28/01/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi
Tariki ya 28/01/1961 nibwo bamwe mu nkwakuzi bahuriye i Gitarama bemeza ko u Rwanda rusezereye ingoma ya cyami, rukaba rubaye Repubulika. Byemejwe bidasuburwaho muri “referendum” tariki ya 25/09/1961. U Rwanda rwari rumaze ibisekuru hafi bitanu rugengwa n’ingoma ya cyami. Ubutegetsi bwa cyami bwari bushingiye ku muntu umwe wasimburwaga n’umwana we.
Itariki ya 28 Mutarama ni itariki rero idasanzwe mu mateka y’u Rwanda, kuko ni bwo abenegihugu baturutse mu mpande zose z’u Rwanda bafashe icyemezo cyo gusezerera ingoma ya cyami na gihake, igasimbuzwa Repubulika ishingiye ku mahame ya Demokarasi. Ku isonga hari Dominique Mbonyumutwa, Grégoire Kayibanda, Joseph Gitera, Bicamumpaka n’abandi. Uyu munsi hashize imyaka 56 icyo cyemezo gifashwe.
Ijambo musanga munsi hano, ni iry’umwe mu banyapolitiki b’abanyarwanda. Ni Padiri Thomas Nahimana, ni Umunyabanga mukuru w’ishyaka “Ishema ry’u Rwanda”. Yarivuze mu gihe hizihizwa ku nshuro ya 57 uwo munsi. Haramutse hari undi ushaka kugira icyo atubwira kuri uyu munsi mukuru, yatwandikira kuri: umunyamakuru16@gmail.com