Urupfu rwa Bernard Rwasibo : Impamvu zatumye abantu bagwa mu rujijo.

03/04/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hamenyekanye iby’urupfu rwa Bernard Rwasibo, wari wagiye mu Rwanda avuye mu Busuwisi. Ikinyamakuru « The Rwandan » kiri mu batangaje iyi nkuru, kivuga ko Bernard Rwasibo yitabye Imana amarabira ku itariki ya 01 Mata 2017. Ababonaga uyu mugabo, bavuga ko yari yagiye mu Rwanda ari muzima, nta n’igicurane arwaye. Cyakora haba ubwo umuntu arwara nk’inyama yo mu nda, ntahite abimenya cyangwa akibwira ko arwaye bidakanganye. Urugero ni nk’indwara y’umwijima, umuntu ashobora kumenya ko ayirwaye imugeze kure, mu gihe utisuzumishije. Kuba urupfu rwe rurimo urujijo, hakwiye kugira igikorwa. Uretse na we, n’undi muntu wese uguye ku butaka bw’u Rwanda, agapfa atari kwivuza, nta ndwara izwi yari afite, agapfa nta mpanuka igaragara, inzego z’ubutegetsi zibishinzwe ziba zigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo hamenyekane nyirabayazana, bityo urujijio no gukekeranya bikavaho.

Ubuhamya bwumvikana munsi hano kandi bwacicikanye hirya no hino, butera kwibaza niba hari indwara ya karahabutaka yari arwaye, cyangwa niba nta mu ntu cyangwa abantu bafite uruhare muri uru rupfu. Ibi ubwabyo, bikaba byagahaye inzego za Leta zirebwa n’ikintu nk’iki kwiyumvisha ko zagakoresheje iperereza risobanurira abantu.

Ikintu giteye abantu kwibaza no kugira urujijo ku rupfu rwa Bernard Rwasibo, ni uko yapfuye mu gihe yari amaze gusangira n’abandi mu kabari, yajemo nta kibazo afite cy’ ubuzima. Ubwo ngo, igihe cyo kuva mu kabari kigeze, yinjiye mu modoka, yumvise atameze neza, asa n’ushaka kuruka, ariko ngo na byo ntiyabibasha, ahubwo ngo yahise apfa, bataranamugeza kwa muganga.. Ni urupfu rusa n’urw’amarabira.

Yari yagiye mu Rwanda ngo agiye kuburana imitungo na mukuru we. Ariko, ababazi neza, baremeza ko ibyo nta ho bihuriye n’urwo rupfu. Amakuru agikorerwa ubucukumbuzi, n’umwe mu banyamakuru ba umunyamakuru.com, ashingiye kureba neza ibivugwa ko hari n’umutungo utimukanwa basaba gusubizwa imbere y’ubutegetsi. Ibi nibisobanuka, uwo munyamakuru mugenzi wacu yazagaruka kuri iyi nkuru ku buryo bunononsoye, kandi na byo nta gihamya ko hari aho bihuriye n’uru rupfu. Gusa, mu bisanzwe, n’iyo hakorwa iperereza, impamvu nk’izi zose ziba zigomba kugenzurwa, kuko “ntakaburimvano”. Ikindi abantu bibajije kigatuma bagira amakenga ni uko bamwe mu bari kumwe na we, basanzwe biragaragaza mu bikorwa bashorwamo binateye impungenge bamwe mu banyarwanda.

Ku mbuga zinyuranye, iyi foto yerekanywe ivuga ko, aba ari bagenzi be bari kumwe mu kabari. Ifoto (c) The Rwandan

Ku mbuga zinyuranye, iyi foto yerekanywe ivuga ko, aba ari bagenzi be bari kumwe mu kabari, ariko ntawemeje ko ari iy’uriya munsi. Ifoto (c) The Rwandan

Kubera imiterere y’uru rupfu rutahise rusobanuka, ku mbugankoranyambaga (réseaux sociaux), abantu babivuga kwinshi, rimwe na rimwe bagashyiramo amarangamutima, noneho bigakubitiraho ko, mu Rwanda, muri ibi bihe hasigaye hari impfu ziteye urujijo cyangwa zidasobanutse, hari kandi n’abantu baburirwa irengero, na byo mu buryo butigeze butangwaho ibisobanuro byimbitse, nk’uko n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yabikozeho raporo inshuro nyinshi. Mu bapfuye amarabira, cyangwa bakaburirwa irengero ku buryo na n’ubu nta kintu gifatika cyerekana impamvu nyakuri zivuye mu iperereza, izo raporo zivuga nk’urupfu rwa Assinapol Rwigara, Dr Gasakure, n’abandi, iburirw’irengero rya Mme Illuminée Iragena, Lionel Nishimwe, n’abandi.

Bernard Rwasibo ni muntu ki ?

Uyu nyakwigendera Bernard Rwasibo yari kuzuzuza imyaka 45 ku itariki ya 09/04/2017. Yari yarashatse kandi yari afite abana babiri, bari mu Busuwisi igihugu na nyakwigendera yari atuyemo kuva mu w’1998. Bernard Rwasibo, ni mwene Jean Baptiste Rwasibo  wigeze kuba Minisitiri w’uburezi muri Repubulika ya mbere, ni ukuvuga mu gihe cy’ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda wari umukuru w’igihugu.

 

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email