Rwanda/Danemark/Jenoside: Wenceslas Twagirayezu yateye utwatsi ibyo ashinjwa, asaba kutoherezwa mu Rwanda

Wenceslas Twagirayezu (uri hagati ku ifoto) yatawe muri na Polisi ya Danemark tariki ya 16/05/2017. Ifoto ihereye ku zisanzwe kuri internet

18/05/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Amakuru dukesha abatuye Danemark bazi neza Wenceslas Twagirayezu, arerekana urujijo ruri mu byo akurikiranyweho nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi y’iki gihugu kuwa kabiri tariki ya 16/05/2017. Bukeye bwaho, ni ukuvuga tariki ya 17/05/2017, yagejejwe imbere y’urukiko amenyeshwa ko aregwa ko ku itariki ya 07/04/1994 ko yishe abantu muri Rubavu. Ibi yarabihakanye asobanura ko uretse no kuba atarabishe ko ndetse kuri iyo tariki ngo yari i Goma.

Wenceslas Twagirayezu yageze muri Danemark mu w’2001. Akomoka ahahoze ari ku Gisenyi, ariko abamuzi basobanura ko amashuri abanza n’ayisumbuye yayize kuri Goma. Arubatse afite abana 4. Muri 94 yari umwarimu.  Uyu mugabo w’imyaka 49 uri gushinjwa gukora ubwicanyi muri jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 afite ubwenegihugu bwa Danemark kuva mu w’2014.

Twagirayezu, ari kumwe n’umuburanira yabwiye urukiko ko nta ruhare yagize mu mahano yakozwe mu Rwanda, ko ahubwo yibasiwe n’abababajwe n’uko yagiye gushinjura bamwe mu bahoze bafungiye Arusha muri Tanzaniya imbere y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda (TPIR). Wenceslas Twagirayezu avuga ko uretse no kuba nta bwicanyi yakoze, ko ndetse n’amatariki bamushinjaho kwica mu Rwanda, ko atari ho yari ari, ko ahubwo icyo gihe ngo yari mu biruhuko by’amashuri, akaba yari mu mugi wa Goma.

Wenceslas Twagirayezu muri Danemark

Ku ruhande rw’abamushinja, baravuga ko bafite abatangabuhamya bagera kuri 25, ngo bazatanga ibimenyetso byerekana ko ibyo bamushinja bifite ishingiro. Wenceslas Twagirayezu na we akavuga ko afite abahamya ko atari mu karere bamushinja gukoramo ibyaha ku matariki batanga. Ngicyo icya mbere mu biteje urujijo muri iri tabwa muri yombi rya Twagirayezu. Biramutse bigaragaye ko yari ku Gisenyi ku matariki we ubwe avuga ko yari Goma, byamugora kwiregura no gusobanura icyari cyatumye avuga ko atari ahari. Ariko na none, biramutse bibaye impamo ko yari i Goma ku matariki bamushinjaho kwica abantu Rubavu, abamushinja na bo bakorwa n’isoni imbere y’urukiko.

Icya kabiri, giteje urujijo ku bantu bari Danemark bazi uko Twagirayezu asanzwe yitwara mu mibereho ye n’ibikorwa bimuranga muri icyo gihugu, ni uko, abo ku ruhande rw’abamushinja babwiye urukiko ko ngo ari mu ishyirahamwe ry’abajenosideri aho muri Danemark, akaba ari we uriyoboye. Nyamara, abahatuye kandi bari kumwe na we mu ishyirahamwe bavuga ko icyo ribereyeho ari ugusigasira umuco nyarwanda, aho bawigisha cyane cyane abakiri bato. Iryo shyirahamwe rukumbi Twagirayezu abamo n’abandi banyarwanda muri Danemark, ngo nta na politiki irirangwamo ku buryo ibyo byo gushinja abaririmo kuba abajenosideri, ngo ni ukurengera no gushaka kwanduranya ku barigize no gushaka kubasiga ubusembwa. Ku muntu urebera ahitaruye uko bamwe mu banyarwanda bishishanya, mu by’ukuri ntacyo bapfa, dore ko batanaziranye, ubwabyo bitanga isura y’abatazi iyo bava n’iyo bagana.

Araregwa ibyaha bifite uburemere bukomeye

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko tariki ya 17 Gicurasi 2017, Twagirayezu yarezwe ibyaha birimo: kuba mu bagabye igitero ku ishuri ryisumbuye rya Saint fidèle ahahoze ari ku Gisenyi, ngo hakicwa abantu. Kuba yari mu bagabye igitero kishe abantu muri Kaminuza y’i Mudende na ho n’ahahoze ari ku Gisenyi. Kuba ngo yararangiye abasirikare ahari hihishe umuryango w’abatutsi bakicwa kandi ngo yajyanye n’abo basirikare. Aho hose ngo hishwe abantu bagera ku 1000. Hejuri y’ibi, abamushinja banongeraho ko ngo Twagirayezu yari umwe mu bayobozi ba CDR mu karere yari atuyemo. Ibi byose Twagirayezu abihakana yivuye inyuma.

Danemark ihagaze ite imbere y’abashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi mu gihe cya jenoside?

Mu w’2007, Danemark yashyizeho itegeko rivuga ko abazaregwa nyuma y’uwo mwaka ibyaha nk’icya jenoside, bazajya boherezwa kujya kuburanira aho byakorewe. Ni ko byagenze kuri Emmanuel Mbarushimana woherejwe mu Rwanda muri Nyakanga 2014. Na ho Sylvère Ahorugeze wari wararezwe kuva mu w’2006, yaburaniye muri icyo gihugu ndetse birangira atsinze aba umwere, ku buryo yanahawe indishyi z’akababaro zihwanye na miliyoni y’amakurone ya Danemark, ahwanye n’amayero ibihumbi hafi 135; ni ukuvuga impozamarira zihwanye n’amanyarwanda miliyoni hafi 135. Nyuma y’umwaka w’2007, Danemark yohereje intumwa mu Rwanda kureba niba igihugu kirangwa n’ubutabera. Icyo gihe ni na bwo hatangiye gahunda yo kureba niba bamwe mu bari bafungiye Arusha, batakoherezwa mu Rwanda. Hubatswe gereza ya Mpanga, igirwa icyitegererezo. Gusa icyo bamwe bashobora kuba bibeshyaho; ni ukureba ubwiza bw’inkuta ukabihuza n’uburyo n’imibereho y’abafungirwamo.

Aba “danois” boherejwe kujya kureba ubucamanza bwo mu Rwanda bagarukanye imyanzuro yemeza ko ibintu bimeze neza mu gihugu, ko ndetse ubucamanza burimo ubutabera. Ibi byatumye igihugu cya Danemark gishimangira icyemezo ko uzajya ashinjwa jenoside azajya yoherezwa mu Rwanda aho ashinjwa gukorera ibyaha. Cyakora, iyo na none umuntu asomye raporo inononsoye yakozwe n’abadepite bo mu bihugu by’i Burayi basuye u Rwanda umwaka ushize, bakitegereza imiterere y’ubutegetsi ndetse n’imikorere y’ubucamanza, usanga bihabanye kure n’ibyo intumwa za Danemark zavuze zivuye mu Rwanda. Abo badepite b’Umuryango w’ubumwe bw’i Burayi banenze bikomeye imikorere itari myiza y’inzego z’ubutegetsi n’iz’ubucamanza, aho bemeza ko nta butabera mu manza zimwe na zimwe, aha bakaba baratanze urugero rw’urubanza rwa Victoire Ingabire Umuhoza wakatiwe imyaka 15, abo badepite bakaba barasabye ko rwasubirwamo.

Ku bijyanye rero n’urubanza rwa Wenceslas Twagirayezu, mu gihe Danemark yo yemera ko mu Rwanda hari ubutabera, abunganizi be bafite akazi ko kumuburanira berekana impamvu zigaragaza ko uregwa ashobora kurenganwa imbere y’inkiko zo mu Rwanda, cyangwa se ko ashobora gufungwa mu buryo bubangamiye uburenganzira bw’imfungwa. Abunganizi ba Twagirayezu bafite iminsi itarenga 30 yo kuba bagaragaje niba hari icyo bashingiraho gituma adakwiye kuburanira mu Rwanda. Ku ruhande rw’abarega na bo bazashimangira ko akwiye kuburanira mu gihugu ashinjwamo kuba ari ho yakoreye icyaha, ndetse banongereho ko mu Rwanda, uregwa afite uburenganzira nk’ubw’umuburanyi wese. Ese umucamanza wo muri Danemark, azaruca asobanukiwe neza ukuri kutagaragarira bamwe mu banyamahanga ku bijyanye n’u Rwanda muri iki gihe? Igisubizo ni mu kwezi gutaha kwa Kamena.

 

 

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email