Rwanda: imyiteguro y’amatora, na yo ishyize ahabona intege nke z’ubutegetsi muri demokarasi

Inzu ya Komisiyo y'igihugu y'amatora

01/06/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika irakomeje mu Rwanda mu gihe hasihaye amezi abiri kuko azaba tariki ya 3 Kanama ku banyarwanda bari mu mahanga, na ho imbere mu gihugu bakazatora kuya 4 Kanama uyu mwaka. Bamwe mu bashaka kwiyamamaza, bari kugaragaza impungenge nyinshi ziterwa no kubangamirwa muri gahunda z’imyiteguro barimo. Abakandida bigenga bari gushaka imikono (signatures) y’abantu 600 mu turere tugize u Rwanda ariko beremeza ko hari imbogamizi ziterwa n’imyumvire yabibwe n’ubutegetsi mu gihugu. Diane Rwigara atangaza ko ibyangombwa yashyikirije akarere ka Kicukiro mu mugi wa Kigali babijoye ngo byo kugorana ku busa. Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora yatangaje ko izagenzura inyandiko zica ku mbuga-nkoranyambaga mu bihe by’amatora, nyamara kuba yaravugurujwe n’umuvugizi wa guverinoma, ntibiravanaho amakenga n’ingingimira zatewe n’icyo cyemezo.

Abitegereza ubutegetsi buriho mu Rwanda bavuga ko bufite ububasha butagira umupaka, n’amikoro atagira ingano. Ababushyigikiye kubera inyungu, n’abemera guhumiriza inyuma yabwo kubera kubutinya, ntibivanaho kwiburamo icyizere, ari na byo bituma n’abitwa ko ari abakandida bato, muri iyi minsi batumye ubutegetsi bwinyuramo. Mu gihe hari abemeza ko amatora ari nk’umuhango mu Rwanda, ko mbese ngo umukandida Paul Kagame w’ishyaka FPR riri ku butegetsi azatambuka n’amajwi arenga mirongo icyenda nk’uko bisanzwe; ni kuki muri iyi minsi imyiteguro iranzwe no guhuzagurika? Komisiyo ishinzwe amatora isa n’iyakabukiye abakandida, ibabwira ko igihe cyo kwaka inkunga abaturage kitaragera, nyamara yabivuze mu gihe FPR yo yarimo ikusanya miliyari eshatu ivanye mu bacuruzi! Aha, iyi komisiyo, yabwira abanyarwanda ko itabogamye? Iyi komisiyo, yabwira abantu ko yigenga? Iyi Komisiyo, abakandida bandi bayifitiye icyizere? Byaje kurenga urugero ivuze ko mu matora izanakurikiranira hafi ubutumwa kuri “internet”, hakiyongeraho ko hari n’imbuga zishobora gufungwa. Umwe mu bahanga basesengura ibibera mu Rwanda yemeza ko Minisitiri Louise Mushikiwabo yabaye nk’uwiyerurutsa ubwo yavugaga ko adashyigikiye icyo cyemezo cy’iriya komisiyo. Mwakumva munsi hano icyo Jovin Bayingana abivugaho:

Philippe Mpayimana yatangaje ko aho anyuze hose, abakamusinyiye bamutura ibibazo by’umukeno bakamwaka amafaranga. Yavuze ko hari abafite ubwoba bwo kumusinyira nyamara batabuze ubushake. Yasobanuye ukuntu hari aho babashikanuje impapuro z’abari babasinyiye ku buryo ubu bagomba gutangira bundi bushya mu duce tumwe na tumwe.  Mpayimana asobanura ko urugendo rwo kubona amasinyatire 600 rukiri rurerure ngo kuko asa n’uri muri kimwe cya kabiri. Asobanura ukuntu atangazwa no kubona itangazamakuru rya Leta ndetse n’irifashwa na yo, ritigera ryita ku makuru areba abakandida bigenga cyangwa batavuga rumwe n’abari ku butegetsi. Urebye muri iyi minsi, Mpayimana atangiye gutobora akavuga uko ibintu biri. Hano munsi, aravuga mu cyongereza ariko nyuma akanavuga no mu kinyarwanda:

Mu ikubitiro, ntawatekerezaga ko abakandida batari basanzwe bazwi mu myanya ya politiki, batera impungenge abari ku butegetsi. Nyamara uwafata urugero rworoheje; umwari Diane Rwigara Shima ubwo yari amaze gutangaza ko aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, ntiyorowe n’ibikorwa byari bigamije kumuteza urubwa no kumutesha agaciro. Amayeri yo kugerekeranya amafoto y’abambaye ubusa, bakagerekaho umutwe we, ababikoze nta musaruro babivanyemo uretse kubahuka abari n’abategarugori. Kuki ibi bintu bitamaganiwe kure n’abategetsi b’u Rwanda? Kuki nta mutegetsi cyangwa urwego rubishinzwe nka polisi, wakoze ibishoboka ngo igikorwa nk’icyo cy’urugomo gikurikiranwe? Nyamara abategetsi b’u Rwanda bavuga ko bateje imbere abari n’abategarugori. Diane Rwigara avuga ko nubwo yamaze kubona imikono 600 ariko ko hari abamushyigikiye batotejwe abandi bagafungwa. Uyu mwari asobanura ko ataciwe intege yaba ibikorwa byo gutera ubwoba, yaba ndetse na biriya bikorwa byo gushaka kumusebya, ko kandi azakurikirana ababikoze. Munsi hano, arasobanurira abanyamakuru uko ibintu byagenze, hari kuri uyu wa kane tariki ya 01 Kamena 2017:

Witegereje neza, ukuntu abanyarwanda bari kuzamura ijwi bumvikanisha akarengane no kurenga ku mahame y’ibanze y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, byavanye ku izima, bamwe mu bategetsi. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, akaba n’umuvugizi wa guverinoma Louise Mushikiwabo, yatangaje ko atemeranya n’ibyemezo byafashwe na Komisiyo y’amatora. Hagati aho, hejuru y’igitutu cyageze no mu rwego mpuzamahanga, Komisiyo y’amatora na yo yatangaje ko hari ibyo igiye guhindura mu byemezo yari yafashe:

Kiriya cyemezo cyo kugenzura imbuga za “internet”, abantu benshi baracyamaganye nk’uko byagaragaye no mu binyamakuru mpuzamahanga, nka Deutsche Welle, VOA, BBC, RFI, … undi wumvikanye akigaya ni umuyobozi akaba n’umukandida wa Green Party Dr Frank Habineza, wavuze ko ari gahunda ibangamiye abatabona ibintu kimwe n’abari mu myanya y’ubutegetsi:

 

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email