Ubuhamya bwa Emérence Kayijuka, murumuna wa Adéline Rwigara

Abanyarwanda baca umugani ngo « ntawutinya ishyamba, ahubwo atinya icyo barihuriyemo ». Nk’uko mubisanga mu kiganiro kiri ku mpera y’iyi nyandiko, mu kwezi kwa Kanama 2015, Emérence Kayijuka yatanze ubuhamya ku bwoba we ubwe yabayemo ndetse na bamwe mu bo bafitanye isano, nyuma y’akaga umuryango wagize, na n’ubu kandi bakaba bakiri mu kababaro, katewe n’urupfu rudasanzwe rwa Assinapol Rwigara.

Emérence Kayijuka uba muri Kanada muri iki gihe, yarokotse jenoside yakorewe abatutsi. Ni murumuna wa Adéline Rwigara umufasha wa nyakwigendera Assinapol Rwigara. Emérence ni mushiki w’umuhanzi Ben Rutabana.

Mu buhamya yatanze avuga ibintu bitatu by’ingenzi :

Avuga ko yabonye ubwoba budasanzwe mu banyarwanda kandi akitangaho urugero kuko ngo aho aherukiye mu Rwanda mu kwezi kwa kabiri mu kiriyo no gushyingura Rwigara ngo yaradagazwe, (we ubwe n’abo bari kumwe) arumirwa ahitamo kuruca ararumira.

Icya kabiri avuga na none yitangaho urugero ngo ni uko akarengane bamwe bakamenya gusa ari uko kabagezeho cyangwa kageze ku wabo. Ngo yari asanzwe ari mu bibwiraga ko muri rusange ibintu bigenda neza. Ngo hari ibyo yumvaga abantu bavuga ntabihe agaciro kabone n’iyo byabaga bifitiwe ibimenyetso.

Icya gatatu ni uko asobanura ko yatangiye kwibaza ku mikorere y’ubutegetsi umwaka ushize abonye Kizito Mihigo afunzwe nyuma yo gushyirwa imbere y’itangazamakuru akishinja (ibyo Emérence asanga ari ibyo yasabwe kwishinja). Emérence atanga kimwe mu bimenyetso (kuri we) byerekana ko Kizito Mihigo yishinje ibinyoma kubera kubura uko agira (arabisobanura muri iriya audio y’ikiganiro yatanze).

Nyuma y’urupfu rwa Assinapol Rwigara tariki ya 4 Gashyantare 2015, (polisi y’Urwanda n’abategetsi bafata nk’impanuka, na ho umuryango we ukemeza ko yishwe n’abitwa ko bashinzwe umutekano), ubu noneho akandi kaga ku muryango wa nyakwigendera ni uko kuva tariki ya 12 Nzeli 2015, imwe mu nzu ye iri i Kigali yatangiye gusenywa. Ubutegetsi bwababwiye kwisenyera, ngo babyanga bakazishyura ikiguzi cy’abazakora akazi ko kubasenyera. Ubutegetsi buvugako ngo itari ifite ibyangombwa, bukanongeraho ko hari igice cyayo kitari gikomeye.
Umuryango wa nyakwigendera wo watangaje ko ibyo ubutegetsi buvuga nta shingiro, ko ahubwo ngo ikigambiriwe ari ukubahuguza no kubatoteza ngo kuko Assinapol Rwigara yari yaranze ko binjira mu bikorwa by’ubucuruzi bwe. Madame Adeline Rwigara yagiye asobanura ikibazo ku maradiyo anyuranye arimo na mpuzamahanga. Icyabikurikiye ni uko ku itariki ya 7 Kanama 2015 yatawe muri yombi n’inzego za polisi. Bivugwa ko yashinjwe gusebya ubutegetsi n’imvugo zishobora kugumbura bantu. Nyuma izo nzego zaramurekuye, ikigaragara ni uko nyuma atongeye kumvikana ku maradiyo.

Nyakwigendera Assinapol Rwigara yafashije FPR Inkotanyi iri mu bihe bikomeye birimo intambara n’ubuzima bwo mu ishyamba. Benshi batunguwe no kubona amakuba yahuye na yo kuri ubu butegetsi bw’ishyaka yateye ingabo mu bitugu mu bihe bigoye. Uretse n’ibyo, nyakwigendera ntabwo yorohewe n’ubutegetsi bwa mbere ya 94, kuko na bwo yaratotejwe, bimwe mu bintu bye birigabizwa. Nyamara, abamuzi neza bemeza ko yari umugabo w’imfura, ucisha make, ukunda abantu kandi ngo uretse na FPR yanafashije n’abantu benshi ku giti cyabo, nko ku bijyanye n’amafranga y’ishuri n’ibindi. Abitegereje akaga yagize, baragira bati : « isi ntigira inyuturano ».

Ubuhamya bwa Emérence Kayijuka:

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email