Rwanda: ni nde ubitse urufunguzo rw’amahoro arambye?

Abafite ijambo mu byemezo bikomeye mu butegetsi bwo hejuru mu Rwanda bajya bazirikana ko ari bo bambere bafite mu ntoki urufunguzo rw’inzira y’amahoro arambye ? Bibuka ko kubura ubumuntu n’ubupfura byakoreka igihugu ? Uruhare rw’abatavugarumwe na bo, rwo ni uruhe ? Amashyirahamwe ategamiye kuri Leta (société civile), yo afite uruhe ruhare ? Ese umuturage we yarebera gusa kandi uburenganzira bwe bwugarijwe ?

Hari uwasoma umutwe w’iyi nkuru agatekereza ko kiriya kibazo atari icyo kwibazwaho kuko Urwanda rutari mu ntambara. Ni byo koko ntiruri mu ntambara ndetse ntikabeho; ariko amahoro ntibivuga gusa ibihe bitarangwamo intambara. Amahoro yuzuye ni n’igihe abantu badafite ibibazo byayikurura. None se nta bibazo bikomeye biriho bikomeza gukikirwa ntibihabwe umuti nyawo bikaba byakururira igihugu akaga ?

Hejuru y’ibibazo by’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bimaze igihe bivugwa, nk’ikibazo cy’impunzi, ubukene, akarengane, ubwicanyi, amahugu, ivangura, kutabasha kwiga, kubura akazi, hanavuzwe ikinamico ryakorewe ku baturage basinyishijwe bakanasiragizwa mu Ntekonshingamategeko basaba ko Ingingo y’101 y’Itegekonshinga yahinduka kugira ngo manda za perezida wa Repubulika zirenge ebyiri maze Paul Kagame abashe kwiyamamaza bwa gatatu.

Abanyarwanda bumvise ko kiriya kibazo kibareba bose. N’abatari basanzwe bashyira ahagaragara icyo bo ubwabo batekereza ku bijyanye na politiki, aha ho byabaye ngombwa. Nka Thomas Segaju (unazwi ku izina rya Kamilindi) umunyamakuru wa Radiyo Ijwi ry’Amerika ni gake cyane (kubera impamvu zumvikana) ajya ku mbugankoranyambaga agatanga igitekerezo avuga uko we ubwe abona gahunda politiki iyi n’iyi. Yagize ati : « ese imfura mu Rwanda zaba zarashize? Mu 2003, nahaye ijwi ryanjye itegekonshinga rishya nibwira ngo ndi kumwe n’imfura, ngo twiyemeje gushyiraho amahame (principes) nyayo. Kandi nibwiraga ko principe ari ikintu kidakuka ku mfura. None se ko nduzi hari abashaka gutobanga itegekonshinga ngo nirihinduke, za mfura ziri he »?

Nyakwigendera Dr Naasson Munyandamutsa, inzobere mu gusuzuma no kuvura indwara zo mu mutwe ndetse n’ibijyanye n’ihahamuka, mbere yo gutabaruka, yitegereje imyiyereko y’urujya n’uruza rw’abajyana ubusabe mu nteko, aravuga ati : « ibi bintu ni ibyo kwibazaho ». Baca umugani ngo « umutwe umwe wifasha gusara ntiwigira inama ». Hari ibintu bitangira byoroheje ariko kubera kutabigiramo ubushishozi bikaba byavamo ingaruka mbi ku gihugu. Muri byo twavuga nko kubindikiranya abantu no kubavutsa uburenganzira bwabo. Abanyabwenge ntamakemwa bagera i bukuru batanze inama nziza zikumvwa zaramira byinshi.

Urwanda rusanganywe ibibazo by’insobe bidakemurwa

Ikibazo cy’impunzi kiri mu by’ibanze byakagombye guhabwa uburemere no gushakirwa umuti utari uwa nyirarureshwa. Umuti nyamuti ni ugukemura impamvu zituma abantu bahunga. N’ubwo hari abaturage benshi bagiye batahuka ariko hari n’abandi babisikanaga na bo, bahunze kubera ibibazo bya politiki. Iki kibazo ntikireba abahunze mu w’1994 gusa kuko no mu bari mu butegetsi bwa FPR hari abahunze uko imyaka yagiye isimburana. Nta n’uwakwibagirwa ko n’umwami Kigali V Ndahindurwa akiri mu buhungiro kandi akaba atangaza ko imbogamizi ziramutse zivuyeho ko na we yatahuka.

Ku butegetsi bwa FPR, hari igihe mu mpunzi harimo babiri bahoze ari ba minisitiri b’intebe (Fawusitini Twagiramungu na P.C.Rwigema, uyu aherutse gutaha, ariko abantu bavuga ko ari nko gukubita ibipfukamiro, kuko ngo n’ubundi ni nko gupfa uhagaze iyo utavuga icyo wemera), babiri bahoze ari ba perezida b’Intekonshingamategeko (Dr Yozefu Sebarenzi na Alfred Mukezamfura), ba Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana, na Dr Anastase Gasana, abaminisiti basaga icumi, abajenerali (nka Kayumba Nyamwasa, jenerali BEM Emmanuel Habyalimana), abakoloneli (nka nyakwigendera Patrick Karegeya wahotoye umwaka ushize, koloneli Balthazar Ndengeyinka), abamajoro (nka major Robert Higiro, major Jean Marie Micombero), n’abandi bo mu nzego zinyuranye. Ntibisanzwe kuko nta gihugu kindi ku isi, abantu bo nzego zo hejuru gutya bahunze ubutegetsi bakoranaga na bwo.

Izi mpunzi za politiki zivuga ko zifuza ko ibibazo by’imiyoborere banenga, ko byakemurwa binyuze mu biganiro n’impaka zubaka hagati yabo n’abari ku butegetsi maze bakumvikana ku miyoborere n’inzego z’ubutegetsi zibereye Urwanda. Ubutegetsi buriho bubasubiza ko igihugu ngo gifite Itegekonshinga n’andi mategeko asobanuro icyo buri munyarwanda afiteho uburenganzira, ko bityo rero bayashingiyeho bakora icyo bashaka ariko bakanayubahiriza.

Abatavugarumwe n’ubutegetsi bavuga ko amategeko yanditse ngo ntaho ahuriye n’ibikorwa n’ubutegetsi, ngo ntubuyubahiriza kandi ari bwo bwayashizeho, mbese ngo ari mu mpapuro gusa, ngo bitabaye ibyo nta kuntu Déo Mushayidi na Victoire Ingabire Umuhoza baba bafunze, (Intekonshingamategeko y’Ubumwe bw’i Burayi yemeje ko bapfunze bazira politiki, guharanira inzira y’amahoro n’ubwiyunge), hari n’abemeza ko Kizito Mihigo na bagenzi be, Dr Théoneste Niyitegeka, Jean Baptiste Icyitonderwa, Jenerali Frank Rusagara, Koloneli Tom Byabagamba, Koloneli Rugigana Ngabo, Lt Mutabazi ko bazira ibitekerezo byabo cyangwa gukekerwa kuvugana n’abatavugarumwe n’abari ku butegetsi.

Ikibazo cy’impunzi cyarangizwa gite ?

Kugeza ubu icyo abategetsi bakoze ni ukubwira impunzi gusubira mu rwababyaye. Si bibi. Ariko gushishikariza abantu gutahuka ubwabyo ntibihagije. Impamvu bidahagije ndetse bikaba bidakemura ikibazo ni uko ari nko gushaka gutera intambwe ya kabiri utaratera iya mbere.

Intambwe ya mbere ni ugusesengura ntakwihenda impamvu zituma abantu bahunga. Noneho akaba ari zo zishakirwa umuti ukwiye. Mu by’ukuri igutuma abantu bahunga kibonewe umuti, ntawakongera guhunga ndetse n’abahunze bataha ntawiriwe ajya kubareshya kuko na bo bavuga ko bakunda igihugu cyabo. Mu bahunze harimo abasiviri hakabamo n’abasirkari. Mu bahunze harimo abakoraga politiki, abari mu mashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abanyamakuru, n’abandi bakoraga imirimo inyuranye mu gihugu. Muri bo hari abahawe ibyangombwa by’ubuhungiro hamaze kwigwa impamvu zatumye bahunga n’ubwo no kutabihabwa bitavuga igihe cyose ko umuntu atabikwiye.

Hari ubwo abategetsi b’Urwanda bo bavuga ko abahunze ari abanyabyaha. None se haramutse koko hanarimo abanyabyaha, abandi bose bahita babyitirirwa. Ukuri ni uko mu banyarwanda bahunga harimo impunzi za politiki. Uburyo bwiza bwo gukemura iki kibazo ni ukugiha umuti unyuze mu nzira za politiki. Haracyariho imbogamizi zikomeye z’uburenganzira n’ubwisanzure mu bitekerezo.

Ibi bibazo bikunze no kugaragara muri za raporo z’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira kw’ikiremwamuntu aho yerekana ko uretse no kuba hari abahohoterwa n’ababurirwa irengero ko ndetse hari n’abo ubutegetsi buvutsa umutekano iyo bahungiye mu mahanga. Ibi polisi yo mu Bwongereza, iya Suwede, iy’Afrika y’Epfo n’izindi zabitangiye ibimenyetso.

Kimwe mu bintu bizafasha gukemura ibibazo by’Urwanda mu nzira y’amahoro, ni ukwemera kwicara hamwe, abanyarwanda kakabwizanya ukuri ku mahano yabaye. Abakoze ubushakashatsi ndetse n’abanyarwanda babyiboneye n’amaso yabo, bemeza ko impande zose zari zihanganye zagize uruhare mu mahano yabaye mu Rwanda. Hari jenoside yakorewe abatutsi hakaba n’ubundi bwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu “mapping repport” ya ONU ivuga ko na bwo bushobora kwemezwa n’urukiko ko ari jenoside.

Ikibazo aho kiri ni uko abari ku butegetsi n’abatavugarumwe na bo, buri wese ashinja undi ibyaha birimo n’ubwicanyi, ku buryo umuntu yibaza niba bashobora guhana ikiganza kugira ngo bashake umuti utari uwo kwitana ba mwana. Gukurura umuntu yishyira nta na rimwe bitanga inyungu.

Impande zose zidaciye bugufi ngo buri rwose rwemere uruhare rubi rwagize kandi rubisabire imbabazi runiyemeze no kutazasubira, bizabangamira inzira y’amahoro, bizabangamira uburenganzira bw’abenegihugu. Abari ku butegetsi nibadatera iyi ntambwe, bazaba bibujije kubaho bemye kuko bazahora bikanga kuryozwa ibyo baregwa nyamara wenda bashobora kubibabarirwa n’abo basangiye igihugu. Abandi nabo bazahora bashakisha inzira yabaha kugira uburenganzira bakwiye ku gihugu cyabo. Iyo habuze ubworoherane, abakubahirije amategeko bakaba ari bo ba mbere bayarengaho, abafite intege nke bariheba kandi bikagira inkurikizi mbi cyane.

Abanyarwanda b’inararibonye bavuga ko kutayoboka inzira y’ubwumvikane n’amahoro bishobora gukururira igihugu akandi kaga k’intambara. Aba banibutsa ko intambara ari mbi kuko ihitana abayikora ndetse n’inzirakarengane. Nta munyarwanda n’umwe udafite inyungu ko ibibazo byakemurwa mu nzira y’amahoro. Iyi ni na yo nzira yoroshye kuko itamena amaraso. Ariko se ni yo ishyizwe imbere? Ni inzira isaba kwitsinda no gutsinda kamere muntu. Ikibazo bamwe bibaza uyu munsi ni ukumenya niba abafite ubutegetsi bashobora kwemera guca bugufi bakemera kwicarana no kumvikana n’abo batavuga rumwe bahora babisaba. Hari abibaza bati: »amaherezo azaba ayahe »? Hari abavuga ko igihugu kiri mu cyeragati bikanakubitiraho ko mu bari ku butegetsi harimo abahakana ibibazo biriho. Wabikiza ute utemera ko bihari? Ni na ho bamwe bahera bibaza niba amazi yararenze inkombe cyangwa niba bifite igaruriro. Iki kibazo kireba buri munyarwanda ariko ku buryo bw’umwihariko perezida wa Repubulika n’inkoramutima ze. Ngaho ahabitse urufunguzo.

Jean-Claude Mulindahabi

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email