Portia Karegeya ati: “duhorane urukundo, imico myiza n’ubwiyunge”

Portia Karegeya, mu mihango yo kwibuka umubyeyi we, i Buruseli mu Bubiligi, tariki 18/02/2017. Ifoto (c) JCM/LECP

19/02/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Ubu ni ubutumwa yatanze mu ijambo rigufi yavuze ejo kuwa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017 mu mihango yo kwibuka umubyeyi we Kolonel Patrick Karegeya i Buruseli mu Bubiligi. Portia Karegeya yagize ati : « dukomeze kugira imico myiza, turangwe n’urukundo, no kwinjira mu nzira y’ubwiyunge nyabwo.»

Portia Karegeya akomeza agira ati : « yego urugamba rw’ubuzima rurakomeza, ariko uburyo bwiza bwo kurutsinda, ni no kubaho abantu bishimye, ntibaheranwe n’akababaro, ahubwo ibyo bakora byose bakabikorana icyizere .»

Iyo uteze amatwi ubutumwa butangwa na Portia Karegeya usanga nta nzika, nta n’urwango afitiye abamuhekuye, ahubwo asa n’ubaha isomo ry’uko ubugizi bwa nabi bukwiye guhagarara, abantu bakabana neza. Usanga ubutumwa bwe butanga icyizere ko mu banyarwanda hari abamaze kumva ko umuti w’inabi atari inabi, uhuhwo umuti w’inabi ni icyiza. Portia Karegeya, akunze gukoresha amagambo y’ituze, amahoro, koroherana, kwirinda inzika, kwirinda inzangano, akunze kwifuriza abantu gukomera mu bihe by’ibigeragezo. Akunze kwifuriza abantu kubaho mu byishimo.

Kuri uyu munsi wo kwibuka umubyeyi we, Portia Karegeya yashimiye abifatanyije n’umuryango we muri iyo mihango, ashimangira ko ubutumwa bwatanzwe n’abapadiri basomye misa, ari ubutumwa bwo kubana neza ko kandi na we yumva buri wese yabugira ubwe.

Portia Karegeya, umukobwa wa Koloneli Patrick Karegeya:

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email