Ruswa: U Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kuyirwanya?

Marie Immaculée Ingabire, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda. Ifoto (c) Igihe

25/01/2017, Ubwanditsi

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Marie Immaculée Ingabire yatangaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kurwanya ruswa. Uyu muyobozi, nk’uko tubisoma mu nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru “Igihe”, yanavuze ko mu rwego rw’isi u Rwanda ruza ku mwanya wa 50 mu kurwanya ruswa.

Aya makuru aje mu gihe mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize,  Transparency International Rwanda yari yatangaje ko ibona ruswa igenda yiyongera mu Rwanda. Ibi tunabisoma mu kinyamakuru cyandikirwa i Kigali kitwa “umuryango”, mu nkuru yo ku itariki ya 09 Ukuboza 2016. Iki kinyamakuru kigira kiti: “ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’ u Rwanda( TI- Rwanda) bwagaragaje ko muri 2016, ruswa yiyongereyo ku kigero cya 6, 9%…  Gikomeza kivuga ko ubu bushakashatsi bwa TI Rwanda buragaragaza ko ruswa yavuye kuri 17.5% mu mwaka w’2015, ikagera kuri 24.4% mu mwaka w’ 2016.

Ibi bishatse kuvuga ko niba harabaye kudohoka, nyamara u Rwanda rukaza mu ba mbere, ni uko ahandi hari ruswa irenze ukwemera. Bitabaye ibyo, haba harimo kwivuguruza muri iyi mibare, igaragaza ko ruswa yiyongereye mu Rwanda mu w’2016, nyamara uyu munsi ruriya rwego rwari rwaratanze imibare rugahindukira akaba ari rwo runatangaza ko u Rwanda ruri mu ba mbere.

Kuba u Rwanda rwaza ku mwanya wa gatatu, cyaba ari ikintu gishimishije ku banyarwanda. Hagati aho ariko, hari n’abatangara kuko basanga ibivugwa mu gihe cy’amezi abiri gusa bihabanye. Mu kwezi k’Ukukuboza 2016, Transparency International Rwanda ubwayo yerekanaga ko ikibazo cya ruswa mu Rwanda giteye inkeke. Uru rwego rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, rwakunze no kuvuga ko mu barangwaho na ruswa harimo abo mu nzego zo hejuru ku buryo nta nubasha kubakurikirana (ibyo bise ibifi binini), ahubwo ngo hakurikiranwa abafite intege nke (udufi duto). Iki kigo cyavugaga ko usanga nk’uwariye ruswa y’ibihumbi bitanu akurikiranywe, mu gihe urebwa na ruswa ya za miliyoni ntawumutinyuka bitewe n’uwo ari we mu gihugu. Iki kibazo cya ruswa mu Rwanda, Transparency International Rwanda yakunze kuvuga ko kiri mu nzego hafi ya zose. Hatanzwe ingero mu bucamanza, mu burezi, mu gutanga amasoko, akazi, n’ahandi.

Mu minsi ishize kandi, hanavuzwe ruswa ishingiye ku gitsina, ndetse Transparency International Rwanda ikemeza ko iyi ruswa iri mu nzego zinyuranye, aho iri ku kigero cyo hejuru. Iyi ruswa ishingiye ku gitsina ivugwa mu mitangire y’akazi n’ibijyana na ko, nko koroherezwa mu mikorerere, koherezwa mu butumwa bw’akazi mu mahanga, koherezwa mu mahugurwa hanze y’u Rwanda. Iyi ruswa y’igitsina inavugwa mu bigo by’amashuri, ku bakobwa bayisabwa ngo babone amanota cyangwa se kugira ngo babone akazi ko kwimenyereza (stage).

Ubwo yashyiraga ahagaragara urutonde rwerekana ko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kurwanya ruswa, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Marie Immaculée Ingabire yatangaje ko atanyuzwe n’uwo mwanya wa gatatu u Rwanda ruriho ngo kuko rwagombaga kuza imbere y’igihugu cya Botswana kiri ku isonga muri iki gihe ku mugabane w’Afurika.

Mu minsi ya vuba tuzagaruka ku kibazo cya ruswa ku buryo bunononsoye, kuko ubwayo yahinduye isura. Kera iyo havugwaga ruswa, abantu bumvaga gusa ishingiye ku mafaranga. Ruswa ntikiri gusa inyoroshyo y’amafaranga cyangwa ibintu, ahubwo nk’uko tuzabibona, ruswa ishobora no kuba n’ibindi bikorwa byose bisabwa umuntu hagamijwe kumuzamukiraho mu nyungu runaka kandi mu buryo butemewe n’amategeko.

Marie Immaculée Ingabire avuga ku bya ruswa y’igitsina

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email