Rwanda/Amatora: Ikibazo kimwe kuri perezida Kagame, na bibiri ku batavugarumwe na we

©Photo : Réseaux sociaux. Perezida Paul Kagame aganira n'abanyamakuru ku munsi w'amatora, 09 Kanama 2010.

30/12/2016, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Amatariki yerekana gahunda igomba kugurikizwa ku bashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, n’igihe amatora azabera byashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu:

Ku ya 22 Kamena 2017: Kwakira kandidatire zemejwe by’agateganyo

Ku ya 27 Kamena 2017: Gutanga urutonde ntakuka rw’abakandida bemewe

Kuva ku ya 14 Nyakanga 2017 kugeza ku ya 3 Kanama 2017: Kwiyamamaza kw’abakandida bemejwe. Ku banyarwanda baba hanze, bizatanngira ku ya 2 Kanama

Ku ya 03 Kanama 2017: Gutora ku banyarwanda baba hanze y’igihugu

Ku ya 04 Kanama 2017: Gutora ku baturage bari imbere mu gihugu

Ku ya 9 Kanama 2017: Gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora

Ku ya 16 Kanama 2017: Gutangaza burundu ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ku munsi wa none, Paul Kagame watangaje umwaka ushize ko atazatetereza abamusabye kongera kwiyamamaza, hari uwamubaza ikibazo gikurikira nka cya kindi cyabajijwe Donald Trump habura gato ngo amatora abe.

Ikibazo kuri Paul Kagame:

“Witeguye kwemera gusimburwa n’undi ku mwanya wa perezida wa repubulika mu w’2017, biramutse bigaragaye ko ari undi ubikwiye”?

Abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa perezida Kagame, na bo, hari uwababaza ibibazo bibiri. Bitewe n’uko muri bo batabona kimwe iby’aya matora, buri wese yabazwa ikibazo kimureba.

Icya mbere:

“Abatemera kwinjira mu kibuga mu irushanwa ry’amatora barasaba ko abanyarwanda banyura nzira yihe ngo babone abayobozi”?

Icya kabiri:

“Abiyemeje guhatana na Jenerali Paul Kagame mu matora, ni iki bashingiyeho bizera ko azaba mu bwisanzure, mu mucyo, no kwirinda gufifika”?

Uwadusubiza, twatangariza abasomyi igisubizo cye. Mwatwandikira kuri: umunyamakuru16@gmail.com

Perezida Paul Kagame ati: “mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu mu w’2017…” Ibi yabivuze mu ijambo risoza umwaka w’2015. Ese nibura ntiyari akwiye kugira ati: “mwansabye kuzongera kwiyamamaza…”

Mushobora kubyumva kuva: 01:00:00

 

 

Please follow and like us:
Social Network Integration by Acurax Social Media Branding Company
RSS
Follow by Email