Politiki: Ushobora kurwana ishyaka utarwanyije ishyaka

Muri iyi minsi inkuru ikomeje kuvugwa muri politiki y’u Rwanda ni urugendo rw’ishyaka Ishema ryagerageje kujya gukorera politiki mu Rwanda.

Ejobundi kuwa gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2016, Nahimana yatangarije BBC Gahuzamiryango ko biyemeje gusubira aho bavuye nyuma yuko bangiwe gufata indenge iva i Nairobi yari kubageza i Kigali. Bazirikiwe ku kibuga cya Jomo Kinyatta guhera kuwa gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016 mu gitondo.

None amasomo twakura muri iyi minsi itatu ishize ni ayahe ?

Ishyaka Ishema ryakoze icyo ryagombaga gukora, rimara impungenge abatekerezaga ko ryikinira iyo rivuga ko rishaka gukorera politiki mu Rwanda.

Ku ruhande rwa (Leta) Guverinoma nta gishya yakoze, byaragaragaye bidasubirwaho ko itinya umuntu wese wahangana na yo mu bitekerezo. Kugeza n’aho irenga ku masezerano yasinyanye n’ibindi bihugu bya EAC kugira ngo ikumire iri tsinda ry’ishyaka Ishema.

Muri opozisiyo, hari amashyaka abiri yo gushimirwa. Aya ni -PDP-Imanzi, na PS-Imberakuri ya Ntanganda. Akwiye gushimirwa kubera iki? Kubera ko ari yo yonyine yatuye agashyigikira ku mugaragaro iki gikorwa cy’ishyaka rya Padri Nahimana, Ishema.

Kugeza ubu igitangaje kandi giteye agahinda ni uburyo andi mashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi akomeje kubyitwaramo. Abenshi mu banyapolitiki bashyigikiye iki gikorwa mu buryo budatomoye, abo n’abavuga ngo baragishyigikiye ariko….

Ariko na none tuzi ko abenshi mu banyapolitiki bari barwanyije igikorwa cy’ishyaka Ishema. Akaba ari na yo mpamvu ubona bayobewe uko babyitwaramo. Nyamara nubwo abenshi bari barwanyije igitekerezo cyo kujya mu Rwanda, nyuma y’uko urugendo rutangiye ibintu bikagenda uko byagenze, kudashyigikira Nahimana ku mugaragaro ni ikosa rya politiki.

Guverinoma y’u Rwanda yahaye opozisiyo amahirwe, ubwo yerekanaga ko iyitinya, none aho gufatirana ngo opposition yose ifatanye yongere igitutu, abenshi bibereye mu mpaka ngo Nahimana yakoresheje urupapuro rw’inzira (passeport) rw’Ubufaransa; ngo kuki yasabye visa ya Kenya n’ibindi…

Byari kugenda gute iyo buri shyaka ryohereza  umuntu umwe i Nairobi kwifatanya na Nahimana muri Sit-in kuri Jomo Kenyatta? Ikibazo nticyari kumvikana kurushaho?

Ibyabereye Jomo Kenyatta nta somo amashyaka ya opozisiyo yakabivanyemo? Ntihakabaye gutekerezwa ku ngamba kugira ngo hatazongera kuba gutungurwa umunsi bongeye gufata inzira.

Jean-Luc Rugamba

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email