Rwanda/Umutekano : Mu mugi wa Kigali Christine Iribagiza yishwe na nde ku manywa y’ihangu, amuziza iki?

Nyakwigendera Christine Iribagiza (ibumoso), imodoka y'ishami rya polisi rishinzwe iperereza. Ifoto ziri kuri internet

14/04/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru binyuranye bikorera mu Rwanda, Christine Iribagiza, umutegarugori w’imyaka 58, akaba ari n’umucikacumu rya jenoside yakorewe abatutsi, yishwe ejo tariki ya 13 Mata 2017, mu ma saa tatu za mugitondo. Abamwishe bamusanze iwe mu rugo aho yari atuye mu kagari ka Niboye , umurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.

Kabeza Fulani musaza wa nyakwigendera yasobanuriye ikinyamakuru gikorera i Kigali « Izubarirashe » ko abasore babiri n’umukobwa umwe ari bo bakoze iryo bara. Ngo baraje, bageze ku gipangu, umuzamu abafunguriye bahita bamuteragura ibyuma bamufungirana mu cyumba, noneho bafata Iribagiza bamuboha amaboko, baramuniga kugeza ashizemo umwuka; bikaba byanditswe n’Izubarirashe. Ubwicanyi bukoresheje imigozi nka kwa kundi bahotoye Koloneli Patrick Karegeya muri Afurika y’Epfo. Cyakora hari ibindi binyamakuru nk’“Igihe”, “KigaliToday”, bitangaza ko yishwe atewe ibyuma.

Iribagiza yishwe na nde? Amuziza iki?

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yabwiye ikinyamakuru « Igihe » ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane niba urupfu rwe rufitanye isano no kuba yararokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Hari n’abahise bavuga ko yishwe n’interahamwe. Nta gihe cyari gishize inka y’umukecuru wacitse ku icumu itemwe ndetse biza kuyiviramo gupfa. Na bwo hari abavuze ko yatemwe n’interahamwe. Kugeza ubu, iperereza ntirirashyira ahabona raporo zimbitse kuri iki kibazo, kugira ngo hagaragazwe ba nyirabayazana. Hashize kandi igihe mu Rwanda hagaragara ubwicanyi, burimo urujijo, bukabera ahantu hakabaye hizewe, ku buryo abanyarwanda bakomeje kwibaza ukuntu umutekano uhungabana ako kageni.

Abagiye mu ru rugo rwa nyakwigendera bamaze kumenya ko yatabarutse

Abagiye mu ru rugo rwa nyakwigendera bamaze kumenya ko yatabarutse

Iyo usomye ibyandikwa hirya no hino ku mbugankoranyambaga, usanga abantu bavuga byinshi bishobora kuba intandaro ya ziriya mpfu zikirimo urujijo n’amayobera. Buri wese usanga yivugira ibye uko abitekereza (ibyo bita mu gifaransa hypothèses), bitewe n’uko inzego zibishinzwe ziba ntacyo ziragaragaza gifatika.

Hari ababanje gukeka ko Iribagiza yishwe n’amabandi yashakaga kumwiba. Kugeza ubu ngo ntakigaragaza ko hari ikibwe. Hari abibajije niba yarishwe n’abari bamufitiye amashyari kubera ibikorwa yari amaze kugeraho. Christine Iribagiza, yari azwi nk’umuntu ufite sosiyete y’ubwubatsi. Mu Rwanda hakunze kuvugwa ikibazo cy’uko bitoroshye gukora ubucuruzi cyangwa ibindi bikorwa byinjiza amafaranga, utabiafanyije n’abanyabubasha. Ababivuga batyo babihera ku rupfu rwa Assinapol Rwigara, aho bamwe basobanuye ko yanze ko hagira uwivanga mu mitungo ye, bikaba ari byo byamuviriyemo kugirirwa amashyari, urwango no kwicwa. Aha rero, bakibaza niba no kuri Christine Iribagiza, iperereza ritagenzura ko icyo na cyo cyaba atari intandaro. Biranashoboka ko yaba yarazize indi mpamvu idashyirwa mu majwi ku munsi wa none. Nta handi hava ukuri rero uretse igenzura nyaryo. Iryo perereza ryakorwa na nde ku buryo inzira zose zikekwa zanyurwamo? Ngaho aho ruzingiye.

Nyakwigendera Christine Iribagiza

Nyakwigendera Christine Iribagiza

Abategetsi b’u Rwanda bavuga ko “urwa Gasabo” ruri mu bihugu bya mbere ku isi birimo umutekano. Ibi, umunyarwanda wese ukunda igihugu cye arabirwifuriza. Gusa, igiteye impungenge, ni uko nk’uko na Perezida Paul Kagame ubwe yabyivugiye mu mezi make ashize, ngo asanga abanyarwanda batari bakwiye kuba bibaza niba bari bwirirwe, bwakwira, bakibaza niba buri buke.

Ni gute, umuntu yakwemeza ko uyu munsi wa none, abanyarwanda batekanye mu mutima, bari kubona cyangwa kumva buriya bugizi bwa nabi. Ubusanzwe, mu mugi wa Kigali, ni ahantu inzego z’umutekano zibasha kumenya n’ukoroye aho aherereye, ndetse ababikurikiranira hafi bemeza ko inzego z’umutekano zigenzura ku buryo buhagije impumeko y’igihugu cyose ku buryo nta mugambi mubi wacurwa ku buryo bworoshye batawutahuye. Urugero rwa hafi, ni nk’uko ngo ntawakira umushyitsi uri burare atabimenyesheje ubuyobozi. Inzego zo hasi, kuva kuri nyumbakumi, akagari, kuzamura kugeza hejuru, zihana amakuru nk’ayo, bikanaca mu bashinzwe umutekano ku buryo ngo bamenya buri kintu.

Iperereza ryari rikwiye kuzerekana ba nyirabayazana kugira ngo hizerwe ko ubugizi bwa nabi bugiye gukumirwa. Bitagenze gutyo impungenge zakwiyongera. Umutekano, ntibivuga gusa kuba nta ntambara iriho, umutekano ntibivuga gusa kuba nta masasu avuga. Umutekano bivuga kuba abantu bifitemo icyizere ko ntawabahohotera. Kwizera ko kandi hari n’ugerageje guhohotera mugenzi we, inzego zishinzwe umutekano zimugoboka, zikamurengera, zikamurinda kandi zikanakumira ubugizi bwa nabi bwose na mbere y’uko bukorwa.

Inkuru yakozwe na Televiziyo y’u Rwanda (RTV):

 

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email