Rwanda/Umutekano: Umuhuzabikorwa wa CCSCR yamaganiye kure iyicwa ry’abana b’inzererezi ryabereye i Kigali

Hafi y'aho abana batwikiwe, ibyo bararagamo na byo byakongotse. Ifoto (c) Bwiza

29/04/2017, Ubwanditsi

Aloys Simpunga, Umuhuzabikorwa w’Urugaga rw’amashyirahamwe n’abantu ku giti cyabo bibumbiye muri “Société civile” yamaganiye kure ubwicanyi bwakorewe abana babiri b’inzererezi mu mugi wa Kigali. Mu rukerera kuwa gatanu tariki ya 28 Mata 2017, abana batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa, undi ajyanwa mu bitaro kandi na we amerewe nabi.

Ikiganiro na Aloys Simpunga:

Ikinyamakuru “Igihe” cyo mu Rwanda cyatangaje ko Polisi yageze aho ibi byabereye ndetse uyu muhanda wahise ufungwa gusa ahagana saa moya n’igice nibwo wongeye gufungurwa. Umwana umwe w’inzererezi waganiriye na Igihe yavuze ko hari abantu babirukankanye mu ijoro we arahunga yihisha inyuma y’imodoka yari iparitse hafi n’ahahoze hakorera BDF naho bagenzi be basigara aho muri ruhurura.

Uyu mwana muto w’umukobwa yabwiye Igihe ko bagenzi be batwikishijwe lisansi.
Naho ikinyamakuru “Bwiza” na cyo kiri mu Rwanda, kivuga ko cyabashije kugera ahebereye kiriya gikorwa cy’ubunyamaswa, cyaganiriye n’umwe mu bana b’inzererezi ayibwira agira ati:”hari nka saa sita z’ijoro ubwo nabonaga abanyerondo nkabibwira bagenzi banjye bakanga kubyemera. Umwe muri abo banyerondo yaje adusanga aho twari turi hariya ku muhanda afata uw’umukobwa ujya kuba mukuru twari kumwe aramutwara, twaketse ko yaba agiye kumugirira nabi hanyuma turabakurikira tujya kumurwanaho, ni bwo bahise batwirukankana bamwe bagahungira muri iriya ruhurura.”
Iki kinyamakuru “Bwiza” gikomeza kivuga ko Uyu mwana wavuze ko yitwa Byiringiro ufite imyaka 18, yavuze ko abana bahungiye muri iyo rigori bose hamwe bari 6 ari ko we akaba yari yirutse yagiye ariko akaba yari arimo kubacungira hafi, naho ab’abakobwa bo bakaba bari babaretse bagiye kwihisha.

Aba banyerondo bari bayobowe n’umukuru wa bo ngo utari wambaye imyenda y’akazi, ngo yafashe igiti akajya ajombera ba bana muri rigori aho bari bihishe yabona banze gusohokamo agatuma umwe muri bagenzi we aho bakorera ngo agende azane essence irimo abatwike.

“Bwiza” yongeraho ko, uyu mwana yagize ati”bazanye risansi bayimena ku bari bihishe muri ruhurura banyujije mu myenge barangije barasa ikibiriti imyambi 3 yose yanga, uwa kane niwo waste bahita bakongeza.”

Undi mugabo utashatse ko tumutangariza amazina, wavuze ko akorera akazi k’izamu ahakorera SONARWA muri ako gace haruguru gato y’ahabereye ubu bwicanyi yagize ati” nari ndi ku kazi hariya haruguru, ubwo hari mu gicuku, numva abantu barasakuza nza kureba, mpageze nsanga ni inkeragutabara na ba bana baba hano ku muhanda. Sinatinze rero nahise njya kureba akazi kanjye.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko ubwo yageraga ku kazi ke, hashize akanya akumva abana baratatse yagaruka agasanga umuriro uri kwaka muri rigori bari bahungiyemo inkeragutabara ariko ko n’inzego z’umutekano zindi zahise zihagera ba banyerondo bagahita biruka.

Yongeyeho ati”nubu uwabanyereka nabamenya nubwo hari nijoro gusa umukuru wabo nta myenda y’akazi yari yambaye ariko bwamaze gucya ahita ajya kuyambara.” Yanavuze ko ibi byasaga n’agakino muri iryo joro kuko byatangiye mu ma saa sita z’ijoro hanyuma aba bana bakicwa ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo ariko muri ayo masaha yose bakaba barimo bazenguruka inyumako ya CHIC bacenganwa ku buryo hari n’ababanje gufungiranwa mu kazu gahuriramo amasinga y’amashanyarazi nyuma bakaza kurekurwa.
“Bwiza” isobanura ko Abatangabuhamya batandukanye bahageze bikiba bavuze ko abana 2 bose bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, bavuze ko hapfuye abana 2 undi akaba ari mu bitaro na we yakomeretse bikabije cyane kubera umuriro.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email