04/04/2025, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Nyuma y’uko, ku wa kabiri w’iki cyumweru, yitabye RIB, Alain Mukuralinda yahise apfa ku munsi wakurikiyeho. Ni ikihe cyaha yahamagariwe muri RIB? Kuki icyo cyaha kitajyanywe mu rukiko, kikarangizwa n’inkiko z’i kuzimu?
Akiri muzima, Alain Bernard Mukuralinda yavuzweho ibyiza n’ibibi. Bimwe mu byiza bye ni uko, akiri umuhanzi, yaharaniye ko habaho itegeko rirengera abahanzi. Ikibi yakoze ni uko, ubwo yari umuvugizi w’ubushinjacyaha, yashinje ibinyoma madamu Victoire Ingabire Umuhoza, ndetse amusabira igihano cyo gufungwa burundu.
Ubwo yakoraga ibyo, Mukuralinda yari azi neza ko gufungwa burundu mu Rwanda ntaho bitandukaniye n’urupfu. Icyiza cyangwa ikibi cy’urupfu, ni uko nta mukuru w’i kuzimu.
Alain Mukuralinda apfuye ari umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda. Ni akazi bigaragara ko kamugoye, kuko kuvugira Leta utazi imikorere yayo, kuvugira Leta idakurikiza amategeko kandi warize amategeko, nta kirushya nka cyo.
Mukuralinda ni umuntu wasabwe gusobanura intambara zibera muri Kongo, intambara zashojwe na Leta y’u Rwanda yari abereye umuvugizi. Mu bisobanuro bye, Mukuralinda wabonaga neza ko adafite ibisobanuro bifatika, kuko atari azi neza impamvu y’iyo ntambara, cyane ko perezida Kagame wayiteje, atigeze amumenyesha impamvu yayo. Gusobanura ibyo utumva neza n’ibyo utemera, na byo biri mu bihuta umuntu, wenda wari uri mu nzira yo kugendera mu kuri.
Urupfu rwa Mukuralinda ruranavugwa mo ifuni. Umwe mu bagize umuryango we twavuganye, yanyumvishije ko ku wa kabiri w’iki cyumweru, yari yitabye RIB. Ati “ntitwigeze tumenya icyo yari yahamagariwe, inkuru duheruka nyuma y’uko avuye muri RIB, ni iy’urupfu rwe; ni urupfu na twe rwadutunguye”.
Twemeze ko urupfu rwa Mukuralinda rwatewe n’iki? Nkeka ko ifuni yo ku Kabindi iruvugwa mo, yaba ari plan B. Ni plan B kubera ko, mu mvugo ze, atigeze anyuranya cyane n’umurongo wa Leta. Yari umugaragu mwiza wubaha shebuja, yari umumotsi wujuje ibya ngombwa, ku buryo nta mpamvu n’imwe igaragara yari gutuma aterwa ifuni. Ibyo ariko wenda byaterwa n’uko Segafuni yaramutse, Sekibi ngo ntajya arara bushyitsi!
Kubera urupfu rutunguranye rwa Mukuralinda, abahutu bari muri guverinoma ngo barimo guhinda sekadegeri! Ngo barimo kwibaza niba ari bo batahiwe. Impamvu y’ubu bwoba ngo ni uko na bo bategekwa gusobanura amanjwe Leta y’u Rwanda igenderaho.
Muri aba hari n’uwatinyutse kuvuga ko ngo mushiki wa Dr Mukwege ntawamutereta, kubera ububi bwe. Aya magambo y’uyu mugabo sinemeza ko hari uwamutumye kuyavuga, ahubwo byari ukugirango yihakirwe, mu ishusho y’ivangura, yo kwerekana ko mu bahutukazi nta bageni beza baba yo! Uwo kandi niwe wakorongaga zigata imyashi, igihe yabaga muri Canada ataraziyoboka, avuga ko : «U Rwanda yuyobowe n’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro». Uyu muhutu, abo akeka ko yashimishaga mu kurocongwa kwe, hari ubwo na we azagerwaho. Ni nde wamubeshye ko abatutsikazi ari bo beza gusa, mu bagore bose b’abanyarwandakazi?
Abahutu bari muri guverinoma y’u Rwanda rw’uyu munsi, bagombye kumenya no kwigira ku mateka y’abababanjirije: Kanyarengwe, urupfu rwe ntiruzwi, Sendashonga yiciwe i Nairobi, yicwa na bamwe mu bakozi ba amabasade y’u Rwanda i Nairobi. Lizinde, washushanyije aho bazarasira indege, yiciwe i Nairobi, major Cyiza waduhatiraga gutahuka, urupfu rwe ntiruzwi, abana ba Nsekalije: Akana Alice na Fideli Mitsindo, imfu zabo ntizizwi, Pasteur Bizimungu, zamwishe ahagaze, n’abandi, n’abandi.
Kuba abahutu bakirwanira kurigata imbehe z’abicanyi bigize abatagatifu, ni bya bindi byo kutamenya neza umwanzi wawe, uwo ari we. RIP Alain Bernard Mukuralinda!