Urugendo rwa Padiri Thomas Nahimana rutanze umusaruro ataranagera mu Rwanda

Perezida Paul Kagame (ibumoso), Padiri Thomas Nahimana (iburyo), Ifoto ku mbuga za internet

Kuba Padiri Thomas Nahimana yarateguye urugendo rwe neza kandi akanateguza n’ababifitemo uruhare bose byabaye ikintu cyiza kandi kirimo kugaragara ko kizwe neza.

Padiri  Thomas Nahimana ntiyari ayobewe ko agiye guhangana n’umunyagitugu utifuza kuva ku butegetsi, kuko azi ko ari bwo bumubeshejeho abuvuyeho yarara afashwe. Aha na ho abanyarwanda tujye tuhamenya, ni yo mpamvu Kagame abwira abantu bose ko atazigera ava ku butegetsi, kuko kubuvaho ni ukwigemurira inkiko.

Nta na rimwe rero Padiri Thomas Nahimana atigeze yiyumvisha ko urugendo rwe mu Rwanda rutazakirwa nk’urw’umucunguzi, buri gihe yari yiteguye imitego irwihishemo. Bityo yakunze gutanga abagabo muri iyo myiteguro, aho Ishyaka rye, Ishema ry’u Rwanda, ryandikiye Perezida Kagame, nubwo kugeza ubu nta muntu wari wakamenye ibyari bikubiye muri iyo baruwa, ariko icyo tuzi kandi kitadutunguye ni uko Kagame muri ka gasuzuguro kamuranga agomba kuba nta gisubizo yayigeneye. Ariko na we ntitwamurenganya ni ko kamere ye n’ubushobozi afite bibimutegeka.

Gusa nk’uko asanzwe abigenza iyo ahuye n’ikibazo atinya, kimusatira ku butegetsi, areba mu bagererwa be ushobora kwitanga akamuhanganira. Muri iki kibazo cya Padri Thomas Nahimana, umugererwa ufite iyo nshingano ni Olivier Nduhungirehe, ubu uri Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi.

Muribuka ko guhera mu ntangiriro ubwo Padiri yasubikaga urugendo rwe mu ntangiriro z’uyu mwaka, yagombaga kugira kuri 28 Mutarama 2016, Olivier Nduhungirehe yagaragaye mu bitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga hose yerekana ko Padiri nta pasiporo y’u Rwanda yari agifite, ko iyo yakoreshaga yari yararangiye. Ukibaza uti Ambasaderi w’igihugu iki n’iki ajya kumenya ibibera mu gihugu adashinzwe ate, iyo tuzi ko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa ari Kabare. Ese uyu Kabare yaba yungirije Nduhungirehe mu buyobozi bwabo bwa z’ambasade cyangwa habaho umu Ambasaderi uvugira abandi iyo ari ikibazo kivutse mu gice cy’abarwanya ubutegetsi bwa Kagame? Kuko iyo urebye ubukana uyu Nduhungirehe ashyira muri iki kibazo n’ibisobanuro yirirwa atanga, utirengagije n’ibitutsi asarura kuri izi mbuga nkoranyambaga, ni ho wumva ko ikibazo cya opozisiyo yo mu Burayi, ariko cyane cyane Padiri Thomas Nahimana ari we ubishinzwe ku buryo bw’umwihariko.

Ibisobanuro bidafite n’icyo bivuze yirirwa atanga kuri viza byo nta nuwabitindaho, kuko azi neza ko umunyarwanda ujya mu Rwanda, cyane iyo ari impunzi, ko adakeneye viza. Si na ngombwa kwinjira mu mizi y’ibisobanuro, kuko kuba witwa umunyarwanda wa kavukire ni yo viza iruta izindi zose iyo utashye mu Rwanda. Niba hari utabyemera azabaze Mukantabana Seraphine ushinzwe ikibazo cy’impunzi inshuro yirirwa apfukamiye impunzi ngo azicyure, cyangwa se azihe passeport y’ubuntu n’utundi duhendabana utarondora.

Ndagira ngo mbibutse ibyo uyu Nduhungirehe yigeze gusubiza Radiyo Itahuka bamubajije bati “Olivier Nduhungirehe tubwire icyo utekereza n’imyumvire yawe”. Ubwo bamubazaga icyo atekereza ku rugendo Padiri Thomas Nahimana yateganyaga kugirira mu Rwanda agiye kwandikisha ishyaka rye.

Olivier Nduhungirehe icyo gihe yaragize ati : « imyumvire yanjye ni uko Thomas Nahimana yikinisha nk’uko Faustin Twagiramungu yabikoze muri 2010! Ati mutekereza ko hari igihugu kuri iyi si gishobora kwemera umukandida wita Perezida ukiri ku butegetsi “umwicanyi”, uhamagarira abaturage imyivumbagatanyo cyangwa se urugamba rw’amasasu? Nzi ko Nahimana ari umunyamategeko, ariko se yigeze asoma igitabo cy’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda? Ariko se koko atekereza ko kuba ari urwanya ubutegetsi hari icyo bimufasha ngo abe atakurikiranwa? Ati mubyemera mutabyemera Thomas Nahimana nta na rimwe yigeze agira gahunda yo kujya i Kigali. Ibi ni ibyo twita kwamamaza ishusho ye kugira ngo ayizamure ku rwego rwa poltiki mu ruhando rw’amashyaka ya opozisiyo, cyangwa se umuntu abyerekeje ahabi akavuga ko ari ukugira ngo yibonere amafaranga. Ng’ibyo ng’uko ».

Birumvikana rero ko ibisobanuro by’uyu mu Ambasaderi, kandi mu by’ukuri uvugira Leta, byemezaga ko Thomas Nahimana atari afite umugambi uhamye wo kujya i Kigali. Murumva rero uko umuntu nk’uyu unavuga ko ari we wumva ibibazo byose byo mu Burayi yatunguwe no kubona Padiri Thomas Nahimana ashyize mu bikorwa igitekerezo cye n’ishyaka rye. Icyari gisigaye kwari ugushaka uko bamukumira atarakandagiza ikirenge i Kigali, dore ko n’ibinyamakuru byari byaramwamamaje, ari ibyamuvugaga nabi cyangwa neza, byose byazamuraga igihagararo cye mu ruhando rwa Politiki. Ikibyemeza ni ibitangazamakuru mpuzamahanga  n’iby’u Rwanda birenga 80 byari byabukereye ngo bimwakire binamuhate ibibazo. Aha Leta n’abayihagarariye bose bahatereye ibaba, ndetse n’abaturage imbere mu gihugu baragijwe imbunda na bo barimo kwibaza.

Kuki rero Kagame n’ubutegetsi bwe batinya uwataha avuga ko aje kwandikisha ishyaka rye mu ruhando rw’amashyaka? Igisubizo na cyo kiroroshye, kuko Kagame ntiyizeye bya bindi abeshyera abanyarwanda ngo baramukunda, ngo nta wundi wayobora u Rwanda nka we, ukagira ngo atari yatera u Rwanda ntirwayoborwaga, cyangwa se atekereza ko azabaho igihe cyose? Ibi ngira ngo ni byo yari akwiye kuba yumva mu ntangiriro, akareka ibyo yirirwa yivugisha ngo ese ni nde uzamuvanaho, ngo azamuvanaho se anyuze muri demokarasi, mu ntambara se? Iki kibazo yibaza cyifitemo ubwacyo igisubizo. Izo nzira zombi zakoreshwa kandi na we arabizi, ngira ngo aba yirema agatima.

Kuba gusa Kagame yarashatse guhagarika Padiri Thomas Nahimana atarinjira mu Rwanda, yakoze amakosa atabarika kandi azamubyarira umusaruro atiteguye.

Ikosa risumba ayandi ni uko yivuguruje, aho yajyaga yirirwa yiyerurutsa ngo ni umudemokarate, amahanga yose abonye ko abeshya kandi ko bya bindi yirirwa abeshya ngo abaturage bose baramutoye, na byo ni ikinyoma nibura amahanga yiboneye. Abanyarwanda bo ntibabikeneye barabizi , kuko ni bo bajyanwa gutora bagaragijwe imbunda.

Ikindi uru ruzinduko rwa Padiri Thomas Nahimana rushyize ahagaragara ni uko ibyo bajyaga babeshya amahanga ngo mu Rwanda hari amashyaka ya Opozisiyo atari byo, kuko nta kuntu waba ufite opozisiyo ngo ufunge umutegarugori uje kwiyamamaza (Victoire Ingabire), ugere n’aho utinya n’akana kari mu mugongo.

Ikindi uru ruzinduko rwa Thomas Nahimana rugaragaje ni uko abanyarwanda b’imbere, baba abari ku butegetsi cyangwa abaturage basanzwe bagomba kwitegura inkurikizi z’aya manyanga ya Leta yabo. Bitinde bitebuke inkurikizi zizagaragara.

Ku mashyaka akorera hanze iki gikorwa cya Padiri Thomas Nahimana cyari gikwiye kubatera kwisuganya bagahuza ingufu, bakarushaho gutekereza ingamba zafatwa, kuko uko bigaragara Kagame ntiyiteguye kuvanwaho ngo n’amatora cyangwa ngo n’intambara. Ubwo aya mashyaka azahitamo igikwiye gukoreshwa. Ariko rero ibizateganywa byose bigomba gutekereza kudahungabanya ubuzima bw’abaturage basanzwe. Abasirikari bo barasabwa guhitamo, niba bazabangamira abaturage bababyaye cyangwa se niba bazaminukana n’umuntu umwe wiyemeje kwisasira igihugu cyose.

Turatekereza ko hakiri kare kandi ko byose bishoboka, Kagame ashobora kuba yatega amatwi abazihara bakamugira inama, ariko kandi ibihe birakomeye, birasaba ubwitange bwa buri wese.

Emmanuel Senga.

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email