Urwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 8 mu mikino ya olempike i Rio

Yanditswe tariki 07/08/2016

Kuva ku itariki ya 5 kugeza kuya 21 Kanama 2016, i Rio muri Brezili harabera irushanwa ry’imikino ya olempike, riba buri myaka ine; ubu rikaba ribaye ku nshuro ya 31. Urwanda na rwo rufite abazarushanwa barindwi muri imwe mu mikino.

Abo bakinnyi 8 ni:

  1. NIYONSHUTI ADRIEN mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare
  2. UMURUNGI JOHANNA mu irushanwa ryo koga
  3. IMANIRAGUHA ELOI mu irushanwa ryo koga
  4. NYIRARUKUNDO SALOME mu irushanwa ryo gusiganwa kuri metero 10.000
  5. MUKASAKINDI CLAUDETTE mu irushanwa ryo gusiganwa muri « marathon » (ibirometero 42 na metero 195)
  6. UWIRAGIYE AMBROISE mu irushanwa ryo gusiganwa muri « marathon » (ibirometero  42 na metero 195)
  7. SIMUKEKA Jean Baptiste mu irushanwa ryo gusiganwa muri « marathon » (ibirometero  42 na metero 195)
  8. BYUKUSENGE NATHAN mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare

Iyi mikino ya Olempike iri kubera mu mugi wa « Rio de Janeiro » mu gihugu cya Brezili, yitabiriwe n’ibihugu 206. Harimo abakinnyi 11.402.

Ku bihugu biri mu karere kamwe n’Urwanda, Uburundi buhagarariwe n’abakinnyi 9, Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ifiteyo abakinnyi 9, Uganda 21, Tanzaniya ifiteyo 7, na ho Kenya ifite 81.

Igihugu gifiteyo abakinnyi benshi ni Leta Zunze ubumwe z’Amarika, ihagarariwe n’bakinnyi 550.Brezili ihagarariwe n’abakinnyi 464, Ubudage bufiyeyo 420, Ositaraliya 418, Ubushinwa 398, Ubufaransa buhagarariwe n’abakinnyi 396. Igihugu cy’Uburusiya cyashoboraga kuza mu bifiteyo abakinnyi benshi, ariko bitewe n’uko hari abafashe imiti n’ibinyobwa byongera imbaraga bitemewe, abakinnyi 118 bahanishijwe kutajya muri iri rushanwa ku cyemezo cya Komite mpuzamahanga olempike (CIO); icyo gihugu gifiyeyo abakinnyi 271. Umubare w’abakinnyi uturuka ku bushobozi abakinnyi baba baragaragaje mu mikino barushanwamo.

Ku nshuro ya mbere mu mikino ya Olempike, hari abakinnyi 10, bemerewe guseruka badahagarariye ibihugu byabo bitewe n’uko ari impunzi.

Imikino iheruka mu w’2012, yari yabereye i Londere mu Bwongereza, na ho iy’ubutaha izabera i Tokiyo mu Buyapani mu w’2020.

Jean-Claude Mulindahabi

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email