Muyaga – inkubiri y’impinduka – muri Afrika no mu karere k’ibiyaga bigari: impinduka nyakuri cg amareshyamugeni?

©Photo : Réseaux sociaux. Globe terrestre

05/11/2025, Ikiganiro “Uko mbyumva, Ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukigezwaho na Tharcisse Semana.

Hirya no hino muri Afrika, Muyaga – inkubiri y’impinduka – irarimbanyije. Mu karere k’ibiyagabigari by’Afrika, inyuze mu marembo muri Kenya ikambukiranya amazi magari muri Madagasikari (Madagascar) ubu noneho igeze mu mbere rwagati muri Tanzaniya. Mu Rwanda naho, mu ntango z’urugo ifumba yarakongejwe ariko umuriro nturaba umunyotswe.

Icyibaza rero: Ese koko hagamijwe impinduka nyakuri cg ibyo tubona ni amareshyamugeni nka yayandi yo mu myaka ya za 1960 mu kiswe ”ukwigenga kw’ibihugu by’Afrika (indépendance des pays africains)”?

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email