Umunyarwanda Henry Gaperi arashinjwa kwiba Togo amamiliyari, ariko Kigali yo ikamushingana.

Henry Gaperi akiri Umuyobozi Mukuru w'Ibiro bikuru by'Amahoro Photo Republicoftogo

 

 

04/03/2017, yanditswe na Emmanuel Senga

Ndagira ngo, kubera ururimi rw’igifaransa iyi audio ikoresha, kandi nkeneye ko, mbere y’uko ngira  icyo nyivugaho, kubanza kugeza ku baba batumva uru rurimi, ibiyikubiyemo mu magambo make.

Muri iyi audio turabwirwa uko umunyarwanda Henry Gaperi wari ushinzwe kuzamura urwego rwo kwinjiza amahoro mu isanduku ya Leta muri Togo, yaje gucikana akayabo k’amafaranga miliyari 23, mu gihe igihugu cyari cyamuhaye uwo mwanya, kirenze ku bintu bikurikizwa batanga bene iyo myanya ikomeye. Aya mafaranga angana atya yayacikanye nyuma yo guhembwa umushahara w’ikirenga yagenerwaga mu myaka itatu yamaze kuri uwo mwanya, wongeyeho n’ibindi yagenerwaga nk’umuyobozi mukuru, ndetse muri ibyo hakabamo ngo n’igihembo cyo kuba aho atamenyereye kuba! Uyu mwanya yawuhawe binyuranyije n’ibwirizwa ryariho ryashakaga ko ujya muri uwo mwanya aba agomba kumvikana n’abo ayobora binyuze mu rurimi. Ku munyarwanda Henry Gaperi, si ko byari bimeze, kuko ururimi yakoreshaga muri ubwo buyobozi ari ururimi rw’icyongereza, mu gihe Togo ikoresha ururimi rw’igifaransa.  Nyamara biravugwa ko uyu Henry Gaperi yize muri Canada mu Ntara ya Quebec, izwi kuba ikoresha igifaransa, we akaba nta jambo na rimwe ry’igifaransa avuga! Inkurikizi y’ibi rero ni ukumushakira umusemuzi uhoraho.

Ikindi gitangaje ni uko mu bamwegereye ba hafi, hari higanjemo abanyarwanda, bari mu ikipe ikora nk’abanetsi. Ikindi cyumvikana ni uko abanyatogo bari baratangiye kunuganuga ko uyu munyarwanda arimo gukora amanyanga atari ateze gutinda kwigaragaza. Gusa icyababaje abanyatogo ni uko, nubwo bamushyizeho ingenza zihagije, bitamubujije kubaca mu myanya y’intoki amaze no kubaca mu rihumye akabacuza.

Perezida Faure Gnassingbe akubutse mu rugendo i Roma no mu Misiri, yayoboye inama y’abaminisitiri yafashe icyemezo cyo kumusimbuza umunyagihugu Kodzo Adedze, na we wakoraga muri izo serivisi. Ngira ngo aha abanyatogo biboneye ko bahungiye ubwayi mu kigunda.

Ibindi dusanga mu binyamakuru byanditswe muri icyo gihe nka afreepress.info/…/1410-le-rwandais-henry-gaperi-quitte-la-tete-de-l…, dusomamo ko uwo munyarwanda, uzwi no ku yandi mazina nka Henry Byakaperi Kanyessim, yazanye imikorere isa nk’itanga icyizere, aho yasabye ko Leta ya Togo yashyiraho numero ya telefoni abantu bashoboraga guhamagara batabariza ahagaragaye ubujura mu misoro no mu kunyereza umutungo wa Leta. Iyo numero ni 8280. Ariko bidatinze icyagaragaye nanone ni uko amajwi yafatiwe kuri iyo telefoni yagaragazaga ko Henry Gaperi yari ari muri iyo migambi yo kugambanira kunyereza imisoro n’amahoro. Bimaze kumenyekana, icyakurikiyho ni uko amajwi yari yarafashwe yaje gusibwa, kandi bidatinze Henry Gaperi akabura, ubu akaba ashakishwa.

 

 

Ibibazo twakwibaza tumaze kumva iyi audio ni byinshi, ariko reka tuvugemo bike.
Ubuyobozi bw’ibihugu by’Afurika bukorana bute mu guhishirana? Uyu mukozi mukuru  wo mu Biro bya gasutamo y’u Rwanda yatijwe Togo agiye ngo kuyifasha kuzamura uburyo bwo kwakira imisoro, itanyerejwe n’abashinzwe kuyakira. Ibi ngo bikaba bituruka ngo mu buyobozi ndashyikirwa bwagaragajwe n’u Rwanda. Nyamara se ubu buhangange mu miyoborere si bwo Perezida w’u Rwanda, ejobundi asoza inama y’umwiherero wa 14, yemezaga ko atari ubw’ukuri, asaba ko n’abaruhagarariye mu mahanga bava ku ngeso yo kubeshya iyo bavuga ibyo bitangaza. Ubu se twemere nde tureke nde ko uhagarariye ubwo buyobozi na we abukemanga?
Ikibazo cya kabiri kigaragara ni uko Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe bagomba kuba bungukira muri buriya bujura intumwa yabwo yakoreye muri Togo. Impamvu na yo irumvikana, iyo Perezida Kagame asa nk’utera ubwoba ubuyobozi bwa Togo ngo bwitwararike mu gukurikirana uwo munyarwanda babatije. Ikibazo ahubwo kikaba kwibaza niba aho abanyarwanda bari hose ku isi boherejwe na FPR badakora batya mu nyungu z’ishyaka ryabashyizeho.
Ikindi kibazo cyihishe muri iyi mikorere ni uko ubujura u Rwanda rwabugize intwaro yo kunguka, ibyo twari twarabibonye mu gihe u Rwanda rwateraga Kongo rukayisahura, rugasigara rufite umwanya wa mbere mu gucuruza amabuye y’agaciro. Iyi migirire ni iyo kwamagana mu gihugu gishaka kugendera ku ndangagaciro z’ukuri n’ubutabera. Ese ubu butegetsi buriho bwabishobora kandi ari bwo bubyoshya?
Ikindi kibazo kibyihishemo ni uko gushingira ubutegetsi ku bujura bikwiye kwamaganwa, aho bituruka hose. Impamvu ikaba ari uko iyo igihugu kiyobowe bishingiye ku bujura, ntibitangaza ko ubwo butegetsi butazigera buhana uwo ari we wese uziba ibya rubanda, kandi akaba ari byo tubona buri munsi  mu butegetsi bwo mu Rwanda. Ntibigitangaza kumva ko Gitifu, umukozi wo mu bucungamari ubwo ari bwo bwose, mbere yu gutanga serivisi iyo ari yo yose, abanza agakuramo icya cumi. Ruswa mu Rwanda yahawe intebe kugera no kuri ruswa y’igitsina nk’uko tubigezwaho n’itangazamakuru rinyuranye rivuga ku bibazo biri mu Rwanda muri iki gihe.
Mu gusoza twagombaga kwibaza niba ibikombe bihabwa u Rwanda mu rwego rw’imiyoborere bitagombye gukemangwa, mu gihe Perezida Kagame ubwe yivugira imbere y’abayobozi bose bakoraniye mu nama ya 14 y’umwiherero ko ibyo bemeza abantu ko bakoze byose ari ibinyoma. Ku rundi ruhande ariko twakagombye kwibaza impamvu Perezida Kagame yemera ko abayobozi bafatanyije ari ababeshyi, usibye we gusa, kandi akanga akabakomeza mu buyobozi bwe? Ahubwo impamvu twakagombye kuyishaka ku ruhande rw’ubashyiraho kandi akabakomeza. Ese aho ntibyaba ari uguhirika ikibuye k’ukuri inyuma? Ibikorwa na Leta ya Kagame birasubiza iki kibazo kimwe n’ibindi bibazo byose yibajije asoza inama ya 14 y’umwiherero. Hakenewe gusuzuma icyakorwa mbere yo kongera kwimakaza ikibi binyuze mu matora ngo ategerejwe mu kwezi kwa Kanama 2017.
Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email