Ukuri k’ukuri ishyaka rishya ”Ishakwe” rituzaniye ni ukuhe?

29/07/2017, ikiganiro mwateguriwe na Tharcisse Semana

Ishyaka rishya ”Ishakwe” rihagaze he ku itegurwa cyangwa ukudategurwa kwa ”jenoside” yakorewe abatutsi n’iyakorewe abahutu?

Mu ijwi rya Eugène Ndahayo uribereye umuyobozi mukuru wungirije (Vice-Président), ishyaka rishya ”Ishakwe” riremeza ridategwa ko : ”habayeho jenoside yakorewe abatutsi n’iyakorewe abahutu”, ariko wababaza ku itegurwa cyangwa ukudategurwa ku izi ”jenoside” zombi bakaruca bakarumira. Ko abarigize bemeza ko bazanye agashya ko guharanira kuvugisha ukuri no kwandika amateka mashya y’igihugu, ugereranyije n’andi mashyaka akorera mu buhungiro ndetse n’abarizwa mu mutaka wa FPR-Inkotanyi, ukuri k’ukuri batuzaniye kuri he?  Niba badashobora kwereka abanyarwanda umurongo-ngederwaho ku mateka yabo, cyane cyane kuri icyi kibazo, kandi bo bavuga ko ugereranije n’abandi bo biyemeje kuvuga ukuri k’ukuri no kugutoza abanarwanda, igishya batuzaniye ni ikihe…?? 

 

 

Mukiganiro twagiranye na Eugène Ndahayo uribereye umuyobozi mukuru wungirije (Vice-Président) aradusobanurira mbere na mbere inyito n’amavu n’amavuko y’iri shyaka rishya ”Ishakwe”, hanyuma utubwire n’imirongo migari-ngenderwaho (doctrine et idéologie doctrinales) abagize amashyaka MN-Inkubiri (mouvement national Inkubiri) n’Ihuriro rishya igice cya Rudasingwa (New Rwanda National Congress, RNC), basanze bahuriyeho kuburyo byababereye inzira yo kwishyira hamwe mu ishyaka rimwe rukumbi ”Ishakwe”.

Igisubizo cy’ishyaka rishya ”Ishakawe” mu ijwi rya Eugène Ndahayo mu kiganiro kiri hasi aha twagiranye.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email