacyo, akazisesengura yakwibonera we ubwe uko yakivanaho, kikabererekera ubuyobozi bwiza kandi bukorera abanyarwanda bose, ntawuhejwe. Sindota ndavuga ibintu nemera kandi nzagenda nsobanura gahoro gahoro.

Igitugu cyubakwa ku nkingi y’iterabwoba.

Hose ku isi imikorere ni imwe, igitugu cyubakirwa ku musingi w’iterabwoba, maze uko rigenda rikazwa, abaturage bakarushaho kugira ubwoba, ariko ari na ko igitugu kigenda cyegera gushiramo imbaraga. Aha rero ni ho abagiteye imboni bakakigizayo ku buryo butangaza nyiri igitugu cyangwa abamuriraho. Tuzagira igihe cyo gutanga ingero zishimangira ibyo tuvuga

Mu Rwanda ndibanda ku gitugu cya FPR na Perezida wayo, si ngombwa gusubira inyuma mu butegetsi bwabanje, kuko ibyo mvuga kuri ubu butegetsi wabisanga no mu bwabanje. Igitugu cya FPR cyatangiranye n’uburyo yafashe ubutegetsi, ni ukuvuga mu maraso no mu miborogo. Intambara yatangiye mu Ukwakira 1990, ishojwe n’Inkotanyi yateye urujijo rwinshi mu banyarwanda, isobanurwa ku buryo bujijisha cyane bayita intambara yo kubohoza igihugu n’abanyarwanda. Ndetse ndemeza ko n’abayirwanaga bo ku ruhande rwa FPR ni ko babyumvaga, ariko abenshi bamaze kubona ko bibeshye. Abasirikari bayirwanye , cyane abo hasi wongeye ukayibasubizamo ntibakwitanga uko babikoze, kubera ko ibyo bari biteze si byo babonye. Abenshi bari bazi ko bagiye kugira uburenganzira, bakamererwa neza, bakabona igihugu cyabo, bakishyira bakizana, ariko abatarayiguyemo bishwe n’abari babashinzwe ubu bumanye n’imbunda, bameze nk’abarazwe intambara. Bungutse iki? Sinkizi. Ku rundi ruhande ariko, abayobozi babo, na bo batapfuye kubera amatiku ashyira indonke, ubu ni bo bitwa ko bungutse, kuko babona bafite ibintu batigeze batunga mu buzima bwabo. Ariko ikibazo kibari ku mutwe ni kugeza ryari?

Mbere yo gukomeza, nimwiyumvire aya majwi y’uherutse kwinjizwa muri guverinoma, ni Evode Uwizeyimana, mu myaka ishize akivuga ukuri ku kaga n’akababaro abanyarwanda bashyizwemo n’ubutegetsi bubi.

 

Ibi bitekerezo bya Evode Uwizeyimana n’ibisobanuro abiha birumvikana neza, ndetse byakagombye kuba ibisobanuro byashingirwaho ngo mu Rwanda haze ubwiyunge nyabwo. Ibi kandi ni n’ibitekerezo usanga mu banyarwanda bakurikiranira hafi uko byifashe mu gihugu. Ikigaragara ni uko ibyo bitekerezo Leta itabikozwa. Aha rero ni ho hari intangiriro y’igitugu, kuko ukuri ntikuvugwa, kurazinzikwa, kubera ko ibyabaye mu Rwanda ubwabyo byihishemo imbarutso y’ubwoba budashira. Ubu bwoba budashira ni bwo igitugu Kagame ashingiraho akakidanangira, ahasigaye akagikangisha. Ni na yo mpamvu jenoside yitabazwa aho ari ho hose haba igihe ashaka imfashanyo mu mahanga, haba iyo ashaka gukangaranya abanyarwanda bose, ari ab’imbere, baba abahutu cyangwa abatutsi; cyangwa se ab’inyuma y’u Rwanda babarizwa mu mpunzi. Iki kintu cy’igihu cyeyurutse, kigashakirwa ibisobanuro byumvikana, ni ho ubwoba bwahera bushira, kandi ni na cyo gihe abanyarwanda babona uko basezerera icyo gitugu. Nk’uko hari n’abandi banyarwanda, usanga bagaragaza umuzi w’ibibazo, muri iri jambo rya Evode Uwizeyimana ryakagombye kuba icyaherwaho, kugira ngo abantu batekereze ku cyavanaho icyo gitugu, gusa ntimuzatangazwe n’ibindi bisobanuro Evode Uwizeyimana yavuze amaze kugaruka mu Rwanda, bamaze kumuhuma amaso no kumugabira umwanya mu butegetsi; wagira ngo yahindutse undi muntu abanyarwanda batigeze bumva. Nk’uko na Bonifasi Rucagu asigaye abyigamba, ubanza koko iyozabwonko rikorerwa k’uwiyemeje kubayoboka. Uru rero ni urugero rugaragara rw’abakomeza igitugu. Tuzabigarukaho mu gice gitaha, aho tuzakomeza kugaragaza ibindi byerekana imiterere y’ubutegetsi bw’igitugu dufite mu Rwanda n’ingaruka bifite ku mibereho y’abaturage.

(biracyaza)

 

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email