Umunyapolitiki nyawe ntiyifuriza mugenzi kurimbuka

Imvugo yo kurasa abantu ku manywa y’ihangu ntiyashiriye mu magambo gusa, kuko hari abayibayemo ibitambo. Ku itariki ya 17 Gicurasi 2014, nabonye ijambo ryuje agahinda ryavuzwe n’umuntu udasanzwe avuga kuri politiki bimpa kwibaza. Yagize ati: « Enough is enough… My uncle was killed in Rwanda yesterday for no reason. Please stop killing innocent people… » (ati: “ibi birenze ihaniro… datawacu ejo yiciwe mu Rwanda azira ubusa. Ati nimusigeho kwica abantu b’inzirakarengane), yitwa A. Uwineza, ubusanzwe yandika gusa ku ijambo ryo muri Bibiliya. Umugabo Uwineza avuga wishwe ni Nsengimana Alfred wari Gitifu wa Cyuve, Musanze, yishwe arashwe ku ya 16/05/2014, polisi ikavuga ko yarashwe n’umucungagereza ngo yashakaga gutoroka, yashinjwaga gukorana na FDLR. Nyamara abantu bibajije uburyo umuntu wari mu mapingu yabashije kwiruka.

cyuve 14

Ku itariki ya 25 Kamena 2014, uwaketsweho kuroga jenerali Ruvusha Emmanuel yarashwe bivugwa ko yashakaga gutoroka.
Nyuma hari abandi barashwe mu buryo budasanzwe. Ingero zatangwa ni nk’iraswa rya Dr Emmanuel Gasakure wigeze kuba umuganga wa perezida Paul Kagame. Yarashwe ku itariki ya 25 Gashyantare 2015, polisi ikavuga ko ngo yarashwe agerageza kwaka umupolisi imbunda aho yari afungiye kuri polisi ya Remera.

cyuve 16

Mu mpera z’ukwezi kwa cyenda polisi yarashe abantu bane i Nyamasheke, babiri barapfa. Intandaro ni inzu umuyobozi w’akagali yashakaga gusenya kuko ngo itubatse mu mudugudu, ubwo yifashisha abapolisi, bagezeyo abaturage baragumuka, baba barabarashe.

Mu ijoro ryo ku ya 4 Gashyantare 2015, umunyemari Assinapol Rwigara yitabye Imana. Polisi yavuze ko yishwe n’impanuka ngo agonzwe n’ikamyo ubwo na we yari mu modoka ye. Nyamara umuryango we ntiwabishize amakenga kuko watangaje ko yishwe bigambiriwe , ko kandi atazize impanuka nk’uko byavugwaga. Abo mu muryango wa nyakwigendera batangarije BBC Gahuzamiryango ko yishwe ateraguwe ibyuma mu mutwe.

Assinapol 1

Ku itariki ya 24 Gashyantare 2016, Imam Muhammad Mugemangango na we yarashwe na polisi yavugaga ko yashatse gutoroka kandi yarafite amapingu ndetse ari mu mudoka y’igipolisi. Uyu mugabo wo mu idini ya Islam yashinjwaga gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Urupfu rwe na rwo rwabaye amayobera kuri bamwe.

Mugemangango 4

Hari izindi ngero nyinshi, ariko ntawakwibagirwa n’iyicwa rya Koloneli Patrick Karegeya wiciwe muri Afrika y’Epfo aho yari yarahungiye. Umurambo we uboneka ku itariki ya 01 Mutarama 2014. Yahotorewe muri hoteli, aho yagombaga guhurira n’umunyarwanda witwa Apollo Kiririsi Ismael nk’uko byatangajwe na RFI ibisobanuriwe na David Batenga wameje ko adashidikanya ko uriya mugabo yagize uruhare mu rupfu rwa se wabo.

karegeya 2

Icyaje gutangaza kurushaho, ni uko mu minsi yakurikiyeho, bamwe mu bategetsi b’Urwanda babaye nk’abigamba iby’uru rupfu. Byagarageye mu ijambo rya perezida Paul Kagame tariki ya 12/01/2014

Ibyo kandi minisitiri Louise Mushikiwabo ntiyazuyaje kubemeza aganira n’umunyamakuru wa Al Jazeera mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu 2016.

Havuzwe kandi n’ihigwa rikomeye ryagiriwe Jenerali Kayumba Nyamwasa na we wahungiye muri Afrika y’Epfo. Bivugwa ko yagezwe amajanja inshuro zisaga enye n’abashakaga kumwica, ndetse inzego z’ubutabera muri icyo gihugu bwemeje ko bwasanze bamwe mu bari mu babigizemo uruhare baturuka mu Rwanda. Amerika nay o ikaba yaremeje ko iryo hohoterwa rifitanye isano na politiki.
Inyandiko ikurikira yo nari nayanditse ku itariki ya 17 Gicurasi 204. Icyo gihe nabwo hari umwuka w’ubwoba kuri bamwe mu banyarwanda:
Ibi bihe turimo, bikwiye ihumure kuri buri wese. Nta n’umwe udafite ijambo ku mutima ryaza rigamije kudufasha twese, kuzirikina ko nta kiruta nko kubana mu mahoro no kubaha uburenganzira bwa buri wese. Njye ndabagezaho inyandiko nanditse nzirikana ku mwuka uriho mu Rwanda muri iki gihe.

Umutegetsi nyawe ni urinda ko hari uwahohoterwa

Mu makuru yo muri iyi minsi turasangamo impungenge ku bayobora n’abayoborwa, kwikanga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kwitana ba mwana, kutajya imbizi, amagambo akarishye ku bakora politiki, bishobra kugira ingaruka mbi cyane ku muturage, aka wa mugani uvuga ko aho inzovu zirwaniye ubwatsi ari bwo buhababarira. Ubumwe n’ubwiyunge ku baturage basanzwe, (rubanda rwa giseseka), ni ibintu byoroshye kandi hatewe intambwe. Muri iki gice cy’abanyarwanda habaye gusaba imbabazi kubakoze amabi no gutanga imbazi ku bayakorewe . Ikibazo cy’ingutu gisigaye hejuru iyo mu banyapolitiki dore ko ho n’abatari bafitanye ibibazo, usangamo abatavuga rumwe. Nta kibazo na kimwe abaturage bazagirana mu gihe abanyapolitiki bazahatanira imyanya ntawuhigitse undi ku ngufu ziciye ku mategeko cyangwa kumucuza ubuzima bwe igihe adakijijwe n’amaguru. Kubeshyana, gucengana, kuriganya, byose abaturage barabibona, bakaryumaho kuko ari abana beza, cyangwa kuko ubuze uko agira agwa neza.

Ibyo buri wese asoma, yumva cyangwa abona

Kubungabunga umutekano, itabwa muri yombi ry’abakekwaho imigambi mibisha, kubunza imitima kw’abaturage kubera urujijo bitewe n’ibivugwa n’i bikorwa, abakora politiki barangwa n’imvugo n’imyifatire idatanga ihumure rihagije, kuba abantu bashobora kwibeshya mu gutandukanya icyatsi n’ururo, cyangwa ibi byombi bakabikusanyiriza mu gatebo kamwe babigambiriye cyangwa kubera ubwoba buva kukwishishanya, impuha, indagu, ngo aberetswe ibizaba, ibyo, hari abo bikura umutima, bikaza bikubitiraho ko hari abibababarijwe n’umukeno ukabije aho icyizere cyo kuwuvamo kiyoyoka. Ibi ntibivanaho ko hari abibwira ko igihugu gitemba amata n’ubuki.

Ibi ni bimwe mu byo usanga biranga umwuka uri mu banyarwanda, uvuganye n’abantu hirya no hino, usomye ibinyamakuru byo mu Rwanda no hanze, uteze matwi amaradiyo yo mu rwa Gasabo n’ahandi, reka ibyo usanga kuri internet byo n’ibindi bindi. Iyo uteze amatwi abategetsi ndetse n’abanyotewe no kubugeraho, ukumva uko izi mpande zombi ziharabikana, wibaza niba tutari mu gihe abasaza b’inararibonye batagendera ku marangamutima, bakunda igihugu n’abanyarwanda bose bakwiye gufata ijambo ryatuma haba guca bugufi no mu gushyira mu gaciro aho guhangana mu magambo akarishye ageretseho gushinjanya ubugome, kwitana ba mwana buri wese yereka undi ko ari we kamara, ibi bikaba byagira ingaruka yo gutsikira no kugana ku kinyuranyo cy’ubumwe bw’abana b’Urwanda.

Kuki amateka ntacyo atwigisha?

Amateka y’igihugu ubwayo akubiyemo amasomo yagafashije abayobora n’abayoborwa gukora neza kurusha ababanjirije cyane cyane no kutagwa mu makosa nk’ayo mu bihe byashize. Umunyarwanda yagira ituze ku mutima abonye abarebana ay’ingwe ku munsi wa none bahanye ikiganza bakiyemeza guhatanira imyanya y’ubutegetsi ntawifuriza mugenzi we gukenyuka. Ni nde utazi ububi bw’intambara, ni nde utazi ko idatoranya, kuki hari uwayishoza, muri iki gihe, cyangwa kuki hari uwahitamo kugundira no kutumva ibyo agawa, ibi bikaba byakurura abayishoramo kuko bibwira ko byose ari gupfa no gupfa. Hakwiye abagore, abakobwa, abagabo, abasore, abasaza, bose barangwa n’ubupfura bakabwira abagenzwa na kamere mbi muri politiki ngo « MUSIGEHO », Mugarurire ituze buri wese, nta muntu kamara uriho. Cyakora « kamara » abayeho yarinda ko hagira uwicwa amanzaganya, yarinda akarengane, yarinda ubusumbane bukabije, yakwerekana ko gukunda igihugu ari ugushyira imbere unyungu rusange.

Nyamara ibyo umuturage asaba birororshye

Ese umuturage ategereje iki ku bari ku butegetsi n’ababuhatanira ? Ko bahangana umwe atuka undi ? Ko bashinjanya umwe yita undi umubisha ? Cyangwa ko bombi bahurira imbere y’imbaga y’abanyarwanda buri wese agasobanura imishinga abafitite maze bakihitiramo. Kuki bitameze gutya muri iki gihe ? Uzasimbura uri ku butegetsi ubiheshejwe gusa no kwita umwicanyi ubwicayeho ? Ahubwo wabugeraho werekana ku buryo bunoze icyo wamurusha ubugezeho ko kandi waba umuyobozi wa bose abemera idéologie yawe n’abateyemera. Ufite mu maboko ubutegetsi se we, azaburambaho akoresheje (stratégie) uburyo bwo gukusanyiriza hamwe abatabona ibintu kimwe nawe bose abita abanzi ?

Iyo umutegetsi abwiye abaturage ko batagomba kuvugana n’umwanzi, ariko ntamusobanurire uwo yita umwanzi uwo ari we, urwo rujijo ruzacura iki ? Kuki abantu batakwirinda ikusanya rishobora kubyara guhimbira abandi nk’uko byagenze mu myaka ya za 90 kugeza 94 mu bugizi bwa nabi bwo kwita abantu ibyitso ari na byo byaje kuvamo jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi bikorwa by’ubwicanyi ndengakamere ? Kuki ayo mateka atakwigisha buri wese gushakira hamwe umuti w’amahoro arambye ku bana bose b’Urwanda ? Kuki uharanira kugera kubutegetsi ku munsi wa none atahumuriza ababufite ko nabugeraho atazabigirizaho nkana ? Mu batavuga rumwe na Leta hari abo yita abicanyi bahekuye Urwanda muri Jenoside, aba Leta ivuga ko ntacyo yavugana na bo, ngo nk’uko ntawigeze avugana n’abanazi bakoreye jenoside abayahudi. Hagati aho se ko nta guhana ikiganza n’igice kindi gisigaye cy’abatavuga rumwe na yo kitabarizwa mu bicanyi?

Ninde utaha amashyi ubutegetsi buramutse bushyizeho inzira yatuma abantu bumvikana kandi binyuze mu nzira y’amahoro nta n’umwe wongeye guhohoterwa, agacuzwa ubuzima ? Ninde utashima n’abanyapolitiki babuharanira baramutse banyuze mu nzira zitavusha, zidahora, ahubwo zigahumuriza buri wese n’ubufite akagira icyizere ko kubusimburwaho n’abo batabona ibintu kimwe bitavuga indunduro y’ubuzima bwe.

Jean-Claude Mulindahabi

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email