Philippe Mpayimana ati: “ngiye gusubira mu Rwanda no gutanga ibibura byose”!

Philippe Mpayimana aremeza ko atavanyeyo amaso

01/07/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Muri iyi minsi Philippe Mpayimana yagarutse mu Bufaransa, nyuma y’amezi asaga atanu yari amaze mu Rwanda mu myiteguro yo kuzuza ibyangombwa bisabwa ku muntu ushaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Kuwa gatanu tariki ya 30/06/2017 twarahuye mubaza impamvu yagarutse mu Bufaransa kandi ari mu gihe yari afgifite akazi kenshi ko gushaka ibyangombwa byaburaga. Arongera gusobanura inzitizi yahuye na zo, zirimo ubwoba buri mu banyarwanda, baremwemo ku buryo batabasha gutinyuka guhitamo icyiza gitandukanye n’icy’abanyabubasha bari ku butegetsi. Ese koko aracyafite icyizere nyuma y’inzitizi nyinshi yahuye na zo?

Ese Philippe Mpayimana natemererwa kwiyamamaza azasaba abibonaga mu mushinga we gutora nde? Mushobora kumva uko asubiza iki kibazo muri iki kiganiro:

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email