Rwanda/ubumwe n’ubwiyunge: imibare itangwa ishingiye kuki?

Fidèle Ndayisaba ni we munyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge muri iki gihe

Ese abanyarwanda bariyunze kugeza kuri 94.7% nk’uko bivugwa ?

Dukurikije ibitangazwa na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda , 94 ,7% byo kwiyunga kwari kugamijwe n’iyo komisiyo kuva yashingwa , byagezweho. Ubwo byaba bishaka kuvuga ko hakiri gusa, bake, bagitsimbaraye ku kwihorera, irondakoko, inzika , n’inzangano zatewe ahanini n’ubuhemu, burimo no kwicirwa. Iyo wumvise ibyo bitangazwa , usanga iriya komisiyo ikora nka Kiliziya y’abarokore ; kubera ko iriya mibare ngo yaherewe ku cyumvirizo, “barometer” , aho guhera ku ibaruramibare . Hagati, nk’uko byanatangajwe mu kinyamakuru « Igihe », ngo iyo komisiyo inatangaza ko yakoze ubushakashatsi mu turere tw’u Rwanda uko ari 30 igasanga abanyarwanda 27.9% barakibona mu ndorerwamo y’amoko, bikaba imbogamizi y’ubwiyunge irimo n’ingengabitekerezo ya jenoside itararanduka ku kigero ku kigero cyo hejuru. Ubu iyi mibare ntivuguruzanya ubwayo? Ese ikorwa ite?

Mu ngiro, cyangwa se mu kuri, kuri mu mitima y’abanyarwanda byifashe bite?

Buri wese yisuzumye muri we yatubwira niba yarabayaye intungane, ariko nk’uko na komisiyo yashingiye ku cyumvirizo , reka turebe aho icyo cyumvirizo cyatuganisha.

Ibibazo umuntu yakwibaza: hagombaga kwiyunga nde na nde? bapfuye iki? Ese babigezeho ubwabo, ni nde wahagaze hagati ngo abunge? Ese hariho ubushake? Cyangwa ubwiyunge bwari igikorwa cya politiki aho kuba igikorwa kigamije kunoza imibanire y’abaturage? Impamvu dukomoza kuri politiki , ni uko komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ari igikorwa cy’igikoperano, kikaba ari igitekerezo cyatiwe mu gihugu cy ‘Afurika y’Epfo kandi nta mahuriro ku mpamvu n’imiterere y’amakimbirane mu Rwanda.

Musenyeri John Rucyahana (iburyo bwa Paul Kagame) ni we perezida wa Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge

Musenyeri John Rucyahana (iburyo bwa Paul Kagame) ni we perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge

Reka tugerageze kwisubiza ku bibazo twibajije haruguru :

Hagombaga kwiyunga nde na nde?

Ntabwo ntekereza ko hagombaga kwiyunga abahutu n’abatutsi nk’uko abazungu babitekereza, ahubwo hagombaga kwiyunga abakoze itsembabwoko n’abarikorewe . Dukoze ifatizo ku rupfu rwa Habyarimana nk’imbarutso ya jenoside, twasanga abishe inzirakarengane (baba mu bari ku ruhande rw’abahoze ku butegetsi, baba n’abari ku ruhande rwa FPR) aribo bagombaga gusaba imbabazi abiciwe . Nyamara siko byagenze.

Zimwe mu nterahamwe zaranangiye, izindi ziricwa, izindi zirafungwa. Igikorwa cy’ubwiyunge cyakorwa ku buryo nyabwo ku bantu bari mu bwisanzure busesuye.Ubwo bwisanzure se, burahari? FPR na yo ntiyashoye gusaba imbabazi kuko yari ihugiye mu kwigarurira ubutegetsi, kubukomeraho, kandi uretse ko uko kwiyunga binasaba guca bugufi, ibi abategetsi bakuru b’iri shyaka bakaba batabikozwa. Abategetsi banagiye kure aho bavuga ko jenoside yatangiye mu w’1959, batinda mu byo guhindura inyito ya jenoside (babanje kuvuga itsembatsemba n’itsembabwoko, bavuga itsembabwoko, ubundi bavuga jenoside, nyuma bavuga jenoside yakorewe abatutsi).

Ikigaragara rero, ni uko ibyitwaga igikorwa cy’ubwiyunge cyahinduwe igikorwa cya politiki kugirango ikibyazemo inkunga z’amahanga, no kwerekana ko hagamijwe politiki yo kubanisha neza abanyarwanda. Byaje gusozwa na “Gacaca” na “Ndi umunyarwanda”. Ibi byombi aho kugira uruhare mu kunga abanyarwanda, ahubwo byatumye barebana ay’ingwe, barushaho kugira inzangano n’amakenga. Igitekerezo cyo kubishyiraho cyari cyiza ariko bikoreshwa nabi, ku buryo byabyariye igihugu ibibazo aho kuba igisubizo. Mu maso y’abanyarwanda, “Gacaca” na “Ndi umunyarwanda” byagaragaye nk’ibigamije gusiga icyaha abahutu b’inzirakarengane, bikabatesha agaciro, abandi gacaca ishirwa imaze kubacuza utwabo, bakatugira indishyi.

Abiyunga bapfuye iki?

N’ubwo ihanurwa ry’indege ya Habyarimana byabaye nko gukoza agati mu ntozi, kandi iyicwa ry’inzirakarengane akaba na cyo ari ikibazo kiremereye, ariko ikibazo kindi gikomeye ni: byagenda gute ngo igice iki n’iki kinyoboye, cyokundimbura nyangwa kumpohotera? Bamwe mu bari ku butegetsi mbere ya jenoside, ndetse na bamwe mu bari muri FPR byamaze kugaragara ko bakoze amahano y’ubwicanyi ndengakamere, bakoreye inzirakarengane. N’ubwo koko hashobora kuba hakiri intagondwa zakongera gukora amabi; ariko ibi binakoreshwa nk’intwaro ikoreshwa n’abafite ubutegetsi, bitirira utabona ibintu kimwe na bo cyangwa uharaniye uburenganzira bwe atavuga rumwe na FPR imushinja gushaka kugarura jenoside. Ejobundi minisitiri w’ingabo yabwiye urubyiruko amagambo adafite epfo na ruguru, agamije kurujijisha ku nyungu za politiki no krwangisha abandi. Yagize ati: « abafaransa bagombe kuba barahaye Jenerali Kayumba Nyamwasa amafaranga menshi, ariko icyo bashaka ni uguhirika ubutegetsi buriho, bagamije guca intege uburyo abaturage bayobowe. Niba ushaka perezida urashaka igihugu, niba ubigezeho jenoside irabaye.”

Urwikekwe, kuba kure y’ukuri cyangwa kukwirengagiza nkana, kenshi bitewe no gushaka kwigizayo igice cy’abanyarwanda, binatuma na n’ubu hari n’abahoze mu butegetsi wa mbere ya 94 bumva ko uwakandagira mu Rwanda wese « Inkotanyi zamukubita agafuni ». Hari n’abagitekereza ko muri Uganda hakiri indiri y’abo bitaga inyenzi, ndetse bagitekereza ko zifite imirizo. Ibi byose biterwa n’uko,nta butegetsi burabasha gukorera abanyarwanda butabavanguye, mbese ngo bukore mu nyungu za bose. Icyo iyo kibuze, hari abahorana amakenga. Bamwe bagahora baryamiye amajanja. Ibi ni inzitizi zikomeye ku bumwe bw’abenegihugu.

Imibare ya 94,7% ivugwa yagezweho ite ?

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko ibikorwa bigamije ubwiyunge byanyuze cyane cyane muri « Gacaca » na « Ndi umunyarwanda » . Kuri ibyo hiyongeraho ingando n’amanama yo gukemura impaka zatanyaga abaturanyi. Kubera ko ibyo bikorwa byose bidafatika (abstrait) kubibarura hakoreshejwe « barometer » , ikigereranyo nacyo kiri mu cyuka (abstrait).

Umwunzi rero yabaye nde?

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ngo yifashishije abantu biswe « inyangamugayo », n’ubwo batabanje gusabwa icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatiro , akaba ari yo mpamvu abenshi bagiye bavanwa mu mirimo yabo mu gihe bakoraga icyo gikorwa , cyane cyane kubera gutahurwaho uruhare muri jenoside cyangwa kurya ruswa .

Nyamara iki ikigereranyo cy’ubwiyunge gishyirwa kuri 94 ,7% , hari ibikorwa byinshi byerekana ko gikemangwa . Urebye abantu bahunga igihugu uko bukeye uko bwije, abacitse ku icumu bicwa , n’umwuka uri mu gihugu muri rusange , usanga nta bwiyunge bwagezweho . Habayeho ahubwo imvugo n’ibikorwa bituma abanyarwanda bahitamo kwicecekera, gushirira mu mutima, ku buryo gutinya byatumye amahoro ya nyirarureshwa abaho , nyamara inzika ziracyari uko zari zimeze muri 1994 . Ndetse ahubwo zariyongereye , kuko guhohotera rubanda byiyongereye. Ni nde utarigera abona amarira n’agahinda y’abasenyerwa izuba riva, cyangwa ababujijwe kwihingira ibiribwa byo gutunga imiryango yabo, bahatirwa guhinga ibidashobora kubakenura?

Tugarutse ku kibazo cya Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, yabaye nk’iyigana iyo muri Africa y’Epfo kandi bidasa, ndetse bikorwa nabi. Hari n’ingingo abanya Africa y’Epfo bashingiyeho abanyarwanda birengagije. Ubwiyunge bubanzirizwa ubutabera nyabwo. Ubutabera na bwo bukaba bushingira ku gushyira ahagaragara ukuri kw’ibintu. Abanyarwanda , cyane cyane ababa mu mashyaka atavuga rumwe bari batekereje igikorwa cyo gusasa inzobe , cyagombaga guhuriza mu biganiro bidaheza uwo ari we wese; ni ukuvuga abari ku butegetsi abaharanira kubujyaho, imiryango itegamiye kuri Leta, (Dialogue inter-rwandais hautement inclusif) . Icyo gikorwa ni cyo cyagombaga kuvamo ubwiyunge nyabwo kurusha ubwakozwe ku buryo bwa nyirarureshwa n’abari ku butegetsi muri iki gihe.

Tutiriwe rero tujya mu bipimo bivuye mu cyumvirizo cyangwa imibare igamije guhuma amaso abanyamahanga , ubwiyunge mu Rwanda ntibwigeze bukorwa mu buryo buboneye. Bwitiranywa ahubwo n’umutekano, na wo w’agahenge kuko ushingiye kuguceceka kw’abaturage batinya igitsure n’igisuti cy’abategetsi . Ubwiyunge nyabwo rero bwagombye guhera ku bategetsi bakuru, bakiyunga n’abaturage bapyinagaje ndetse bakanabateranya , bityo kuri jenoside, bakaba barongereyeho ihohoterwa bakorerwa umunsi ku wundi (urugero rwatangwa hano ni nk’uruherutse gukorerwa madamu Illuminée Iragena, wafungiwe ahatemewe n’amategeko, kugeza na n’ubu, umuryango we ukaba utazi icyo yazize n’uburyo yakorewe iyica rubozo, si we wenyine, biteye ubwoba). Inzira iracyari ndende. Hakwiye ubushake bwo kuvana abanyarwanda mu gihirahiro.

François Xavier Nzabamwita

François-Xavier Nzabamwita, umunyamakuru n'umusesenguzi

François-Xavier Nzabamwita, umunyamakuru n’umusesenguzi

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email