Rwanda: Raporo y’Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu “HRW” 2017

Kigali, umurwa mukuru w'u Rwanda. Ifoto (c) Africa expeditions

17/01/2017, raporo yakorewe incamake mu kinyarwanda n’Ubwanditsi

Buri mwaka, umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu “Human Rights Watch” (HRW), ukora raporo y’ibyo wabonye muri buri gihugu ku isi yose. Uyu muryango ufite icyicaro gikuru muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Igice tubagezaho twahinduye mu kinyarwanda ni incamake ireba raporo HRW yakoze ku Rwanda, ikaba yasohotse mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2017. Iragira iti:

Mu kwezi k’Ukuboza 2015, abanyarwanda batoye ku bwinshi ihindurwa ry’Itegekonshinga. Iri vugurura riha uburyo perezida Kagame gutorwa bwa gatatu ndetse akemererwa no kwiyamamariza manda zindi ebyiri.

Iyo “referendum” yabaye mu mwuka wabangamiye cyane ubwisanzure bw’ibitekerezo. Guverinoma iracyabuza amahwemo abafite amashyirahamwe yigenga y’uburenganzira bwa muntu, ikanazitira abashaka kujya hamwe mu gikorwa nk’icyo. Itangazamakuru ry’imbere mu gihugu n’itangazamakuru mpuzamahanga ntiryorohewe ku buryo ritavuga ryisanzuye ku ngingo zose z’ibitagenda neza.

Abasirikare n’abapolisi bafungiye abantu ahatarabigenewe, kandi nta n’itegeko rikurikijwe, hakubitiraho kubafata nabi kugeza no ku bikorwa by’iyicarubozo

Amashyirahamwe ategamiye kuri Leta

Aya mashyirahamwe yaciwe intege kubera ko ubutegetsi bwivanga mu bikorwa byayo ndetse bukayashyiraho iterabwoba. Guverinoma izirana n’abayinenga ku bijyanye no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu karere k’ibiyaga bigari LDGL ryashyizweho amananiza menshi. Mu kwezi k’Ugushyingo nibwo ryanditswe nk’ishyirahamwe ritagengwa na Leta ariko muri Gicurasi urwego rwa Leta rushinzwe abinjira mu gihugu rwirukanye ku butaka bw’u Rwanda uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa LDGL, Epimack Kwokwo, ukomoka muri Kongo.

Ubwisanzure bw’itangazamakuru

Abanyamakuru batinyuka kunenga ibivugwa n’abategetsi ni mbarwa, kimwe n’abatinyuka gukora akazi ko gushyira ahabona ibibazo byihishe kandi bibangamiye ikiremwamuntu. Cyakora hari ibiganiro byagiye bica kuri radio na televiziyo, hakumvikana n’amajwi y’abatinyutse kuvuga ku ngingo ubusanzwe abantu batinya; byarumvikanye nko mu gihe cyo kuvugurura Itegekonshinga, ibiganiro ku ruhare rw’itangazamakuru, n’ifungwa ry’abantu ku buryo butubahirije amategeko.

Muri Mutarama 2016, Williams Ntwali, umwe mu banyamakuru bake batara inkuru ku buryo bucukumbuye, yatawe muri yombi ashinjwa gufata umwana ku ngufu ariko ubushinjacyaha busanga bidafite ishingiro, babihinduramo icyaha cy’urukozasoni, nyamara na cyo bukiburira ibimenyetso. Ntwali yarekuwe nyuma y’iminsi icumi. Yari yarafashwe ari gukora iperereza ku madosiye afite uburemere, muri yo hari hanarimo imvo n’imvano y’ urupfu rw’umucuruzi Assinapol Rwigara.

Ku itariki ya 3 Gashyantare, ibikoresho birimo mudasobwa z’abanyamakuru ba “East African”, Ivan Mugisha et Moses Gahigi, byafatiriwe n’abashinzwe umutekano. Icyo gihe, abo banyamakuru bateguraga inkuru ku bategetsi bo mu Rwanda barenga ku mategeko bakajya guhisha imitungo yabo i mahanga ndetse n’ikibazo cya ruswa n’inyereza ry’umutungo w’igihugu. Mugisha yarafashwe, arekurwa polisi imaze kumuhata ibibazo.

Ku itariki ya 08 Kanama 2016, umunyamakuru John Ndabarasa wa “Sana Radio”  yaburiwe irengero. Polisi yavuze ko yakoze iperereza ariko ubwo iyi raporo yasohokaga nta kanunu k’icyayivuyemo. Uyu Ndabarasa afitanye isano na Liyetona Joël Mutabazi wahoze ari mu barindaga perezida wa Repubulika, ubu akaba afunze yarakatiwe kuguma mu munyururu ubuzima bwe bwose nyuma yo gushinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano.

Ibibazo mu itangazamakuru biracyari byinshi; muri iki gihe BBC Gahuzamiryango iracyafunze kuva mu w’2014.

Amashyaka menshi

Urubuga rwa politiki ni imfunganwa cyane cyane muri iki gihe aho igihugu cyitegura amatora. Abari mu mashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi barakora uko bashoboye ngo amashyaka yabo yandikwe ariko biracyagoranye. Bamwe baratotezwa, abandi bagafungwa ku buryo bituma ayo mashyaka atabasha gukora uko abyifuza. Victoire Ingabire Umuhoza, perezida wa FDU-Inkingi kimwe n’abandi banyapolitiki batavugarumwe n’ubutegetsi, baracyafunze.

Illuminée Iragena, umuganga, akaba n’umuyoboke wa FDU-Inkingi yaburiwe irengero tariki ya 26 Werurwe 2016. Abo mu muryango we bafite impungenge ko yaba yaraguye mu munyururu kuko inzego zibishinzwe zitigeze zibivuguruza cyangwa ngo zibyemeze. Léonille Gasengayire na we uri muri FDU-Inkingi afunzwe inshuro ebyiri zose mu buryo bugoye kumva. Araregwa kugumura abaturage ngo kuko yagaragaje kutishimira icyemezo cyo kwimurwa mu isambu.

Ku itariki ya 18 Nzeli 2016, Théophile Ntirutwa, uhagarariye FDU-Inkingi muri Kigali yafashwe n’abasirikare i Nyarutarama, arafungwa, arakubitwa, afungurwa nyuma y’iminsi ibiri. Na mbere hose yari yarishinganishije avuga ko atotezwa n’inzego z’ubutegetsi z’aho atuye. Hari n’abandi batavugarumwe n’ubutegetsi bafatwa bagafungwa mu buryo nk’ubu.

Ubutabera

Ku itariki ya 29 Gashyantare  2016, guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kutongera kwemera ko hari umuntu wakongera kuyirega mu rukiko mpuzamahanga nyafurika ku burenganzira bw’ikiremwamuntu. Icyo cyemezo, abategetsi b’u Rwanda bagifashe nyuma y’aho Victoire Ingabire Umuhoza arujururiyemo rukemera kumva ikirego cye. Urwo rukiko rwavuze ko ibirego byari byaragezemo ntakizabibuza kuburanishwa.

Tariki ya 31 Werurwe urukiko rwa gisirikare rwakatiye koloneli Tom Byabagamba wahoze ari umukuru w’abarinda perezida Kagame, runakatira jenerali wa Brigadi Frank Rusagara wigeze kuba umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ingabo, imyaka 21 kuri Byabagamba na 20 kuri Rusagara. Bashinjwe kugumura abaturage no gusebya igihugu. Nyamara umwe mu batangabuhamya yavuze ko yahatiwe gushinja ibinyoma. Serija François Kabayija wari muri iyi dosiye yakatiwe imyaka itanu.

Imanza zijyanye n’ibyaha bya jenoside

Nyuma y’aho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda, TPIR, rufungiye mu mpera z’umwaka w’2015, hari amadosiye yoherejwe kuburanishirizwa mu Rwanda. Hari Ladislas Ntaganzwa, Pasteur Jean-Bosco Uwinkindi, Léon Mugesera. Hari imanza zaciriwe mu bindi bihugu, nko mu Bufaransa, abahoze ari ba burugumesitiri Octavien Ngenzi na Tito Barahira, bakatiwe burundu. Mu Budage na ho Onesphore Rwabukombe na we wigeze kuba burugumesitiri yakatiwe burundu, ndetse no muri Suwede Claver Berinkindi yakatiwe burundu.

Ubwongereza bwo bwanze kohereza abanyarwanda batanu bashakishwaga n’ubucamanza bwo mu Rwanda. Abo ni Vincent Brown Bajinya, Charles Munyaneza, Célestin Mutabaruka, Emmanuel Nteziryayo, Célestin Ugirashebuja. Ubuholandi bwohereje mu Rwanda Jean-Claude Iyamuremye na Jean-Baptiste Mugimba, na ho Leta zunze ubumwe z’Amerika zohereza Dr Léopold Munyakazi, Kanada yohereza Jean-Claude Seyoboka wahoze ari umusirikare.

Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga

Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Uburayi byagaragaje impungenge ko nta bwisanzure busesuye bwabayeho mu gutanga iibitekerezo mu gihe cyo guhindura Itegekonshinga. Amerika yo yavuze ko iguye mu kantu ibonye perezida Kagame yiyemeje kuzafata indi manda. Amerika yasabye guverinoma guha uburenganzira abaturage, bakisanzura mu bitekerezo, ndetse abashatse gushyiraho amashyirahamwe no gukorana inama, ntibabibuzwe.

Mu kwezi kwa Werurwe Komite y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu muryango w’abibumbye yavuze ko itewe impungenge n’ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda, aho bamwe bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo. Yanagaragaje ko hakiri ibibazo by’ubutegetsi bwivanga mu bucamanza, hakanaba ikibazo cy’abantu baburirwa irengero.

Mu kwezi k’Ukwakira Intekonshingamategeko y’ibihugu by’iburayi yatoye umwanzuro ku Rwanda, irusaba ko urubanza rwa Victoire Ingabire rwasubirishwamo. Uwo mwanzuro wagaragaje ibibazo byinshi biri mu mitegekere y’igihugu, kandi uwo mwanzuro watowe nyuma y’uko mu kwezi kwa Nzeli, intumwa z’iyi Nteko zari zakoreye urugendo mu Rwanda, aho ziboneye uko ibintu byifashe.

 

 

 

 

 

 

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email