«Urubuga-nkora-nyambaga» DHR mu muco w’amahoro, ubwisanzure mu bitekerezo n’ubworoherane

Me Innocent Twagiramungu washinze DHR mu w'2002, urubuga ruhuriweho n'abantu barenga 4500. Ifoto (c) IT

23/04/2017, yanditswe na Tharcisse Semana

Mu bihe tugezemo ubu, isi imaze guhindura nk’umudugugu. Abantu b’ingeri zose (abalimu, abanyeshuli, abashakashatsi b’ingeri zose, abaganga, abanyapolitiki, abapolisi, abasirikari, abadipolomati na rubanda-rusanzwe) bariruka amasigamana basiganwa no kugendana n’ibihe n’iterambere n’ikorana-buhanga bikomeje kuba «rudatangirwa» na «mudashyikirwa» mu buzima bwa none bwa muntu.

Ikorana-buhanga muri rusange, riragenda ritera imbere n’umuvuduko udasanzwe umunsi ku munsi ku buryo «imbuga-nkoranya-mbaga» zimaze kuba inzira nyabagendwa ku bantu benshi mu guhererekanya amakuru ku buryo bwihuse. Ub «imbuga-nkoranya-mbaga» zifite uruhare runini mu gutumanaho no guhuza abantu basanzwe baziranye n’abataziranye namba ku buryo budasanzwe bw’inyandiko zinyarutse (emails, tweets, Messenger, forums de discussions) cyangwa bw’amajwi aherekejwe n’amashusho (audio-vidéo via facebook, skype, whatApp).

Icyo abantu batazi cyangwa birengagiza nkana ni uko izo «imbuga-nkoranya-mbaga» zigengwa n’amategeko (yihariye) azigenga, ashyirwaho n’uzishinze cyangwa abazishinze, bikurikije n’aho zishingiwe, icyo zishingiwe n’aho zikorera ku girango abantu batazitwaza bakaba bakora ibidakorwa (gutukana, gusebanya, gukwirakwiza ibinyoma n’ibihuha n’ibindi n’ibindi…).

Ayo mategeko arebana ariko cyane cyane n’ibyerekeranye n’ukwishyara ukizana mu bitekerezo, guteza imbere umuco w’amahoro, ubwumwe, ubwibaganirane n’ubwumvikane (culture du dialogue et de la paix), guteza imbere ihame rya politiki rirebana no gucunga neza ibya rubanda (Bonne Gouvernance), kubahiriza no guteza imbere ubureganzira-muntu (droit de l’homme), guteza imbere no gushishikariza abantu kwibahanirana mu butandukane bwabo bw’ibyo bemera cyangwa amashyaka bi bumbiyemo, akarere bakomokamo, ururimi basangiye cyangwa batandukaniyeho, imyemerere y’iy’idini bahuriyeho cyangwa batandukaniyeho (philosophie/religion/spiritualité) n’iy’ibindi cyangwa se ku bindi byerekeranye n’imitekerereze ya politiki, uburyo ikorwa aha n’aha….

Mu kiganiro twagiranye na Bwana Innocent Twagiramungu wunganira abantu mu iby’amategeko (avocat) musanga hasi aha, uyu munyamategeko aragaruka kuri izo ngingo anadusobanurire amavu n’amavuko y’ishingwa ry’«urubuga-nkoranyambaga» rwe DHR, uko rukora, abarukoresha n’uko afata ibyemezo byo guhagarika cyangwa kwirukana abadakurikiza amategeko ya rwo. Ni muri iki kiganiro (musanga hasi) anadusobanurira impamvu nyamukuru z’icyemezo yafashe cyo kuruhagarikaho Ambasaderi w’U Rwanda mu Bubiligi, Bwana Olivier Nduhungirehe.

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email