Urukiko rwa SA rwemeje iki ku buhungiro bwa Gén. K. Nyamwasa? Igisubizo na Prof. Charles Kambanda na Me Kennedy Gihana

Jenerali Kayumba Nyamwasa, ari mu buhungiro muri Afurika y'Epfo kuva mu w'2010

26/05/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Mu masaha ashize, hacicikanye amakuru avuga ko Jenerali Kayumba Nyamwasa yatswe ubuhungiro; cyakora hakaba n’andi ayavuruza, ku buryo abantu baguye mu rujijo.  Munsi hano murahasanga amakuru yatanzwe n’imwe muri Televiziyo zikomeye muri Afurika y’Epfo, ndetse muranahasanga isesengura rya bamwe mu mpuguke mu mategeko.

Kuva mu w’2010, aho Jenerali Kayumba Nyamwasa aboneye impapuro zimuha uburenganzira bw’impunzi muri Afurika y’Epfo, Imiryango inyuranye iharanira uburenganzira bw’impunzi muri icyo gihugu, yateje ubwega (inatanga ikirego) mu nkiko zaho ivuga ko Jenerali Nyamwasa adakwiye guhabwa ubwo burenganzira bw’impunzi, ngo kuko  hari ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu akwiye gukurikiranwaho n’inkiko. Muri iyo miryango hari , the Consortium for Refugees and Migrants (CoRMSA), the Southern Africa Litigation Centre (SALC) na the Wits Law Clinic, ku itariki ya 25/05/2017, yavuze ko nyuma yo gutanga ikirego yatangaje ko yishimira icyemezo cy’urukiko kivanaho ubuhungiro kuri Jen. Nyamwasa.

Iki kibazo cyakomeje kuzurungutana mu nkiko zo muri Afurika y’Epfo, ababuranira Jenerali Nyamwasa berekana ko ibivugwa n’iyo miryango nta shingiro bifite. Iyi miryango ntiyigeze iva ku izima, ndetse ku itariki ya 25 Gicurasi 2017, Televiziyo y’igihugu, aho muri Afurika y’Epfo, SABC, yatangaje ko noneho urukiko rufashe icyemezo cyo kwambura Jen. Nyamwasa uburenganzira bw’impunzi. Mwabikurikira munsi hano:

Hagati aho, Maître Kennedy Gihana, umwe mu mpuguke mu mategeko akaba n’umwe mu bantu bakurikiranira hafi iki kibazo kuko ari ku ruhande rwa Jen. Kayumba Nyamwasa, yaganiriye n’umunyamakuru Serge Ndayizeye kuri Radiyo Itahuka, amutangariza ko ngo ku batangaje ko Jen. Nyamwasa yatswe ubwo burenganzira, ngo byatewe no kudasobanukirwa neza icyo urukiko rwashatse kumvikanisha mu mwanzuro rwafashe kuri 25 Gicurasi. Maître Gihana aremeza ko Jen. Nyamwasa atigeze yakwa buriya burenganzira:

Nyuma yo kuganira na Maître Kennedy Gihana, umunyamakuru Serge Ndayizeye yanabajije Prof. Charles Kambanda, icyo atekereza kuri ruriya rubanza rwabereye abantu urujijo. Nk’uko mushobora kubyumva munsi hano, Prof. Kambanda, asobanura ko Jen. Kayumba Nyamwasa ataramburwa uburenganzira bw’impunzi, ariko akongeraho ko iriya miryango yareze, ihawe iminsi 180 yo kugaragaza ibimenyetso bifatika by’ibyo yashingiyeho itanga ikirego:

Iminsi 180, ni ukuvuga amezi asaga 6. Icyo gihe nibwo bizamenyekana neza, niba Jen. Kayumba Nyamwasa akomeje kugira uburenganzira bw’impunzi, cyangwa niba abwambuwe muri Afurika y’Epfo.

Abaregwaga mu kugira uruhare rwo gushaka kwica Jen. K. Nyamwasa

Mu w’2010, Jenerali Kayumba Nyamwasa yahunze ubutegetsi bwo mu Rwanda buyobowe na Jenerali Paul Kagame, nyamara bari barafatanyije mu ntamabara yatangiye mu w’1990, kugeza bafashe ubwo butegetsi mu w’1994. Nyuma y’ubwumvikane buke hagati yabo, Jen. Nyamwasa yerekeje muri Afurika y’Epfo.

Ntibyarangiriye aho, kuko n’aho yahungiye bamuhigiye hasi kubura hejuru. Jen. Nyamwasa bamugeze amajanja ishuro zisaga enye ariko baramuhusha. Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwanemeje ko mu batawe muri yombi muri iyo migambi yo gushaka kumuhitana, ngo bigaragara ko gahunda barimo ishingiye ku bikorwa bya politiki ifite imizi mu Rwanda. Kubera iyi mpamvu, hari abasanga Afurika y’Epfo iramutse imwatse ubuhungiro, ko itamwoherereza abagize uruhare mu bikorwa byari bigamije kumuhitana, ko ahubwo yamuha inzira yo kubusaba mu kindi gihugu.

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email