Major Callixte Sankara arashimuswe ; ntiyafashwe!

©Photo : Réseaux sociaux. Kigali, 17/05/2019. Major Callixte Sankara imbere y'itangazamakuru

22/05/2019, Inyandiko ya André Kazigaba, ibanjirijwe n’integuza y’Ubwanditsi

Kuva ku itariki ya 13 Mata 2019, Major Callixte Sankara yari mu maboko ya Leta ya FPR-Inkotanyi. Ibi byemejwe n’umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza – Rwanda Investigation Bureau (RIB) -, Modeste Mbabazi, ubwo hakorwaga ikinamico ryo kumwereka itangazamakuru, aho yavuye ntawemerewe kugira ikibazo amubaza, na we ubwe ntagire n’ijambo na rimwe rimuva mu kanwa.

Nyuma y’iri kinamico ryo kumushinyagurira, kumuhungabanya mu mutima no kumutesha agaciro mu ruhame (torture morale, psychologique et humiliation publique), ubu noneho igisigaye ni ukumenya aho yafatiwe, uko yafashwe n’uburyo afashwe mu nzu z’imbohe za FPR-Inkotanyi.

André Kazigaba, wahoze ari umuhesha w’inkiko z’u Rwanda (Huissier), aradufasha gusobanura ibikurikizwa mu rwego rw’amategeko, n’imikorere ya FPR-Inkotanyi, na we ubwe yabaye mo igihe kitari gito.  

Nkuko amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono abiteganya, cyane cyane itegeko mpuzamahanga rirebana na «EXTRADITION», ingingo yaryo ya mbere ivuga ibirebana n’inshingano z’ibihugu mu gukora «extradidion» ;

Ingingo ya kabiri y’iryo tegeko ivuga ibijyanye n’ibyaha bituma habaho «extradition» ;

Ingingo ya gatatu y’iryo tegeko ivuga ibijyanye n’ibyaha bidakorerwaho «extradidion» (Mandatory grounds for refusal) :

«Extradition shall not be granted in any of the following circumstances: a) if the offence for which extradition  is requested is regarded by the requested state as an offence of A POLITICAL NATURE…..»

Nk’uko rero bizwi, Major Callixte Sankara arakekwaho ibyaha bya politiki kuko yari umuvugizi w’umutwe w’ingabo zatangaje ku mugaragaro ko zitangije intambara y’impinduramatwara mu Rwanda. 

Uyu mutwe ntabwo ari uw’abagizi ba nabi cyangwa abajura, nkuko Kigali ibivuga, kuko babitangarije abanyarwanda n’isi yose ko bashaka impinduka mu gihugu, bityo rero ibyaha byose Sankara akekwaho, bikaba ari ibyaha bifite inkomoko zo mu rwego rwa politiki. Ibi bikaba bivuze na none ko, mu rwego rw’amategeko, Sankara atagombye gukorerwa «extradition».

Twibukiranye ko  «extradition»  ishingira kuri «mandat d’arrêt» cyangwa «mandat d’amener», na yo yubahirije amategeko. «Extradition» kandi ikurikije amategeko, bisaba ko yemezwa n’urukiko rubifitiye ububasha bwo mu gihugu cyafashe ukurikiranweho icyaha.

Bwana Kazigaba akaba yemeza ko muri ibi byose nta na kimwe cyakurikijwe kuri Major Callixte Sankara, ahubwo hakaba harabayeho ishimutwa, kuko ifatwa rye ryakozwe mu ibanga rikomeye, cyane cyane ko kugeza ubu nta Leta n’imwe iremeza ko ari yo yamutanze, uretse kuba inzego zimwe na zimwe za Leta y’u Rwanda, zirimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Richard Sezibera, zatangaje ko ari zo zimufite, nubwo zose zitemeza ku buryo budasubirwaho aho zamukuye, n’uburyo zahamukuye. Kuba ishimutwa rya Major Sankara rikomeje kugirwa ibanga bikaba hari icyibyihishe inyuma, cyane cyane ku birebana n’iyubahirizwa ry’amategeko ajyanye na «extradition».

Nkuko amategeko mpuzamahanga abiteganya, uretse ubwo buryo bwa «extradition», hari n’ubundi buryo umuntu asubizwa iyo yavuye bwitwa «DEPORTATION» ; iyi «déportation» na yo ikaba ifite amategeko n’imihango ayigenga, nko kuba na yo yakwemezwa n’urukiko rubifitiye ububasha, bityo umuntu wakoreye icyaha mu gihugu kitari icye akaba yasubizwa iwabo kavukire cyangwa aho afite ubwenegihugu.

Ibi bijya gusa n’iyo icyaha gikozwe n’umunyamahanga ufite ubudahangarwa (huminité diplomatique), nk’umukozi  wa ambassade, ushobora guhabwa amasaha ntarengwa yo kuba yahambiriye utwe, nta n’urubanza rubaye, ari byo bita «persona non grata».

Major Callixte Sankara rero akaba yarashimuswe, kuko nta mategeko agenga «extradition» cyangwa «déportation» yakurikijwe. Iyo aya mategeko aba yarabayeho, akanakurikizwa, Leta ya FPR iba yarerekanye «copie» ya «ordonance» y’umucamanza wafashe icyemezo ku ijyanwa mu Rwanda rya Major Callixte Sankara, ibi bikaba bitari ngombwa ko bigirwa ibanga.

Duhereye kuri izi ngingo zose, nta gushidikanya ko Major Callixte Sankara yashimuswe ubwo yajyanwaga i Kigali, ikindi kibazo kikaba ari ukumenya niba atarakorewe iyicarubozo ry’umubiri cyangwa ihahamuramutima (torture physique, morale et psychologique).

Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo muri 2015,  ingingo yaryo ya 29, iteganya ko ufashwe wese akomeza gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rumuhamije icyaha. Ibi bikaba bisobanuye neza ko Major Callixte Sankara akiri umwere, bityo amategeko akaba amwemerera gufungirwa mu magereza cyangwa muri za «cachots» zizwi, ziri ku biro bya polisi bizwi cyangwa ibindi biro bya polisi ya gisirikare, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko No 20/2006, ryo ku wa 22/04/2006, rihindura kandi ryuzuza itegeko no 13/2004 ryo ku wa 17/05/2004, ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Ingingo ya 9 y’iryo tegeko iteganya ko inyandikomvugo y’ifungwa ry’uwafashwe imara amasaha 72, adashobora kongerwa.

Kuba rero RIB ikomeje guhisha ukuri ku ifatwa rya Major Callixte Sankara, nta gitangaje kirimo, kuko ni yo mikorere y’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwa FPR-Inkotanyi. Twinjiye na none mu ngingo z’amategeko, itegeko ryemerera RIB kugumana uwafashwe igihe kingana n‘iminsi mirongo cyenda, itaramugeza imbere y‘umucamanza kuko, nk’uko byagiye bivugwa, Leta ya FPR-Inkotanyi imushinja icyaha  gikomeye cy‘iterabwoba.

Ku rundi ruhande ariko, mu rwego rw’amategeko, gufungira Sankara aho  atabasha gusurwa, ni  ukumukorera urugomo, kumwigirizaho nkana,  no kumushyira ku nkeke.

Kuba yareretswe itangazamakuru, atanemerewe kugira icyo arivugisha, n’abanyamakuru ubwabo batemerewe kugira icyo bamubaza, ni urukozasoni kuri Leta ivuga ko yubahiriza uburenganzira bwa muntu ! Binateye isoni kwereka Sankara itangazamakuru, na ryo ritagira icyo rishaka kumubaza kuko ryagizwe ibiragi, uretse gufata amafoto atagira amajwi y’uwerekanwa! Ubu buryo bukaba na bwo bushyirwa mu rwego rw’iyica-mutima no guteshwa icyubahiro n’agaciro (torture psychologique et humiliation).

Kuba hari uwumvikanye avuga ko ari umwuganizi we mu mategeko, akaba anemeza ko uwo yunganira nta kibazo na mba afite, ko ngo abona ibikenerwa byose abandi bakurikiranyweho ibyaha babona, ntabwo bihagije, nta n’aho bihuriye n’ukuri kuko, nkuko uyu mwunganizi wa Sankara yabyivugiye, ni umwunganizi we gusa, ariko ntabwo amuhagarariye, mu gihe nyir’ubwite yabujijwe kugira icyo avuga. Amategeko akaba ari uko abiteganya. Mu yandi magambo, uwunganira Sankara yari kureka RIB igakomeza imikino yayo, kuko biriya yakoze ntaho biteganyijwe mu mategeko y’u Rwanda.

N’ubwo ariko ntaho biteganyijwe mu mategeko, ubundi kumuzana imbere y’itangazamakuru byari kugira igisobanuro byibuze iyo bamureka akavugana n’abanyamakuru, agasobanura uko yafashwe, aho yafatiwe, n‘ibyo aregwa; ibi byari no guha umwanya umwunganira uburyo bwo kumenya neza uko uwo yunganira ahagaze n’uko abayeho, kuko byanze bikunze abanyamakuru bari kugira icyo babimubaza ho.

Uriya mwunganizi (avocat) wa Sankara rero, na we akaba yaraguye mu mutego wa FPR, yitiranya nkana guhagararira no kunganira uregwa. Mu bisanzwe, iyo uwo wunganira atavuze, na we ubwawe ntuba wemerewe kugira icyo uvuga ; ni uko amategeko abiteganya.

Callixte Sankara ubu yaba ari umwere imbere y’amategeko?

Kuba Leta ya FPR yarigambye ko imufite, ikanamwerekana imbere y’itangazamakuru yagizwe ikiragi, ariko kugeza ubu akaba adasurwa, atanagemurirwa, nta n’uzi aho afungiye, byose bikaba byaragizwe ibanga, ni uguhonyora nkana uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kuko kugeza ubu Sankara ntafashwe nk’umwere (présumé innocent) nk’uko amategeko abiteganya, ahubwo afashwe nabi birenze iby’uwamaze guhamwa n’ibyaha by’ubugome.

Umwanzuro w’ibi byose ukaba ari uko ijyanwa mu Rwanda rya Major Callixte Sankara ryakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ajyanye na «extradition» cyangwa «déportation», ndetse n‘amategeko mpuzamahanga arengera impunzi. Nkaba ntashidikanya ko, nkuko Leta ya FPR yabigize akamenyero, yatanze ruswa ku batanze Major Sankara, aba na bo bamutanze, bagikomeje kugirwa ibanga, amategeko akaba ashobora kuzabakurikirana ubwo ibintu bizaba bimaze gusobanuka neza.

Ibi bikaba na none biri mu muco w’inkotanyi, zihuriyeho n‘ibindi byihebe byose byo kw’isi nka CHAPO Gzeman (umunya Mexique ubusanzwe witwa Joaquín Archivaldo Guzmán Loera, uzwiho kuba ikihebe muri forode n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge (un mafieux mexicain qui dirige le cartel de Sinaloa, organisation spécialisée dans le trafic international de stupéfiants), cyangwa umunya Kolombiya PABLO Escobar, uzwiho kuba ikirangirire muri forode n’icuruzwa ry’ikiyobyabwonge cyitwa kokayine (un célèbre trafiquant colombien de cocaïne). 

Nk’uko aba bagabo bombi bahimbwe «Imana z’ibibi» (les génies du mal), ntaho wabatandukanyiriza na FPR-Inkotanyi mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, bwo gushimuta abantu ikoresheje uburyo bwose bushoboka (gutanga akayabo ngo yirenze abantu batavuga rumwe na yo), mu gihe abaturage bakomeje kwicwa n’inzara.

Iyi myitwarire ya Leta ya FPR, itubahiriza amategeko, harimo n’ayo yishyiriyeho, ikaba ari yo ituma abanyarwanda twese tuvuga, kandi tugaragaza ko nta butabera buba mu Rwanda, ko ahubwo habayo gusa akarengane n’ubugome bikorwa n’ubutegetsi. Ibi ni na byo bituma abanyarwanda bakomeza guhunga igihugu cyabo ku bwinshi, bashakisha aho bakwikinga, aho kucyiyumva mo nk’abenegihugu ngo bakisanzure mo, banagikore mo ibikorwa bigiteza imbere.

Buri munyarwanda akaba yibaza igihe guhiga abanyarwanda bukware bizarangirira, n’uzabirangiza uwo ari we. Abakuru bavuga ko ntawe uvuma iritararenga. Reka nanjye nkomeze kwizera ko hari abandi basore bafite igihugu cyabo ku mutima, bahagurukiye kukirwanirira nka Major Callixte Sankara. ”N’ubwo ijoro ryaba rirerire gute, ngo amaherezo rirashyira rigacya”. Dukomereze urugamba muri icyo cyizere !

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email