Umunyamakuru Robert Mugabe amaze igihe ahatwa ibibazo buri munsi kuri polisi

Robert (Bob) Mugabe, "Great Lakes Voice"

02/01/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Robert Mugabe, uzwi no ku izina rya Bob, ni umwe mu banyamakuru bo mu Rwanda badatinya kuvugira ahirengereye icyo batekereza. Ni umunyamakuru wigenga, akaba ari we muyobozi wa “Great Lakes Voice” (blog) urubuga rukorera kuri “internet” akaba atangarizaho amakuru acukumbuye, n’ibitekerezo bitinyukwa na bake gushyirwa ahabona mu Rwanda.

Hari abibuka uburyo umunyamakuru Robert Mugabe yatangaje inshuro nyinshi mu biganiro yatumiwemo kuri za radio na televiziyo mu Rwanda, asobanura impamvu ku giti cye bitari bikwiye guhindura Itegekonshinga hagamijwe kongerera manda perezida Paul Kagame. Kimwe muri ibyo biganiro muragisanga ku mpera z’iyi nyandiko. Muri make yaravugaga ati:”mu mwaka w’2003 natoye Paul Kagame, ndetse ndongera ndamutora mu mwaka w’2010.” Akomeza avuga ati:”nari namutoye kugira ngo asohoze neza inshingano ze; ntabwo rero nifuza ko yarenza manda ebyiri kuko byavamo gutatira imigabo n’imigambi myiza, simwifuriza guteshuka bigeze aho.” Robert Mugabe yanongeragaho ko mu banyarwanda hatabuze abandi bantu bafite ubushobozi bwo kuyobora neza igihugu.

Tugarutse ku ihamagazwa rya buri munsi kuri polisi, aho bamuhata ibibazo, bimaze iminsi irenga icyumweru. Hagati aho kuva mu kwezi k’Ukwakira yasagariwe inshuro zigera kuri eshatu n’abantu bambaye imyenda ya gisivile ariko bafite imbunda kandi bakigaragaza nk’abashinzwe umutekano. Muri uko guhohoterwa, banamwatse telefoni igendanwa. Yari yarabanje gukeka ko ari abajura. Nyamara, hari ibimenyetso byamugaragarije ko bitoroshye nk’uko yabikekaga. Hari igihe bari bagiye kumwinjiza ku ngufu mu modoka, noneho avuza induru, akizwa n’uko abahisi n’abagenzi bahuruye, bituma ba bandi bashakaga kumutwara ku ngufu, bamurekura. Kuva icyo gihe, Robert Mugabe yatangaje ko afite ubwoba, ndetse akaba afite impungenge z’umutekano ku bamuhaga amakuru, bashobora kumenyekana kubera ko telefoni ye yafatiriwe.

Ibi byose, Robert Mugabe yabimenyesheje “Urwego rw’abanyamakuru  bigenzura”, RMC (Rwanda Media Commision), ndetse n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda, ARJ (Association Rwandaise des journalistes), bamwizeza gukora ibishoboka ngo izo ngorane ze zikemurwe n’inzego nkuru mu gihugu zibishinzwe. Nyamara, ikigaragara ni uko ibintu bikomeje kumukomerana.

Nubwo muri iyi minsi atagaragara cyane ku mbugankoranyambaga, Robert Mugabe yatangaje mu cyumweru gishize kuri “Facebook” na “twitter” ko ari gushinjwa ibyaha byo kugumura abaturage, kugambanira igihugu no kumena amabanga yacyo.

Nk’uko bitangazwa na Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI, Umuyobozi nshingwabikorwa (Directeur exécutif) wa ARJ, Gonzaga Muganwa, yavuze  ko nubwo batazi birambuye icyo ashinjwa, ko bazi gusa ko bifitanye isano n’inyandiko ze, ndetse n’abamuha amakuru. Gonzaga Muganwa yavuze ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umunyamakuru Robert Mugabe, ngo bakaba bizeye ko mu byo ashinjwa nta na kimwe kizamuhama.

Ikiganiro umunyamakuru Robert Mugabe yatanze asobanura impamvu atari ashyigikiye ko Itegekonshinga rihindurwa. Ni ikiganiro kiri mu rurimi rw’icyongereza, yari yatumiwe kuri “Contact TV”:

 

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email