Urugaga CCSCR rusanga icyunamo no kwibuka byakorwa ku bundi buryo bwiza kurushaho. Batanze igitekerezo.

©Photo : Bruxelles, 17/11/2018. Aloys Simpunga, superefe w’Umujyi wa Kigali mu umwaka uw’1994. Ubu ayoboye Sosiyete sivile nyarwanda (Société civile rwandaise) ikorera mu buhungiro/UJRE.

16/04/2017, Ubwanditsi

Nyuma y’icyumweru abanyarwanda batangiye icyunamo no kwibuka inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, ndetse bakanibuka n’izindi nzirakarengane zose zishwe mu bwicanyi ndengakamere bamwe bazira ubwoko bwabo, abandi bazira politiki n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi cyane cyane mu bihe by’intambara, Urugaga rw’amashyirahamwe nyarwanda adakora politiki CCSCR (Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise) rwagejeje ijambo ryo gufata mu mugongo abacitse ku icumu, n’ubutumwa ku banyarwanda bose.

Muri ubwo butumwa, CCSCR yatanze n’igitekerezo igaragaza uko yo ibona icyunamo no kwibuka bikwiye gukorwa n’abakwiye gutegura icyo gikorwa.

Ijambo rya Aloys Simpunga Perezida w’urugaga CCSCR:

Munsi hano, tubagezeho inyandiko igaragaza uko itangazo nyirizina ryashyizwe ahagaragara:

Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise (CCSCR)
Lutselusplein, 21/31 – 3590 Diepenbeek
België
Tél. : +32 493 21 42 68 – +32 474 60 17 12
ccscr.cadredeconcertation@gmail.com

ITANGAZO N°.CCSCR/01/2017

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Muli ibi bihe byo kwibuka abacu batuvuyemo bazize ubwicanyi bushingiye ku bwoko cyangwa bushingiye ku
mpamvu za politiki, Urugaga ruhuliwemo n’Imiryango nyarwanda idakora politiki ya Société Civile CCSCR rwifatanije
kandi rufashe mu mugongo abacitse ku icumu ry’ayo mahano n’abandi bose bababajwe nayo.
Urugaga CCSCR rwongeye kwamagana ubwo bwicanyi bwahekuye u Rwanda bugahitana inzirakarengane zizira gusa
uko zavutse cyangwa ibitekerezo bya politiki.
Tulibutsa ko ubuzima bw’umuntu bufite ubudahangarwa butangwa n’Imana, n’amategeko y’u Rwanda ndetse
n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu. Bityo Leta ikaba ifite inshingano yo kubwubahiliza no
kububungabunga.
Kubera impaka z’urudaca zikunze kuranga umuhango w’icyunamo, ugasanga ikili inyuma y’izo mpaka ali inyungu za
politiki n’ubushake bwo guheza amoko amwe n’amwe, CCSCR irasanga iyo myifatire itoneka imitima y’abacitse ku
icumu n’abiciwe ababo.
Niyo mpamvu CCSCR yifuje kugeza ku banyarwanda ibi bikulikira:
1. Imiryango y’izo nzirakarengane, amashyirahamwe y’abacikacumu n’amadini nibyo bikwiye gukoresha imihango
y’icyunamo, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
2. Ntihagombye kugira abanyarwanda babuzwa kwibuka ababo. CCSCR irasaba Leta kutabogama muli iyo
mihango kuko itoneshwa rya bamwe ali ryo ryagiye riba intandaro y’inzagano n’ubwicanyi hagati
y’abavandimwe b’abanyarwanda.
3. Italiki y’umuhango rusange wo kwibuka ntiyagombye guhabwa impamvu cyangwa ifatizo byihaliye. Urugero:
ihanurwa ry’indege y’umukuru w’igihugu, ahantu ubwicanyi bwabereye, intangiriro cyangwa iherezo
ry’ubwicanyi ubu n’ubu, n’ibindi. Uwo munsi waba uwo kwibuka no gusengera inzirakarengane z’amateka
mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Muli make no mu gusoza,
a. Umuhango rusange wo kwibuka abacu bazize ivanguramoko ukozwe mu buryo busobanuye muli iri tangazo,
CCSCR isanga wagira agaciro katagereranywa kandi kadasimburwa mu gukumira ko ubwicanyi bushingiye ku
moko bwaranze amateka y’u Rwanda bwazongera.
b. Nk’uko bikubiye mu nshingano zigenwa n’amahame ya CCSCR n’Abanyamuryango bayo, yiteguye gufatanya
n’abandi banyarwanda kwiga uburyo butunganye imihango yo kwibuka yakorwamo.
c. CCSCR yongeye kwunamira abacu batuvuyemo no gufata mu mugongo imiryango yabo.
Imana ifashe u Rwanda n’abanyarwanda

SIMPUNGA Aloys
Umuhuzabikorwa

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email