Philippe Mpayimana ngo natorwa azafungura imfungwa za politiki

Philippe Mpayimana yatunguye benshi, yemererwa kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika

07/07/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Muri iki kiganiro musanga ku mpera z’iyi nyandiko, Philippe Mpyimana yatubwiye ibintu bibiri by’ingenzi yakora byananiye abasanzwe ku butegetsi ndetse avuga ko atowe yafungura imfungwa za politiki.

Philippe Mpayimana ni we mukandida wenyine mu bakandida bigenga wemerewe kuzimamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Kanama uyu mwaka.

Ibi byatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2017. Bikaba byashyizwe ahabona na Perezida w’iyi Komisiyo Prof. Kalisa Mbanda. Philippe Mpayimana yashyizwe lu rutonde ntakuka ruriho n’abari bemejwe mu cyumweru gishize ari bo Jnerali Paul Kagamé usanzwe ari Perezida nwa Repubulika akaba azayimamaza ku nshuro ya gatatu, akaba ari umukandida wa FPR Inkotanyi, akaba ari nawe uyobora iri shyaka, hari kandi na Dr Frank Habineza w’Ishyaka riharnira demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda).

Philippe Mpayimana yatunguye benshi kuko hari hashize icyumweru NEC ivuga ko abamusinyiye ko bamushyigikiye ari kimwe cya kabiri cy’abasabwaga umukandida wigenga. LECP yamubajije uburyo yakoresheje ngo mu minsi itarenga itanu abe yarangije kubona abo yari yarabuze mu gihe kirekire yamaze azenguruka u Rwanda.
Icyatunguye abantu kindi ni uko umwari Diane Shima Rwigara atemerewe nyamara benshi bamubonaga nk’umukandida watanze ibyasabwaga byose nk’uko ubwe yabisobanuraga. Diane Rwigara muri iyi minsi yari yatangaje ko yasinyiwe n’abantu barenga 1100 mu gihe yasabwaga 600. Mu bandi batemerewe harimo Gilibert Mwenedata na Fred Barafinda.

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email