Umuti w’ibibazo by’u Rwanda uko byahanuwe n’abakurambere

02/04/2017, Inkuru n’ikiganiro byateguwe na Jean-Claude Mulindahabi

Ambasaderi JMV Ndagijimana, umutumirwa wacu muri iki kiganiro, ahereye ku gitabo yanditse cyitwa “Rwanda, Dialogue national d’outre-tombe” (Ibiganiro nyungurana-bitekerezo hagati y’abakurambere n’inararibonye), aratubwira amavu n’amavuko y’ibibazo by’u Rwanda n’umuti bikwiye kuvugutirwa.

Muri make, muri icyo gitabo, abantu b’inararibonye batabarutse barimo ahanini abanyarwanda, bitegereje ukuntu muri iki gihe abanyarwanda bashobowe mu bibazo igihugu kirimo, banitegereza uburyo bamwe mu banyarwanda barangariye mu bindi, noneho izo nararibonye ziyemeza guhurira mu nama nkuru yo gukemura burundu ibyananiye abakiriho. Bakoranye rero ba Rwabugiri, Rutalindwa, Musinga, Rudahigwa, Mbonyumutwa, Kayibanda, Fred Rwigema, Yuvenali Habyalimana, ndetse muri iyi nama iyobowe na Petero Mutagatifu, hanatumiwemo abanyamahanga b’inararibonye nka Gandhi, Martin Luther King, Che Guevara, Nkrumah, Sedar Senghor, n’abandi n’abandi. Bose baravuga uko babona ibibazo byakemuka rimwe na rizima.

Uretse rero kuba umuntu yakwibwira ko umwanditsi w’igitabo yishyira mu mwanya wa bariya bakurambere agasa n’uwandika ibyo bavuga baramutse bagarutse kuri iyi si, ariko kubera no gusobanukirwa n’Amateka, byinshi mubyo abavugisha, birabasa, ndetse hari n’ibitekerezo koko byegereye ibyo bari basanganywe ku bari babazi.

Nk’uko bigaragra, ibitekerezo si iby’ibura, ahubwo amatsiko ni no kumenya niba abakiriho bumva impanuro y’ababatanze kubona izuba ndetse bagamije kubacyamura mu kuri kutarangwa n’amarangamutima.

Icyo bahurizaho, ni ugusaba abategetsi, gucisha make bakibuka ko bagiranye igihango n’igihugu n’abagituye bose ko bazashyira imbere icyatuma abenegihugu babana neza kandi buri wese akabaho mu mahoro no mu bwisanzure, ntakarengane, nta ntugunda. Ibiganiro by’ababakurambere bisozwa humvikanywe ko hajyaho igihango gishya, aho abahutu, abatutsi, abatwa barenga iby’amoko n’izindi mpamvu zidafashije ziteza imiryane n’akerengane, ahubwo bakiyemeza inzira y’ubwumvikane no kubana mu mahoro, bagasangira ibyiza by’igihugu, buri wese mu burenganzira bwe, ingoma igihumbi, ni ukuvuga, ubuziraherezo.

Ikiganiro na Amb. Jean Marie Vianney Ndagijimana:

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email