11/11/2025, Yanditswe na Bazumvaryari Maurice.
Gatanazi Sitefano/Gitefano, umunyamakuru w’umwuga, ubu ubarizwa mu gihugu cy’Ubudage, yateje benshi ururondogoro. Bamwe mu bakunzi be bo mu ngoma ubu bamufata nk’umwana w’ikirara wivanye mu muryango w’ABATUTSI BIGIZE ABAGISANGIRA; bamuziza uko bamwumva n’uko bo bakifuje ko amera ariko we akanga akamera ukundi. Ariko se, uku kwivana mu muryango w’ubwoko bw’indobanure-Tutsi kwa Gatanazi aho kuzamusiga amahoro? Iserengura n’isesengura ry’inyurabitekerezo.
Gatanazi Sitefano ni umunyamakuru w’umwuga, ukunzwe kandi ukurikirwa n’abanyarwanda benshi. Akurikirwa kandi akundwa n’abamwumva haba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo.
Gatanazi, kimwe na Mudamu Gwiza Tabita, uba muri Kanada, ni abantu bagira igikundiro cy’ababumva ku buryo budasanzwe, iyo ikaba yaba impano Imana yabihereye, n’ubwo binaterwa n’uko batinyuka kuvuga ibyo abenshi mu batutsi badatinyuka: kugerageza kuganira n’abanyarwanda bose batarebye ubwoko bw’uwo baganira cyangwa se uruhande rwe rw’imyumvire ya politiki, no kuvuga ibitagenda mu gihugu banasaba ko habaho guhinduka kw’imitekerereze n’imigenzereze y’abategetsi b’igihugu n’abambari babo, mu nyungu rusange z’abanyarwanda bose.
Aho bwana Gatanazi Sitefano na Madamu Gwiza Tabita batandukaniye ni uko uwa mbere ari umunyamakuru w’umwuga udafite aho abogamiye naho uwa kabiri akaba umunyapolitiki n’umukangurambaga utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.
Mu byo bahuje hakongerwaho ko bombi bashobora kuba barahoze ari abakunzi b’ishyaka riri ku butegetsi uyu munsi mu Rwanda, kandi mu bayoboye igihugu ku nzego zo hejuru hakaba harimo n’abo bafitanye amasano ya hafi.
Gatanazi apfa iki koko n’umuryango w’ABATUTSI BIGIZE ABAGISANGIRA?
Tugarutse kuri Gatanazi, Hashize iminsi uyu munyamakuru yibasirwa cyane n’abiyumva nk’ababyinira mu ngoma imbere. Ntibanamuziza gusa ibyo avuga, kuko abivuga yeruye kandi akabivuga neza adafata uruhande ahubwo aha ijambo abatumirwa be mu bwisanzure. Ahubwo bamuziza uko bamwumva n’uko bakifuje ko amera ariko we akanga akamera ukundi. Bamufata nk’umwana w’ikirara wavuye mu muryango w’ABATUTSI BIGIZE ABAGISANGIRA (igihugu), agahitamo kwinjira mu muryango w’abanyagihugu basangiye amateka n’ukubaho mu moko yose biyumvamo cyangwa babonwamo.
Kuba Gatanazi ari umututsi wavukiye mu Buganda, aho umuryango Inkotanyi washingiwe, hanyuma akarererwa kandi agakurira mu iseminari gatulika yo mu Rwanda (Rwesero) nyuma ya jenoside, bituma kumwita interahamwe n’umuteguzi wa jenoside bidashoboka, n’ubwo bizwi ko ababikora usanga nta kibakanga wasanga ejo cyangwa ejobundi babimwise. Ibyo bituma kandi abamwibasira barushaho kumurakarira kuko icyo mu mitima yabo bumvaga ategerejweho atari ukuba umutagatifu (professionnel) mu bunyamakuru bwe, ahubwo ari ukubahiriza icyo mu ndimi z’amahanga twakwita “la loi de sa tribu”. Ukuri ni uko mu myumvire y’abanyarwanda benshi, barimo na benshi mu bategetsi bariho ubu, “la loi de sa tribu” bisobanura “amahame y’ubwoko bw’abatutsi”. Ibi abatutsi babizira ni abatutsi bose biyemeje kwitangira ubwiyunge no guhuriza hamwe abantu bo mu moko yose mu umubano mwiza.
Muri macye icyaha Gatanazi ashinjwa twakivuga dutya mu rurimi rw’abazungu “Enfreindre la loi de sa tribu et désobéir”, kurenga nkana ku mategeko y’ubwibone bw’ubwoko buyifashe akarumyo no kubahuka ibyo bo babona nk’ikizira (urugero: guha ijambo mu gitangazamakuru cye ubutegetsi bubona nk’ibicibwa; abafatwa nk’abakoze jenoside n’ababakomokaho). Ni ukunguku abonwa, ni uku afatwa n’abamutuka n’abagerageza kumuhungeta. Iki ni icyaha gishobora no guhanishwa ukwicwa mu mategeko atanditse kandi adakomoka mu itegekonshinga, ni ukuvuga amategeko yanditse muri roho z’abibona mu bwoko bashaka ko bukandagira ubundi mu banyagihugu. Burya abantu benshi usanga bagwa mu mutego wo kuba intagondwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi n’urugomo, baba babiterwa gusa no “Gutinya kuba bajugunywa hanze y’itsinda (umuryango) ry’abasizwe amavuta y’ubutoni, batinya no kubonwa nk’abagambanyi”. Ibyo bituma bakora iyo bwabaga, n’iyo ntawaba wabibatumye, bagakora ibigaragara nk’ubukunguzi cyangwa ubuhubutsi bagira ngo barebe ko bakwirinda kuvanwa mu mubare w’abagisangira. Ni uko ugasanga barashyira imbaraga nyinshi, “excès de zèle”, mu kwitangira ibikorwa biteye ubwoba birimo n’ubugizi bwa nabi no gutukana no gusebanya, akenshi nabo ubwabo baba batanemeranya nabyo mu mitima yabo.
Uku kwivana mu muryango w’ubwoko bw’indobanure-Tutsi kwa Gatanazi, ubwoko bwiyemeza gukandamiza ubundi, maze akinjira mu muryango w’abana b’igihugu n’Imana, bituma abafite ubutegetsi mu ntoki n’abiyumvamo ukuba mu nda y’ingoma bamushyira mu kato gakomeye karangwa n’ubukana bwinshi mu gushaka kumukanga no kumutera ubwoba, mbese agakorerwa icyo twakwita kuba “excommunié” (gucibwa burundu mu muryango no kwamaganirwa kure), ku buryo bamwe muri bo bumva ko kugira ngo azakomorerwe byasaba ko inyenyeri zibanza guhanuka zikagwa ku isi zitumva zitabona. Ariko kandi ibyo nawe biba bimugaragarira ; gusa ntibimutesha kwifuriza bose amahirwe n’ugukiranuka.
Gatanazi mu myumvire ya politiki y’abagisangira….
Tuzamutse mu myumvire tukajya ku rwego rwo hejuru mu gutekereza, tunasanga Gatanazi atazira ubwoko bwo kuba umututsi gusa no kuba yaravukiye i Buganda gusa, ahubwo ko birenze ibyo, ndetse ko icyo twise ” sa tribu” (ubwoko bwe) ari “itsinda rigari ry’abasangiye ingoma” cyangwa “umuryango ufatishije akaboko kawo ingoma”, aho ubwoko bw’abatutsi bishobora no kuvuga uwinjiye cyangwa uwinjijwe mu mbere wese.
Mu myumvire ya politiki y’abagisangira, iyo niyo “tribu” Gatanazi yavuyemo akinjira mu yindi y’abana b’Imana n’Igihugu gisangiwe, ikaba n’iy’abakora umwuga uko usabwa gukorwa binyuranye n’uko “la loi de sa tribu” ishaka ko ukorwa. Ibi biviramo nyirukubonwa atyo gutakaza uburenganzira bwose yemererwa n’itegeko ry’igihugu, burimo n’ubwo kubahwa nk’umunyagihugu no kudahutazwa haba mu magambo cyangwa mu bundi buryo, ndetse n’ubwo kutabuzwa amahoro mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ku bimureba, itegeko ry’igihugu rirasuzugurwa rigakandagirwa kandi rikagirwa “zeru”, akenshi ibyo bigakorwa n’abahemberwa kuryubahiriza mu bufatanye na bamwe mu basabwa kuryubaha, abambari b’ingoma; burya ngo “Umwambari w’umwana agenda nka shebuja”.
Gatanazi nk’umuseminari uzwiho kubaha abantu n’Imana…
Gatanazi ni umuntu wararerewe mu iseminari (ku Rwesero, Diyosezi ya Byumba) mbere yo kuba umunyamakuru. Uku kuba umuseminari bituma agira uburyo yumva imibanire ye n’abanyarwanda b’amoko yose ndetse n’imikorere y’umwuga we w’ubunyamakuru. Yatojwe kubaha ababyeyi, inshuti na bagenzi be n’umuntu uwo ariwe wese uko yaba ateye n’icyo yaba aricyo (umuturage usanzwe cyangwa umutegetsi). Yewe n’abo agira ibyo agaya arabubaha rwose mu mvugo ye, kandi iyo hagize ibyiza bibagaragaraho ntabihishira abivuga uko biri.
Gatanazi agomba kuba yarumiwe kubera ibyamuberaga mu maso n’ibyo yanyuzemo we ubwe, n’ubwo byaba amahushuka, mu gihe yari mu mwuga w’ubunyamakuru akiri i Kigali mu Rwanda.
Gatanazi avugwa nk’umuntu wabyirutse akunda ishyaka riyoboye uRwanda, kuva ryafata ubutegetsi rigahirika ubutegetsi bw’ishyaka MRND rya nyakwigendera perezida Yuvenali Habyarimana, muri Nyakanga 1994. Ibyo abihuje n’abanyarwanda benshi batabarika bo mu moko yose (hutu, tutsi, twa), ariko cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi batiyumvaga muri bwato bwa MRND ya nyakwigendera Yuvenali Habyarimana.
Bisobanuye rero ko kugira ngo atangire yumve ko hari abanyarwanda benshi babangamiwe n’ubutegetsi akunze, atari ibintu byapfuye kwitura gusa kuko n’uwari kubimubwira gusa atari kubyemera. Igishoboka ni uko byamufahje igihe, akabona byinshi bimunyura mu maso bikamukanga, akabona ibimuyobera, agata umutwe mu mitekerereze ye kubera ibyo yariho abona bihabanye n’ibyo yibwiraga, bikazagera aho rero nawe bimugeraho bikamutitiza, noneho agatangira kubonesha andi maso arenze ayo yajyaga abonesha mbere, amaso atobora akageza kure. Ibyo nibyo bishobora kuba byaratumye atangira kubona byinshi, atangira kwibaza byinshi, bityo yiyemeza gutangira gukora ibyasaga no kwiyahura mu mwuga we yakoreraga mu gihugu imbere.
Birashoboka ko yageze aho agasanga ishyamba agendamo kandi ashakiramo imibereho atari ryeru, noneho agasanga agomba kwigunga igihe kugira ngo arebe ko yakwirinda kwirahuriraho umuriro. Aho agereye hanze agasusuruka agashiramo ubukonje, yarongeye arijajara, asubukura ugukorera muri rwa rukundo akunda Imana, akunda abayoboye igihugu barimo abo mu muryango we benshi n’inshuti ; akunda abahunze igihugu nabo barimo abo mu muryango n’inshuti nyinshi, akunda abanyarwanda b’amoko yose, kandi akunda umwuga we.
Ngibi ibishobora kuba byaratumye uyu mugabo Gatanazi yibasirwa bidasanzwe muri iyi minsi.
Iyi nkuru nyanditse uko nyitekereza. Birashoboka ko abasomyi banyuranye batabibona uku mbibona, ndetse biranashoboka ko na nyirubwite, Gatanazi Sitefano, wenda yaba atari ko abibona. Ibyo ariko ni ibisanzwe ko abantu batabona ibinti kimwe ; ntagitangaje rero. Iyo umunyarwanda yibasiwe bikomeye nk’uku kwa Gatanazi, kandi bikagaragara ko harimo ingufu z’abategetsi ubundi bagombye kuba bamwitayeho bamurengera cyangwa bajya impaka zisanzwe nawe ku byo avuga, ni byiza ko umuntu wumva ahamagarirwa kugira icyo abyibazaho ku mugaragaro wese abikora. Ibyo rero nibyo byatumye mfata ikaramu yanjye ngo nandike iyi nyandiko. Gusangiza abantu inkuru nk’iyi, kuri njye rero, biri mu nyungu ebyiri : iya mbere ni ukwifatanya n’umunyarwanda dusangiye ubwoko (ubunyarwanda) n’amateka wibasiwe kandi uhungabanywa n’abakamubereye abavandimwe yegamiye; inyungu ya kabiri ni ugukebura abasoma bose, maze abantu tukumva ko umwaga na munyangire atari byo bigomba gushyirwa imbere, ko igikenewe ari ukwegerana tugatekerereza hamwe (kabone n’ubwo twaba tudatekereza bimwe cyangwa kimwe cyangwa se tudashishikajwe na bimwe, kuko ari ibisanzwe mu buzima) buri wese akarwana ku nyungu z’undi no ku “ukubaho” k’undi (Ndiho kuko nawe uriho, « je suis parce que tu es », Ubuntu mu bantu, une philosophie selon laquelle l’humanité de chacun est intrinsèquement liée à celle des autres).
Ndabakunda mwese uko mungana…
Mu gusoza iyi nyandiko yanjye, ndagirango mbagezeho aka gakuru umuntu w’inshuti aherutse kunganirira muri iyi minsi:
[Ngo urukwavu rwagize rutya rubona imbwa ishonje irusatiriye ishaka kurugira ifunguro, maze rufumyamo ibihaha byenda kuruvamo; imbwa nayo si ukurwiruka ishaka ako kanyama yiva inyuma irarwirukankana. Urukwavu ruyabangira ingata ariko rugira ruti: nyamjuneka kibuno mpama amaguru kibuno mpa amaguru….Muri iyo girigiri y’urukwavu n’imbwa ubwo ivumbi riratumuka…ninde uri imbere ninde uri inyuma reka sinakubwira!
Ubwo mu gihe ibwa igire ngo isingire urukwavu, ikebutse inyuma irabukwa ingwe nayo ishonje ishaka kuyifungura kandi iyisatiriye, ubwo ya mbwa ikuka umutima iratarataza iyobagurika mu mayira yiruka amasigamana ishaka uko yacika iyo ngwe, ibyo kwiruka ku rukwavu ibishingukamo ityo; ubwo ingwe nayo ntiyayiha agahenge yumva itakwitesha ako kaboga maze yirukankana ya mbwa iva hasi ijya hejuru rubura gica. Rwa rukwavu aho rutaragaza rwiruka ruzi ko imbwa iruri inyuma, ruza gukebakeba mu bwoba bwinshi, ariko rutangazwa no kubura ya mbwa yarwirukankanaga. Ruraranganya amaso, rurebye hirya kure rurabukwa ingwe iri inyuma ya ya mbwa yayikubakubye, imbwa ibyo kwiruka ku rukwavu yabivuyemo cyera nta n’umwanya yabinonera kubera uruyugarije!
Nibwo urukwavu rwiyamiriye ruti: yayayayaya……!!!! Burya bwose! Sinari nziko nawe ufite abagukanga ubona ugatitira isi ikakubana ntoya! Ese kurya maye uhora unkangisha kuntapfuna, nawe burya ufite abagukanga bakakwahagiza, bashobora no kugutapfuna umwanya uwari wo wose?]
Mubeho mu mahoro atangwa n’Imana, kandi ntimugahungabane. Umuvandimwe wanyu Bazumvaryari Maurice.
