Urukiko rw’Amerika rwemeje ko Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa mu Rwanda

Kigeli V Ndahindurwa, yabaye umwami w'u Rwanda kuva muri Nyakanga 1959 kugeza muri Mutarama 1961. Ifoto/Imbugankoranyambaga

05/01/2017, Ubwanditsi

Hari hashize hafi amezi atatu, abo mu muryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa n’ibyegera bye, bari mu mpaka z’aho umugogo we  uzatabarizwa. Umwami Ndahindurwa yatanze mu ijoro ryo kuwa 15 rishyira uwa 16 Ukwakira 2016 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yari amaze imyaka isaga 24. Kuva icyo gihe, abo mu muryango w’umwami barimo Christine Mukabayojo (umwami yari abereye se wabo), n’abari ku ruhande rwa Boniface Benzige wari usanzwe ari umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Kigeli V Ndahindurwa. Izo mpande zombi zari Zara naniwe kumvikana ku gihugu umwami yatabarizwamo (yashyingurwamo), biba ngombwa kwitabaza urukiko rw’Amerika kuko ari ho yabaga. Nk’uko byatangajwe na “radio Ijwi ry’Amerika”, uyu munsi, ni bwo urukiko rwemeje ko Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa mu Rwanda.

Inkuru ya VOA (Ijwi r’Amerika):

Inkuru yabaye impamo umugogo w’umwami Kigeli wa gatanu Ndahindurwa uzatabarizwa I Mwima ya Nyanza aho yimikiwe mu Rwanda. Ibi n’inyuma yuko umucamanza mu rukiko rwo muri leta ya Virginiya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ategetse ko umugogo w’umwami Kigeli woherezwa mu Rwanda akaba ariho azatabarizwa.

Uwo mwanzuro umucamanza yawufashe nyuma y’iminsi ibiri yumva ubuhamya bw’abagize umuryango w’umwami bafashe icyemezo cyo kwitabaza inkiko, nyuma yuko bananiwe kumvikana aho umugogo w’umwami watabarizwa. Muri bo hagaragaye abari bashyigikiye ko umugogo w’umwami utabarizwa mu Rwanda n’abatabishyigikiye bifuza ko yatabarizwa mu mahanga. Impaka muri urwo rubanza ahanini zavutse nyuma yuko nta kimenyetso na kimwe umwami yasize cyangwa urwandiko rugaragaza aho yifuzaga ko yatabarizwa.

Umunsi wa mbere w’urubanza wahariwe ahanini kumviriza abashyigikiye ko umugogo w’umwami wazatabarizwa mu Rwanda. Bafashijwe n’ababunganira bose bashimangiye ko icyifuzo cy’umwami cyar’uko umunsi umwe yazataha mu gihugu cyamwibarutse. Basobanuriye urukiko ko, kuba umwami atarigeze afata ubundi bwenegihugu ari ikimenyetso simusiga ko yakundaga igihugu cye, ko byaba byiza ari naho atabarijwe.

Christine Mukabayojo, Kigeli V Ndahindurwa yari amubereye se wabo

Christine Mukabayojo, Kigeli V Ndahindurwa yari amubereye se wabo. Ari mu baharaniraga ko yatabarizwa mu Rwanda

Christine Mukabayojo, Kigeli abereye se wabo, yasabye urukiko guha agaciro icyifuzo cya nyirasenge Speciosa Mukabayojo, wasabye ko musaza we yatabarizwa mu Rwanda. Christine yabwiye urukiko ko Speciosa ari we wenyine usigaye mu bavukanaga n’umwami Kigeli. Uruhande rwabifuza ko Kigeli yatabarizwa mu mahanga rwo rwasabye urukiko kudaha agaciro icyo cyifuzo bagaragaza ko kuba umwami yaratanze hashyize imyaka 55 atarakandagiza ikirenge mu gihugu cye, ari ikimenyetso cy’uko atari yiteguye gutaha mu Rwanda. Bagaragaje ko umwami yasabwe kenshi gutaha ariko agashimangira ko atiteguye gusubira mu Rwanda nk’umuntu usanzwe ko ahubwo agomba gutahana icyubahiro cy’umwami.

Emmanuel Bushayija, umwami Kigeli abereye se wabo, yabwiye urukiko ko kuba u Rwanda rutarigeze rwifuza ko umwami ataha nk’umwami ari impamvu ihagije yo gutuma adasubizwa mu Rwanda nyuma yo gutanga. Nyuma yo kumviriza impande zombi, umucamanza yahaye agaciro icyifuzo cy’abagaragaje ubusabe bwa mushiki w’umwami kuko ari we ufitanye isano ya hafi cyane n’umwami Kigeli.

Boniface Benzige, ni we wari umunyamabanga w'umwami

Boniface Benzige, ni we wari umunyamabanga w’umwami

Umucamanza yahise ategeka ko umugogo umwami bawurekura ukoherezwa mu Rwanda. Christine Mukabayojo, wari uhagarariye nyirasenge yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bashimishijwe cyane n’icyo cyemezo cy’urukiko. Yavuze ko bagiye gutangira gahunda zo gutahana umugogo w’umwami byihutirwa.

Uruhande rw’abifuzaga ko umwami atabarizwa muri Amerika bo ntibifuje kugira icyo batangaza. Boniface Benzinge wabaye umukarani w’umwami yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ntacyo yavuga arisaba kuvugana n’umwunganira. Pasiteri Ezra Mpyisi, wabanye n’umwami Kigeli yabwiye Ijwi ry’Amerika ko agiye kugerageza guhuza abavandimwe bari bamaze gucikamo ibice. Yagize ati “Ngomba kwicarana n’umuryango w’Abahindiro nkabasaba kwicarana bagakura umuvumo uri mu muryango wabo.”

Kigeli V Ndahindurwa yategetse u Rwanda kuva mu kwezi kwa karindwi 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi mu kwezi kwa mbere umwaka 1961. Kuva yabaga mu buhungiro.

Aho twavanye inkuru:

http://www.radiyoyacuvoa.com/a/3663837.html

 

 

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email