Philibert Muzima araduha incamake mu kinyarwanda ku gitabo yanditse “Imbibé de leur sang, gravé de leurs noms”

05/06/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Mu kiganiro musanga munsi hano Philibert Muzima arakora incamake mu kinyarwanda ku gitabo yanditse mu gifaransa aho atanga ubuhamya ku bihe bikomeye yanyuzemo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.

Igitabo “Imbibé de leur sang, gravé de leurs noms” yagishyize ahagaragara umwaka ushize w’2016, abinyujije munzu y’ubwanditsi yitwa Izuba (Maison d’Editions Izuba) iherereye i Toulouse mu Bufaransa.
Nyuma yo gutanga incamake y’inzira y’umusaraba yanyuzemo mu w’1994, asubiza n’ibibazo tumubaza.

Philibert Muzima yavukiye Kibayi ya Butare mu majyepfo y’u Rwanda, ubu atuye Gatineau i Québec muri Kanada.
Nk’umunyamakuru, Philibert Muzima ari mu bashinze Agence Rwandaise d’Information/Rwanda News Agency (ARI/RNA). Muri iki gihe ni umukozi wa Leta ya Kanada. Ajya anyuzamo, akandika inkuru (articles) cyane cyane ku Rwanda.

Philibert Muzima yiyemeje guharanira uburenganzira bwa muntu muri rusange, no ku buryo bw’umwihariko ubw’abacitse ku icumu.

Ikiganiro twagiranye tariki ya 23 Gicurasi 2017, ubwo yari i Paris mu Bufaransa:

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email