“Tuzaceceka kugeza ryari”? Diane S.Rwigara aratubaza.

Nimutabariza abaturage, na bo bazakomeza baceceke?
Mu mwiherero wa 14 w'abayobozi photo google

14/03/2017, yanditswe na Emmanuel Senga

Tuzaceceka kugeza ryari?

(Nushaka ubanze ufungure iyo audio ikurikira wumve uko Diane S.Rwigara abisobanura)

Ba Ndabaga barakiyongera mu rwa Gasabo.

Iki ni ikibazo umwari w’intwari Diane Shima Rwigara yabajije abanyarwanda, ariko mu by’ukuri yakibajije abategetsi b’u Rwanda. Nk’uko abivuga mu magambo ye nta kibazo mu byo yavuze kidakwiye kubazwa. Ariko ikigaragara ni uko abanyarwanda badatinyuka ngo babaze ibibazo bya ngombwa, batinyuke babibaze abagomba kubibonera ibisubizo, babibaze Perezida Kagame n’abo bayoborana.

Ni ikihe kibazo uyu mwari yavuze kitari mu Rwanda: ubukene, umutekano muke, inzara, gusenyerwa… ahubwo ugasanga aho kugira ngo ibibazo bigaragara bishakirwe ibisubizo, ahubwo abakabishatse bakabitera umugongo, bakabirekera ababirimo bagakomeza kubyivurugutamo, bo ahubwo bakagenda babeshya ko nta bibazo biri mu Rwanda, ko ngo imiyoborere myiza yabikemuye byose, ko u Rwanda rwesa imihigo buri gihe, ko umutekano ari wose, ko ubukungu burimo kuzamuka, ko iterambere ryageze kuri bose…nyamara hagira Radiyo cyangwa Televiziyo iha ijambo umuturage, yatangira kuvuga uko inzara ica ibintu, yatangira kuvuga akarengane kose umunyarwanda akorerwa no kugeza ku kwicwa azira ubusa, ibi byose itangazamakuru ryaha urubuga abaturage ngo babivuge, ryamara kuhava abaturage bakayacekwa.

Wa mugani wa Diane Rwigara abanyarwanda bazaceceka kugeza ryari? Mu bihugu birimo inzara nka Etiyopiya, Somaliya ndetse na Kenya ejobundi byaratabaje kugira ngo bigobokwe. Ariko mu Rwanda ngo kirazira nta wuvuga ko rurimo inzara, ngo ahubwo nibajye bavuga ko bagize amapfa, nk’aho amapfa adatera inzara. Bagakikira inyito nyayo kugira ngo hatagira uvuga ko rwa Rwanda rwesa imihigo, noneho rwishwe n’inzara! Ubu se ni uguhima nde? Ni uguhima abaturage, kubera ko abo bategetsi bababuza kuvuga inzara ngo inatabarizwe, bafite imishahara y’ikirenga bigeneye kandi ikomoka mu cyuya cy’abo baturage bashaka kwicisha inzara. Ibi ni ubugome. Bisa neza neza nka wa mutindi ukama inka atayiragira kugeza imutembanye. Ariko rero uyu mwari Diane Rwigara ibyo avuga bikwiye kuba umusemburo ku bandi na bo bakabivuga, aho kwirirwa bakomera amashyi abategetsi batabitayeho.

Aya magambo uyu mwari yashyize hanze yuzuye ubwenge n’ubushizi bw’ubwoba bukomeye, kuko nk’uko yabyivugiye kandi tukaba dusanzwe tubizi, imvugo nk’iyi izarakaza abategetsi. Ndetse hari nubwo bayimuziza. Ariko rero igikorwa yakoze, cyo gutinyura abandi banyarwanda, kugira ngo babaze ibibazo bibareba, aho kwirirwa munekana munakoma amashyi gusa, iki gikorwa cyari gikwiye kubabera intangiriro yo kubaza uburenganzira bwanyu. Mukamenya ibyo abo bategetsi babagenera, byaba atari byo mukabyamagana, byaba bituzuye mukabijora mukabijyaho impaka, ndetse muri abo bategetsi abumva akazi kabo ari ako gukomeza guhakwa ngo batanyagwa, mukabibutsa ko bitega iminsi mibi.

Iri jambo ry’uyu mwana ryari rikwiriye kuba igitekerezo Perezida Kagame yari akwiye kuba abanza gupimiraho za Disikuru ze, akabanza akibaza niba koko ibyo avuga biba bihuye n’ibiri mu gihugu ashinzwe kuyobora. Ese yatinyuka kuvuga ko mu Rwanda hari inzara, ko nta joro ryikera hadapfuye umuntu kandi ntihazagire hamenyekana uwamwishe; ko abana b’imyaka 10-18 birirwa batwara amada; ko abaturage babujijwe guhinga amasaka; ko hari abasuhuka kubera inzara… Ibi si byo avuga. Perezida Kagame igihugu aratira abandi ugira ngo ni igishushanyije mu mutwe we, iyumvire na we uko avuga ibyo yagejeje ku banyarwanda abibwira abanyeshuri ba University ya Harvard.( Harvard Kennedy School muri video ya kabiri)

 

Perezida Kagame we ntabona ibibazo by’u Rwanda, yivugira ibyo yumva ngo yagezeho.

Muri iryo jambo mukurikira hano hasi muriyumviramo ibindi usibye ibibazo nyakuri by’u Rwanda, aho yivugira ko yatoranyijwe gusuzuma ibyazamura Afurika, mbese ni disikuru ya politike nk’iyo yari kuba yasomeye aho ari ho hose. Nta bibazo yigeze avuga igihugu cye  gihura na byo, usibye ko n’impamvu yumvikana, kubera ko yavugaga imbere y’abanyeshuri. Ahubwo ikibazo nyacyo ni ukumenya impamvu imutera guhora ashaka kuvugira imbere y’abanyeshuri, bigatwara amafaranga y’akayabo, kandi bizwi neza ko nta gisubizo kireba igihugu cye gikennye yavana muri abo banyeshuri?

Mu gice cya kabiri cy’ibibazo n’ibisubizo ni ho twari tumutegereje ko ari ho yagira icyo avuga cy’ukuri, ariko na byo byabaye nk’ibyo tumenyereye. Ari ikibazo yabajijwe n’uwari ushinzwe kuyobora uyu mubonano w’ibibazo, aho yamusabye kubabwira inama mbi yaba yarigeze agirwa, hanyuma Kagame akigarukira kuri cya kibazo akunda cy’imfashanyo ibihugu bikize biha ibikennye, asobanura ngo  ko bikunda kubaha amananiza, kurusha uko bumvikana uko bakorana, ndetse aza no kumuha n’umwanya wo gushimagiza Meles Zenawi wa Etiyopia, avuga ko ibyo yasize akoze  n’ubu bigituma Etiyopiya itera imbere, abizamukiraho yemeza ko no mu Rwanda ariko bimeze, ko yigishije abanyarwanda gukora kandi akubaka inzego z’ubuyobozi zikomeye. Ariko aha umuntu yamubaza aho izo nzego z’ubuyobozi avuga zikomeye kandi zikora ziherereye, mu gihe tubona ko icyo ashaka ari cyo gikorwa,  ijambo rye rigasimbura ubutabera, Urukiko rw’ikirenga, rigasimbura inteko ishinga amategeko, izo nzego z’ubutegetsi avuga ni izihe? Ni ziriya zanditse mu mpapuro ariko zitajya zikora? Izo zo ku isi yose mu bihugu bitegekwa n’abanyagitugu turazihasanga kandi ziba zikorera no mu mazu meza, ariko nta cyo zikora.

Yashubije n’ibindi bibazo ku gaciro, ku bitangaza u Rwanda rwakoze, kuri demokarasi n’amajyambere aho yavuze ko abaturutse hanze baba bashaka kumva demokarasi bazi, ariko we abumvisha ko mu Rwanda baba bafite ubwoko bwabo bwa demokarasi, ndetse ngo na nyinshi cyane yabasagutse. Yaje kurangiriza ibisubizo bye ku bibazo abanyeshyuri bamubajije ku muryango w’Afurika n’indi miryango y’uturere; na vision 2020 aho yavuze ko u Rwanda intego rwari rwihaye rwazigezeho ndetse no ku rwego mpuzamahanga rukaba ruza ku myanya 3 ya mbere y’ibihugu bitera imbere ku buryo bwihuse, birangiza neza inshingano zabyo. Arangiza ababwira ko ahubwo noneho bashyizeho indi ntego ya vision 2050. Murumva rero iyo umuntu yirukanka muri vision 2020 agana 2050, nta ho yahera avuga ibitagenda mu gihugu cye.

Kagame n’abanyarwanda ni bo bantu babiri bafite urufunguzo rw’ikibazo cya Diane Rwigara.

Uyu kandi twibuke ko ari we ufite imfunguzo za bya bibazo umwari Diane Rwigara  asabira abanyarwanda kudaceceka. Muribuka abaturage bo mu Mutara bamukikije batakamba ngo asige abakemuriye ibibazo, muribuka asobanura ko mu Rwanda nta nzara ihaba, ko aho kumuha imfashanyo z’ibiribwa, bamuha amafaranga kuko ngo mu gihe uturere tumwe tuba tutareza ngo utundi tuba twejeje. None se muragira ngo ibibazo bizakemuka gute niba mwebwe mudahagurutse ngo mubimubaze? Imiti y’ibibazo by’u Rwanda aho iri turahazi, ni mu miyoborere myiza. Niba Perezida ayobora igihugu adahari, niba udufaranga igihugu cyazigamye atwihemba n’abamuramya, niba ayagakoze imirimo yo kuzanira abaturage amazi meza n’amashanyarazi ayubakisha ibikorwa by’umurato birimo KCC kimwe n’ibibuga by’indege no kugura izindi ndege za Rwanda Air ikora ihomba… muragira ngo ibisubizo bive he handi? Niba abantu batamutinyutse ngo bamusabe ashyire mu gaciro, aganire n’abanyarwanda, ariko na bo bamutinyuke bamubaze, bareke kwirirwa bakoma mu mashyi gusa, maze bafate iriya ntero ya Diane Rwigara bayigire iyabo,maze bibaze bati : Tuzaceceka kugeza ryari, muragira ngo ni nde uzabibakorera? Abanyarwanda mwese nimutinyuke, mushire ubwoba maze murebe ko mutazagamburuza n’uwo ubakanga. Ntabwo ari intare, abamutiza umurindi ni bariya birirwa bamuhakwaho, bamukomera amjashyi ngo bakunde baronke. Ariko rero na bo ni uko nimutangire mubatinyuke mubabwize ukuri, maze tuzarebe aho bahera babica ra! Kandi nibanabafunga cyangwa bakabica, bazaba bicukuriye umwobo ndetse ntibazatinda kubona ingaruka z’ibyo bikorwa byabo. Nimutinyuke mwese mube benshi. Niba batabonye ibisubizo bave mu nzira, abandi bashaka gukorera abanyarwanda bagamije ineza yabo barahari kandi benshi bariteguye.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email